00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya Kizito Mihigo na KMP babonye mu bitaramo 30 bakoze mu Turere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 September 2013 saa 08:34
Yasuwe :

Umuhanzi Kizito Mihigo yandikiye abafana be ku rukuta rwa Facebook ibaruwa ifunguye, igaragaza udushya yahuye natwo ubwo yari kumwe na Fondasiyo ye (KMP) mu rugendo rwo kuzenguruka igihugu mu bitaramo 30 by’uburere mboneragihugu.
Iyo baruwa iragira iti:
Muraho nshuti zo kuri Facebook no ku mbuga zitandukanye zo kuri Internet? Mu minsi ishize, ubwo nasozaga ibitaramo mirongo itatu by’uburere mboneragihugu nakoreye mu turere twose tw’igihugu mfatanije na Fondation KMP, nabemereye ko (...)

Umuhanzi Kizito Mihigo yandikiye abafana be ku rukuta rwa Facebook ibaruwa ifunguye, igaragaza udushya yahuye natwo ubwo yari kumwe na Fondasiyo ye (KMP) mu rugendo rwo kuzenguruka igihugu mu bitaramo 30 by’uburere mboneragihugu.

Iyo baruwa iragira iti:

Muraho nshuti zo kuri Facebook no ku mbuga zitandukanye zo kuri Internet? Mu minsi ishize, ubwo nasozaga ibitaramo mirongo itatu by’uburere mboneragihugu nakoreye mu turere twose tw’igihugu mfatanije na Fondation KMP, nabemereye ko nzabagezaho udushya nagiye mbona muri urwo rugendo. Utwo dushya nitwo nje kubagezaho uyu munsi:

Rwamagana:

Mu gitaramo nakoreye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwurire, umugore yaje mu gitaramo yitwaje icyuma mu gikondorero. Mu gihe abandi baturage basubizaga ibibazo ku burere mboneragihugu, abasubije neza bakabona ibihembo (ingofero cyangwa imipira), uwo mugore witwaje icyuma we yaraje yegera podium ashaka igihembo cy’ubuntu. Nuko umuyobozi wa gahunda arakimwima. Umugore aba akuyemo icyuma cye…. Polisi iba iratabaye.

Nyabihu:

Mu gitaramo twakoreye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira, nabajije abaturage ikibazo kigira kiti: “Kubera iki perezida adashyiraho abadepite nk’uko ashyiraho abaminisitiri, tukaba tugomba kubitorera?” Numvaga nkeneye igisubizo kivuga ngo: “U Rwanda rwifuza kubaho mu nzira ya Demokarasi, aho buri muturage agira ijambo rigena abayobozi bakorera rubanda” Umukecuru umwe, yateye urutoki, maze muha ijambo. Yazamutse kuri podium n’umurava mwinshi. Agifata micro aratangira ati: “Hariya kuri uriya musozi hari hatuye akagore k’agatutsikazi…”

Numvaga namureka akavuga ibyo atekereza, ariko numva harimo n’ibitutsi kandi turi mu ruhame. Nuko mwambura micro ndamubwira nti: “uratandukiriye”. Nahise nemerera abaturage b’ako karere ko KMP izagaruka kubasura, tukaganira by’umwihariko ku nsanganyamatsiko y’ubwiyunge n’ubuvandimwe by’abanyarwanda. Igitaramo kirangiye nashatse kuvugana n’uwo mugore, bambwira ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Nyamagabe na Nyaruguru:

Muri utu turere, abaturage batugaragarije ko bakunda indirimbo zanjye za gikristu. Twari twagiye kuririmba uburere mboneragihugu, bo bansaba n’indirimbo za Gikristu. Wasanga ari uko ari abo hafi y’iwacu i Kibeho. Narazibaririmbiye, borosoye uwabyukaga.

Rubavu na Kayonza

Utu nitwo turere twagaragayemo urubyiruko n’abana bato bazi kubyina kurusha ahandi.

Nyaruguru:

Niko karere kagaragayemo abana bafite amajwi meza yo kuririmba.

Ngororero:

Niko karere kitabiriye igitaramo cya KMP kurusha utundi turere. Abantu barenga 10.000 (ibihumbi icumi) bari baje mu gitaramo cyabereye mu murenge wa Kabaya.

Kicukiro:

Niko karere ka nyuma mu bwitabire. Abantu baje mu gitaramo cyabereye mu murenge wa Gahanga, ntibarenze 1000 (igihumbi).

Gasabo:

Niko karere kagaragayemo abantu bamfitiye amarangamutima menshi. Mu gitaramo cyabereye I Kabuga, abantu bazamukaga kuri podium nkagira ngo baje kubyina, …wapi. Bagahagarara bakandebaaa, hari n’umugabo wampobeye ambuza kuririmba, biba ngombwa ko mwiyaka.

Kirehe na Gakenke:

Niho twabonye ubuyobozi bwitabiriye cyane igikorwa cyacu kurusha ahandi. Abayobozi b’utwo turere, ab’imirenge ndetse n’izindi nzego z’ibanze, bifatanije natwe muri ibyo bitaramo, kandi babimenye ku munota wa nyuma. Mu karere ka Kirehe by’umwihariko, nyuma yo gutaramira abaturage barenga 6000 (ibihumbi bitandatu), Umuyobozi w’ako karere, Bwana Protais MURAYIRE, yadusabye ko kuri uwo mugoroba twaza no gutaramira abayobozi ukwabo. Twaremeye dukora ibitaramo bibiri, kandi twarabyishimiye. Turashimira ubuyobozi b’utwo turere twombi ku bufatanye batugaragarije mu burere mboneragihugu.

Burera:

Nta muyobozi n’umwe w’inzego z’ibanze z’aho hantu twigeze tubona mu gitaramo twahakoreye. KMP yabaye umushyitsi, iba n’umusangwa icyarimwe.

Ngoma:

Muri aka karere 90% by’abitabiriye igitaramo, bari abanyeshuri.

Gatsibo:

Nibo basubije neza ibibazo ku burere mboneragihugu kurusha utundi turere.

Utundi turere twose, byagenze neza, ariko nta gishya twahabonye.

Ndashimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kubera ubufatanye yagiranye na KMP muri iki gikorwa. Ndashimira kandi abanyamuryango ba fondation yanjye, bamperekeje muri uru rugendo rwo kuzenguruka igihugu turirimba kandi tubyina inyigisho z’uburere mboneragihugu. Ndashimira kandi abahanzi bamperekeje muri icyo gikorwa, aribo: Umuririmbyi Sofiya Nzayisenga, Umusizi Aimée V. Tuyisenge, n’umuririmbyi Ama-G the Black.

Amahoro nabe mu gihugu cyacu, mu karere dutuyemo, no ku isi hose !
Wa numa we ngwino mu kirere cy’u Rwanda, uduherekeze.
http://www.kmp.rw/index.php/rwa

Ibitaramo i Rwamagana
Mu karere ka Ngoma 90% bari abanyeshuri
Umuhanzi Ama-G the Black yafatanije na KMP muri uru rugendo
Umwana yarabyinye atangaza abantu i Rubavu
Muri ibi bitaramo habagamo igihe cy'indirimbo zasabwe n'abaturage
Nyaruguru na Nyamagabe basabye indirimbo za Gikristu
Umuyobozi w'akarere ka Kirehe yasabye KMP gukora igitaramo cya kabiri nimugoroba kigenewe abakozi b'akarere n'abacuruzi batabashije kwitabira icya ku manywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .