00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo yabonye umukobwa bazarushingana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 March 2014 saa 10:46
Yasuwe :

Nyuma y’aho umuhanzi Kizito Mihigo ashyize ahagaragara indirimbo ye “Igisobanuro cy’Urupfu”, nk’uko bisanzwe ku bihangano by’uyu munyamuzika, abantu bakomeje kohereza ubutumwa ku mbuga za Internet zitandukanye, abenshi bashima ubuhanga bw’amagambo n’umuziki by’iyi ndirimbo ya gikristu, abandi bibaza icyo uyu muhanzi yashatse kuvuga mu butumwa bwayo.
Ibyo bibazo byinshi abakunzi ba Kizito Mihigo bashaka kumenya ku butumwa yatambukije muri iyi ndirimbo aheruka gusohora yarabisobanuye, agerara no ku (...)

Nyuma y’aho umuhanzi Kizito Mihigo ashyize ahagaragara indirimbo ye “Igisobanuro cy’Urupfu”, nk’uko bisanzwe ku bihangano by’uyu munyamuzika, abantu bakomeje kohereza ubutumwa ku mbuga za Internet zitandukanye, abenshi bashima ubuhanga bw’amagambo n’umuziki by’iyi ndirimbo ya gikristu, abandi bibaza icyo uyu muhanzi yashatse kuvuga mu butumwa bwayo.

Ibyo bibazo byinshi abakunzi ba Kizito Mihigo bashaka kumenya ku butumwa yatambukije muri iyi ndirimbo aheruka gusohora yarabisobanuye, agerara no ku buzima bwe bwite, aho yeruye ko yamaze kubona umukobwa akunda nubwo igihe cyo kurushinga kitaragera.

Bwana Kizito Mihigo muraho?
Muriho?

Umaze icyumweru ushyize ahagaragara indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu”. Ni kuki wahimbye iyo ndirimbo ukayiha ririya zina?

Rero, nk’uko mwabibonye mu ibaruwa nanditse ubwo iriya ndirimbo yasohokaga, nashatse kugaragaza ukwemera kwanjye kwa gikristu, cyane cyane ku bijyanye n’urupfu ndetse n’akababaro. Maze imyaka igera kuri irindwi nkurikiranira hafi iby’amadini n’imyemerere y’abantu. Nasanze uburyo abakristu twumva urupfu ndetse n’ubuzima bitandukanye n’uburyo amadini menshi abyumva, cyane cyane amashya, twavuga nk’idini rya "Reincarnation" n’andi ariho avuka ubungubu. Bitandukanye kandi n’uburyo abatemera Imana babyumva. Ubukristu rero butanga igisobanuro cy’urupfu kiduha ikizere, kuko nyuma y’urupfu twemera ko dutegerejwe n’umubyeyi udukunda. Niyo mpamvu inyikirizo y’iriya ndirimbo igira iti: “Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi, ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi”.

Urashaka kuvuga se ko abantu bose iyo bapfuye bajya mu ijuru?

Kiriziya Gatorika yemera ko umuntu wese uri mu isi, Imana yamuhaye amahirwe menshi yo guharanira ijuru. Iyo tutarigiyemo, ntibiba biturutse ku Mana, ahubwo ayo mahirwe tuba twayakoresheje nabi.

Byaba bitandukaniye he n’imyemerere y’andi madini?

Islam ijya guhuza imyemerere n’abakristu kuri iyo ngingo, ariko nayo si neza. Naho amadini mashya amwe n’amwe nka "Reincarnation", yemera ko iyo umuntu apfiriye nko mu Rwanda cyangwa i Burundi, ashobora guhita yongera akavukira mu Buholandi yitwa irindi zina, afite n’abandi babyeyi, cyangwa akavuka ari ihene cyangwa inkoko… Murumva ko ntaho bihuriye.

Noneho watubwira kuri iriya baruwa yawe wise “Igisobanuro cy’akababaro”

Nk’uko mwabisomye muri iyiya baruwa ndende, jyewe nemera ko akababaro gafite igisobanuro mu buzima bwacu. Ku isi yose nta muntu n’umwe utababara, akababaro ni ikintu gihurirwaho n’ibiremwa byose iyo biva bikagera. Ariko ubanza atari n’ibiremwa gusa kuko na Yezu wari umwana w’Imana yarababaye, arataka, ararira. Nemera rero ko akababaro ari ikintu rusange kiri mu buzima bw’Imana n’abantu bayo, kandi gifite icyo kivuze, ku buryo dukwiye kugitekerezaho. Muri iriya baruwa naranditse nti: “Akababaro ni ikintu rusange kandi cy’ingenzi muri kamere ya muntu, giherekeza umuntu kigamije kumugeza ku rwego rwo kwirenga ubwe, no kurusha imbaraga kamere ye.” None se tutababaye twamenya kubabarira? Ntimunyumve nabi sinshaka kuvuga ko abantu bose bakwiye kubabara, ahubwo ndashaka kuvuga ko akababaro ari ikintu tudashobora kwirukana mu buzima bwa hano ku isi, ariko ko dushobora kugakoresha kakatubera ishuri ritwigisha kwihangana no kurusha imbaraga ingeso mbi zacu, tukazitsindisha indangagaciro z’ubumana twifitemo. Nk’uko nabyanditse rero, akababaro kajye katwigisha kubabarira no kugirira impuhwe abandi.

Kizito, hari amagambo yo muri iriya ndirimbo abantu bagiye bibazaho, nko mu gitero cya kabiri, aho uvuga ngo abazize Jenoside n’abazize intambara, impanuka, indwara no kwihorera...washakaga kuvuga iki?

Icyo gitero kiravuga kiti: “Nta rupfu rwiza rubaho, rwaba Jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa uwazize indwara, abo bavandimwe aho bicaye baradusabira”. Hari ikintu kitumvikanamo se? Nemera ko icyo waba wazize cyose, Imana ikwakira nk’umwana wayo.

Ariko hari abantu bashobora kumva ko ugereranya Jenoside no kwihorera bakaba bavuga ko upfobya Jenoside.

Pas du tout. Ahubwo nderekana uburyo bwinshi bwo gupfa, nkerekana ko byose ari ugupfa, kandi ko bitubera nk’umuryango tukinjira mu buzima buhoraho. Erega kuba twarahuye na Jenoside ntibigomba kuduhuma amaso ngo bitwibagize ko ku isi hari abandi bantu bapfa bazize ibindi. Abo nabo ni abantu tujye tubibuka.

Icyo ni igitero cya gatatu

Tout à fait ! Mu gitero cya gatatu ndaririmba nti : « Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu, nabo bababaye, bazize urugomo rutiswe Jenoside. Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira, ndabakomeza, ndabazirikana »

Abo ni bande uvuga ?

(Aseka) Ko numva byumvikana ra ! Ndavuga ko kuba narakorewe Jenoside nkayiburamo abantu banjye, bitagomba gutuma ntekereza ko ari jyewe muntu ushobora kubabara no kugirirwa urugomo jyenyine. Ku isi hari abantu benshi bicwa abandi bagahohoterwa ku zindi mpamvu zitari Jenoside. Abo nabo ni abantu tubazirikane muri iki gihe cy’igisibo. Reka nibutse abakristu gatorika ko umushumba wa Kiriziya Gatorika yadusabye kwigomwa muri iki gisibo. Natwe tureke kwireba twenyine rero, turebe na bagenzi bacu.

Hari ikindi gitero wavuzemo ngo : “Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu”. Washakaga kuvuga iki ?

Iriya gahunda ya « Ndi umunyarwanda » mbona ari très intéressant . Iratuma abantu batekereza ku cyo baricyo, kandi nkunda ikintu gituma abantu bitekerezaho. Jyewe rero, nanjye ndi umunyarwanda. Ariko mbere yo kuba umunyarwanda, ndi umuntu. Habaho abantu batari abanyarwanda, ariko ntihabaho abanyarwanda batari abantu. Urumva ko ubumuntu burusha agaciro ubunyarwanda. Bityo rero, sinshobora gushimangira ko ndi umunyarwanda mbere yo gushimangira ko ndi umuntu. Sinshobora guhamya indangagaciro z’ubunyagihugu mbere yo guhamya indangagaciro z’ubumuntu. Ndamutse nshyize imbere ubunyarwanda bwanjye, nshobora kugira ngo abatari abanyarwanda hari icyo babura. Bikaba byatera n’amakimbirane cyangwa gusuzugurana. Ariko iyo nshyize imbere ubumuntu, numva ko ikiremwamuntu cyose, aho kiri hose ku isi, ari abavandimwe banjye. Numva ko umunyamerika ari umuvandimwe kuko nawe ari umuntu, umushinwa, umurusiya, umunyamisiri…uwo muri Siriya no muri Centrafrika, bose ni abavandimwe kuko nta n’umwe muri twe uva amazi mu mwanya w’amaraso. Ubwenegihugu n’imico yacu binyuranye rero, ni amarangi y’amabara atandukanye dusiga ku bikuta by’inzu yitwa ubumuntu.

Urakoze cyane. None se iriya ndirimbo niyo wageneye Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka kimwe n’uko usanzwe ubagenera indirimbo muri ibyo bihe ?

Oya ! Iriya si indirimbo yo kwibuka Jenoside. Iriya ni indirimbo ya gikristu, idufasha kuzirikana ku rupfu mu gihe cy’igisibo, niyo mpamvu nayisohoye kuwa gatatu w’ivu aho kuyisohora ku itariki ya 7 Mata. Ariko nyine twabonye ko na Jenoside ari urupfu, ubwo abayizize nabo tuzabonereho tubasabire dore ko icyunamo kizanatangira tukiri mu gisibo. Iyo kwibuka bihuriranye n’igisibo, jyewe ngira icyunamo cyiza !

Hari indi ndirimbo uzatugezaho mu cyunamo ?

Ndiho ndayishakisha niza nzababwira

Nagira ngo nkubaze niba hari ibikorwa fondation yawe(KMP) yateganirije abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka nk’uko bisanzwe

Yego. Nk’uko twabikoze umwaka ushize, Fondation KMP izasura abacitse ku icumu bo mu mudugudu tuzahitamo, tubataramire kandi tuganire, niturangiza dusure n’abagororwa muri gereza tuzahitamo, nabo tubataramire kandi tuganire.

Abandi baririmbyi bakunda gukora launch, ni ukuvuga ibitaramo byo kumurika album zabo, ariko wowe umaze kugira album 7 nyamara nta n’imwe urakorera lounch ni ukubera iki?

Ntabwo nkunda gukora ibitaramo bigamije gucuruza indirimbo zanjye. Ibitaramo byose nkora biba bigamije guha abantu ubutumwa, nkoresheje indirimbo zanjye. Buri gihe rero iyo hari album nshyashya, abaje mu gitaramo cyanjye mpita mbabwira ko ihari. Biterwa n’imikorere y’umuntu.

Ese Kizito, bagutoreye kujya muri Guma Guma Super Star wajyamo ?

(Araseka) Oya ntabwo najyamo

Kubera iki ?

Nyewe sinzi gushyushya

Mu kurangiza iki kiganiro nagira ngo nkubaze niba nta mukunzi urabona

Arahari noneho[ Yirinze gutangaza izina rye], ndizera ko bizakomera nkamubabwira mu minsi iri imbere.

Ndumva waranavuze ko naboneka uzahimba indirimbo y’urukundo

Urabizi , nimubona mu mezi ari imbere nsohoye indirimbo y’ubukwe, muzamenye ko byakomeye. Ariko ubu sindamenya uko bimeze.

Umaze igihe kingana iki ubonye umukunzi?

Nta gihe kirashira abantu baba basanganywe iby’iby’urukundo rwihariye byo bije vuba.

Muteganya ryari kurushinga?

Urumva ko bigisaba igihe nimwihangane nzababwira...gusa nk’uko nabibabwiye nimubona nsohoye iriya ndirimbo muzamenye ko bikomeye.

Kizito ni ubuhe butumwa bwihariye wifuza kugeza ku banyarwanda uyu munsi ?
Imana iduhe Amahoro !

Umva indirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » ya Kizito Mihigo :

)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .