00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya bakomeye bacanye umucyo mu gitaramo cya Skol cyatembagaje abatuye i Kanombe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 September 2019 saa 08:59
Yasuwe :

Abakunda agasembuye bakomeje kuryoherezwa kuri uyu wa Gatanu n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, rworohereje abakunda guseka rukabashyiriraho gahunda idasanzwe aho abanyarwenya bakomeye mu Rwanda bari mu rukurikirane rw’ibitaramo bizenguruka utubari.

Byari ku nshuro ya Gatatu y’ibi bitaramo bikomeje kunyura benshi bakunda guseka basoma kuri Skol. Ku ikubitiro, byatangiye ku wa 13 Nzeri 2019 ku kabari ka Poète gaherereye i Nyarutarama, ku wa 20 bikomereza i Remera muri Front Line Bar.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, byakomereje i Kanombe mu kabari ka K1 Bar.

Abanyarwenya batandukanye barimo Kibonke Clapton, Joshua Kamirindi, Herve Kimenyi, George, Babou na Michael Sengazi nibo basusurukije abari bitabiriye, batahana akanyamuneza.

Zimwe mu nzenya zatewe zigasetsa ni nk’urwo Joshua yateye avuga ku kuntu Kibonke ananutse ku buryo ashobora gusabwa gutakaza ibiro ngo akine filime, akajya mu mwenda ahubwo.

Ati “Kibonke baramubajije ngo kuki filime zo mu Rwanda zidatera imbere? Yarabeshye ngo urabona zino camera zihenze za HD, njyewe ubwanjye niboneye filime ya Schwarzenegger kugira ngo akine iriya filime ya Komando, bamusabye gutakaza ibiro 50, arabitakaza. Ariko baje hano mu Rwanda bakabwira Kibonke ngo ugiye gutakaza ibiro 70, ndababwira ukuri yabajyamo umwenda. Ndababwiza ukuri niba filime bari kuyita amarira y’urukundo bayita amarira y’inzara.”

Uyu musore yanateye urwenya avuga ku bukwe bw’abantu bo mu cyaro n’ubwo mu Mujyi aho buba butandukaniye.

Aho yavuze ati “Mu bukwe bw’abakire ujya ukumva Mc aravuze ati Dj buretse umuntu waparitse Ranger Rover, yajya kuyikura mu nzira hari V8 yabangamiye. Mureke dushimire umuryango wo Kamali ku bw’ubwitange wagize ugaturuka muri Canada uje mu Rwanda muri ubu bukwe.”

Arakomeza ati “Ngwino mu bw’abakene noneho, ati Dj ba ukuyeho akaziki gato nyabuneka abantu bari kunyara ku rukuta rw’inzu turabihanangirije inkari ziri gusanga umugeni aho ari. Twongere tubihanangiriza, ubwiherero ni ubw’abantu baturutse i Kigali abandi mujye mu ishyamba rya Karilosi. ”

Kibonke we yateye urwenya ari umusemuzi w’umuzungu, maze akajya acurikiranya ibyo uwo muzungu yabaga avuze mu Cyongereza we ntabe aribyo avuga mu Kinyarwanda. Ibintu byatembagaje benshi.

Emilienne K. Benurugo ushinzwe kwamamaza inzoga ya Skol Lager, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibitaramo bitatu byakozwe mu tubari dutandukanye dukomeye bamaze kubona umusaruro.

Ati “Uyu munsi cyari igitaramo cya gatatu. Uko iminsi ishira abantu bagenda babyitabira. Uko turi kugenda tubibona intego twihaye turi kugenda tuyigeraho. Abanywa Skol Lager nabo bari kugenda biyongera.”

Umunyarwenya Joshua yavuze ko ahantu bagiye banyura abantu bagiye bishimira urwenya.

Ati “Ni ibintu byiza kuri njye, akenshi usanga abantu baba baje mu tubari ari abantu bagoranye. Iyo umuntu umushyize mu mwuka w’urwenya uba wamushoboye, aho twagiye tunyura hose abantu bagiye babyishimira. Hari intambwe iri guterwa cyane.”

Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na byinshi kuri iki gikorwa cya Skol Lager, unyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol nko kuri Facebook@SkolLagerRwanda na Instagram @Skol_lager.

Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.

Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, ibasha gukora ibinyobwa bingana na hegitolitilo (hl) ibihumbi 80 ku mwaka, ariko mu 2015 yatashye umuyoboro mushya uyifasha kwenga hegitolitilo (hl) ibihumbi 200.

Ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500.

Abafite impano yo gutera urwenya bari baje muri aka kabari bahawe umwanya barigaragaza
Aha Babou yari ari gutera urwenya
Ahabereye iki gikorwa hari hakubise haruzura
George wari MC yanyuzagamo akanatera urwenya benshi bagakwenkwenuka
Herve Kimenyi ari mu banyarwenya batembagaje benshi bitabiriye iki gikorwa
Kibonke yateye urwenya ari kumwe n'uwo musore ufite umusatsi mwinshi, witwa Prince basetsa benshi ubwo umwe yajyaga mu cyimbo cy'umupasiteri w'umuzungu undi agasemura ibidahuye
Muri aka kabari kabereyemo iki gitaramo cy'urwenya, hari harimo itsinda riri gucuranga umuziki uyunguruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .