00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo nyuma y’ “Umujinya Mwiza” noneho yaririmbye “Ibyishimo Bibi”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 November 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo abicishije ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com ) yashyize ahagaragara indirimbo y’iminota itandatu yise “Ibyishimo Bibi”. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa “Umujinya Mwiza” yahimbye muri Mata uyu mwaka ikibazwaho cyane niba koko umujinya mwiza ubaho.
Mu ndirimbo ye nshya “Ibyishimo Bibi”, uyu muhanzi aragaragaza uburyo ibyishimo bishobora kuba inkomoko y’amakosa akomeye. Arahamagarira urubyiruko (...)

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo abicishije ku rubuga rwe bwite (www.kizitomihigo.com ) yashyize ahagaragara indirimbo y’iminota itandatu yise “Ibyishimo Bibi”. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa “Umujinya Mwiza” yahimbye muri Mata uyu mwaka ikibazwaho cyane niba koko umujinya mwiza ubaho.

Mu ndirimbo ye nshya “Ibyishimo Bibi”, uyu muhanzi aragaragaza uburyo ibyishimo bishobora kuba inkomoko y’amakosa akomeye. Arahamagarira urubyiruko n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange kudatwarwa n’ibyishimo ngo bakora amarorerwa, cyangwa ngo bibagirwe aho bavuye, akagaruka ku biyobyabwenge mu rubyiruko, ubusambanyi n’indwara ya SIDA.

Igika cya gatatu cy’iyi ndirimbo, kiragira kiti: “Hari abakinnyi bakina umupira, batsinda igitego bagasamara, bakarangara, bakajenjeka, maze bakishyurwa ibitego amagana …Hari urubyiruko rukundana, rukirukankira mu buriri, rugasangira ibyishimo bibi, sinakubwira, rukidagadura, urukundo rukayoyoka, rukaba nk’amashara yaka agurumana akazima adasize n’igishirira…”

Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi aririmba ku gihugu, aho agaragaza ko u Rwanda rudakwiye kwishima ngo rwibagirwe aho rwavuye.

Mu gika cya gatanu cy’iyi ndirimbo Kizito Mihigo araririmba ati ati “Rwanda nziza ngombyi iduhetse, nzakurinda ibyishimo bibi. Nzakurinda kwibagirwa ko aho wavuye ari kure cyane. Akarengane n’urugomo nibyo byakugejeje mu rupfu, none rero ngombyi iduhetse, uramenye iyo mijishi itajishuka. Uramenye, kora iyo bwabaga uzitire ihohoterwa n’urugomo, kuko kubirangarana byatuma uba nka wa muntu utsinda igitego, agasamara.”

Kimwe n’”Umujinya Mwiza, iyi ndirimbo Ibyishimo Bibi”, nayo yatangiye gutangwaho ibitekerezo binyuranye, aho bamwe bavuga bati: “Ibyishimo bibi ntibibaho”, abandi bati: “Umuhanzi arazimiza kugira ngo atange ubutumwa ashaka”

Umva indirimbo "IBYISHIMO BIBI"

Umva indirimbo "UMUJINYA MWIZA"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .