00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukora cyane, ingamba nshya z’umuraperi Major X

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 August 2013 saa 12:15
Yasuwe :

Major X, ubarizwa mu itsinda rya Flat Papers, aratangaza ko uyu mwaka agiye kwereka abafana be inganzo imurimo y’umuziki ihora imukirigita.
Uyu muhanzi yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo enye, ari zo; amashusho y’indirimboy’indirimbo "Ikizungerezi" yakoranye na Mico The Best, amashusho y’indirimbo "Ikofi" yakoranye na Ganza, indirimbo y’amajwi yitwa “Umukobwa wa Pasteur” yakoranye na Babla ndetse n’indirimbo y’amajwi yitwa “Umukwabo” yaririmbanye na Bruce Melody.
Indirimbo Umukobwa wa Pasteur ya (...)

Indirimbo Umukobwa wa Pasteur ya Major X na Babla:

Umukwabo ya Major X n Bruce Melody:

Mu kiganiro na IGIHE, Major X yagize ati “Ndi gukora kubera intego nihaye, uyu mwaka naririye ndimara kugira ngo Album yanjye nijya hanze hazabe bari intera ngezeho, amashusho ageze mu icumi”.

Reba amashusho y’indirimbo Ikofi ya Major X na Ganza:

Yongeraho ati “Abafana banjye nabemereye ko uyu mwaka ngomba kwigaragaza abankunda bakambona. Uyu mwaka kandi niho ntegereje imbaraga z’abafana cyane. Ndakora kandi mbafitiye indirimbo nyinshi ngomba kubarekurira”.

Uyu muraperi wiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Butare arashimira abamutera inkunga mu bikorwa bye bya muzika cyane cyane uwitwa Manager Bosco.

Reba amashusho y’indirimbo Ikizungerezi HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .