00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo cya Seka Live

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 November 2019 saa 03:42
Yasuwe :

Igitaramo cya Seka Live gitegurwa na Arthur Nation y’umunyarwenya Nkusi Arthur kigiye guhuriramo abanyarwenya batandukanye bazaba barimo n’abaturutse mu mahanga.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2019 kizahuriramo abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr of Weneke wo muri Kenya.

Hazaba harimo n’abandi bakomeye mu Rwanda n’abarimo kuzamuka nka Patrick, Milly, Merci, Divine wamamaye nka Mabuja na Zaba Missed Call n’abandi.

Itsinda rya Neptunez Band ndetse na Nep Djs nibo bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya kizasiga benshi bari gukwenkwenuka.

Ibi bitaramo bya Seka Live bigiye kujya biba buri kwezi nk’uko Budandi Nice uri mu bayobozi ba Arthur Nation yabivuze.

Ngo bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyiraho uburyo abantu bajya babona ibitaramo byinshi byo gusetsa.

Yavuze kandi ko ari uburyo bwo guha abanyarwenya bakizamuka umwanya wo kwigaragaza cyane ko buri gitaramo kizajya kiba kirimo abanyarwenya bakizamuka byibuza batanu.

Hazajya kandi hatarama abazajya baba batoranyijwe muri ‘Seka Rising Stars’ irushanwa ritoranya abafite impano zo gusetsa, bagafashwa gukabya inzozi zabo.

Seka Live izajya iba buri Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi mu gihe muri Werurwe buri mwaka bwo hazajya haba Seka Festival.

Iki gitaramo cy’uku kwezi kizabera muri Kigali Marriott Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari 10 000 Frw na 20 000 frw mu myanya y’icyubahiro.

Muri Werurwe uyu mwaka Arthur Nation yaherukaga gukora igitaramo gikomeye cya Seka Fest cyatumiwemo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda.

Byitezwe ko Seka Live uku kwezi abantu bazaseka bagakwenkwenuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .