00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya barimo Idris Sultan bagiye guhurira mu gitaramo mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 January 2020 saa 10:02
Yasuwe :

Abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo Pablo Kimuli wo muri Uganda, Idriss Sultan wo muri Tanzania na Daliso Chaponda wa Malawi bagiye guhurira mu gitaramo cya Seka Live cy’ukwezi kwa Mutarama 2020.

Iki gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 26 Mutarama 2020 muri Kigali Marriott Hotel. Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyatangijwe na Arthur Nation bizajya biba buri kwezi.

Pablo na Idris Sultan baherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Seka Fest mu gihe Daliso Chaponda we yahaje muri Kigali International Comedy Festival, bose baje mu 2018.

Ubwo Idris Sultan aheruka mu Rwanda ntabwo yishimiwe ariko Nkusi Arthur yavuze ko ubu noneho yahigiye kuzaza mu Rwanda agasigira benshi akanyamuneza kuko azaza yiteguye birushije uko byari bimeze ubwo ahaheruka.

Uyu musore wakundanye na Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006, yanitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2014 abasha no kuyegukana.

Daliso Chaponda ari mu banyarwenya bakomeye muri Afurika no hanze yayo cyane ko yigaragaje muri Britain’s Got Talent na we azaba ahari.

Ku ikubitiro ubwo ‘Seka Live’ yatangiraga kuba buri kwezi hatumiwe Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr of Weneke wo muri Kenya bafatanyije n’abanyarwenya basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Mu gitaramo giheruka cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2019, cyari cyatumiwemo Eric Omondi wo muri Kenya na Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo.

Pablo azaba agarutse mu Rwanda nyuma y'igitaramo yaherukagamo cyabaye mu 2018
Idris Sultan yiyemeje gukosora ibyo atakoze ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda muri Seka Fest yabaye muri Werurwe 2018
Daliso Chaponda yaherukaga mu Rwanda muri Kigali International Festival yabaye mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .