00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Major X ashaririwe n’ubuzima nyuma yo kurangiza Kaminuza (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 March 2015 saa 12:50
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka umuraperi Major X agiye kumara arangije Kaminuza ashavuzwa no kuba nta kazi afite ndetse n’inyungu akura mu muziki ikaba igenda isubira inyuma uko bwije n’uko bukeye gusa akiha intego yo kutazigera na rimwe acika intege.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ‘Nakubitswe’, umuraperi Major X yavuze ko yihaye amezi abiri kugira ngo asuzume umuvuduko w’umuziki we ndetse abone gufata ingamba nshya bityo adakomeza gukorera mu gihombo.

Yagize ati “Nyuma y’iyi video ya ‘Nakubitswe’ ngiye kuba nitonze gatoya ndebe uko ibintu bizagenda wenda nko mu kwezi kwa Gatanu cyangwa mbere yaho gato. Ni kenshi nagiye ntakaza amafaranga menshi mu muziki ariko nareba ayo nashoye n’ayo ninjije ngasanga bitandukanye ariko nta kundi nabigenza, ni impano indimo”

Mu myaka itanu amaze mu muziki, Major X ntarakorera amafaranga ageze ku 100,000 nk’umushahara ahabwa ku gitaramo kimwe nyamara amafaranga atakaza kuri Video imwe asaga ibihumbi ijana.

Nyuma yo kuba akorera umuziki mu gihombo, Major X kandi ashengurwa no kuba yararangije Kaminuza ariko akaba asigaye ameze nk’umukozi wo mu biro ushinzwe kwirirwa ashakisha akazi.

Yagize ati “Njye nize géographie(ubumenyi bw’Isi), ibi bintu byacu kubona akazi biragoye cyane. Navuga ko nyuma yo kurangiza kaminuza mfite akazi ko ‘gushaka akazi’. Meze nk’umukozi wo mu biro wirirwa ashakisha akazi. Ni ikibazo, nibaza icyo diploma imariye bikanyobera”

Amashusho ya ‘Nakubitswe’, Major X azayakurikiza indi mishinga azashyira hanze ahagana muri Gicurasi 2015.

REBA AMASHUSHO YA NAKUBITSWE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .