Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) ifatanyije na World Vision, basuye amashuri yo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata, barataramana n’aba banyeshuri, kuwa gatanu tariki ya 29 Kanama 2013, ku kibuga cy’Umurenge wa Mata guhera i saa cyenda n’igice z’umugoroba kugeza saa moya.
Icyo gitaramo cyatambukij ubutumwa mu ndirimbo za Kizito Mihigo, ikinamico yakinwe n’abanyamuryango ba KMP, umuvugo wa Aimé Valens Tuyisenge, ndetse n’inanga ya Kinyarwanda yacuranzwe na Sofia Nzayisenga.
Fondation KMP ikomeje ibitaramo byayo by’ubuhanzi mu mashuri yose y’u Rwanda, bigamije gutanga ubutumwa bw’Imbabazi, Ubwiyunge n’Amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi minsi, ibi bitaramo, Fondation KMP ibikora ifatanije n’umuryango wa Gikristu washinzwe n’Abanyamerika World Vision.
Nyuma y’iki gitaramo, Kizito Mihigo yatangarije IGIHE ko World Vision na KMP bifitanye isano ikomeye, kuko byombi ari imiryango ikomoka mu kwemera kwa Gikristu, nyamara igakorera ibikorwa byayo abantu b’ingeri zose.
Abahanzi Kizito Mihigo, Sofiya Nzayisenga, Umusizi Aimé Valens Tuyisenge ndetse n’itsinda ry’ikinamico rya KMP, bose bibanze ku butumwa bune: Ukwemera kwa gikristu, Imbabazi n’Urukundo nyuma ya Jenoside, Ubutagoma mu rubyiruko, ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mata ndetse n’umuyobozi wa World Vision muri Nyaruguru, Raymond Uwiragiye, bahamagariye urwo rubyiruko gukunda ubuhanzi butanga ubutumwa, no kwirinda ibibashuka bikabatesha umurongo w’ibyo biyemeje.
TANGA IGITEKEREZO