00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Loyiso Madinga utegerejwe muri Seka Live uku kwezi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2019 saa 10:59
Yasuwe :

Loyiso Madinga yatumiwe mu gitaramo cya Seka Live gihuza abanyarwenya batandukanye kibera mu Rwanda gitegurwa na ‘Arthur Nation’.

Uyu musore niwe munyarwenya wenyine w’umuhuzabikorwa w’ikiganiro "The Daily Show" cya Trevor Noah ukorera ku wundi mugabane.

N’ubwo yavukiye mu cyaro ntibyamufashe igihe kinini ngo abe ikirangirire mu rwenya ku isi yose. Yatangiye mu 2012 aho yamaze icyumweru aho bita "Teatro" akaza gukorana n’abanyarwenya bakomeye nka Tom Segura. Icyo gihe yatangiye kumenyekana byihuse.

Kuva icyo gihe, yatemberanye Afurika y’Epfo na Trevor Noah batera urwenya muri "Nation wild Tour" yari yateguwe n’uyu munyarwenya w’icyamamare ku Isi yose.

Loyiso amaze guhagararira Afurika y’Epfo mu bitaramo bitandukanye harimo "Montreux Comedy Festival (mu Busuwisi)" na "Busan Comedy Festival (yabereye muri Korea)" akaba kandi yaranateye urwenya imbona nkubone muri "Laugh Out Loud (LOL) Recording" yateguwe na Kevin Hart muri Montreal Comedy Festival, ibintu bitarapfa gukorwa n’undi munyarwenya uwo ariwe wese muri Afurika.

Afite igitaramo yateguye cye bwite (One man show) yise "Born Free-ish" cyitabiriwe cyane kandi cyabaye iminsi ine yose.

Iyo umubona kuri televiziyo cyangwa ku rubyiniro , ubona ntaho bitandukaniye.

Loyiso yanditse kandi anagaragara mu bitaramo bitandukanye nka "Satire Show" "Late Night News with Loyiso Gola" na "Bantu hour" bikomeye cyane muri Afurika y’Epfo. Loyiso ubu akaba ariwe muhuzabikorwa wa "The Daily Show with Trevor Noah" ku mugabane wa Afurika.

Loyiso ni n’umwe mu bakina filime y’urwenya yitwa "Comedian of the World" inyura kuri Netflix. Nawe ubwe akaba ari gutegura iye nayo izatangira kunyura kuri Netflix uku kwezi.

Akomoka mu Burasirazuba bwa Cape Town. Amaze kwemeza isi yose ko ashobora kuba ari umugabo ufite impano ngari kandi yihariye.

Ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizaba ku wa 29 Ukuboza 2019 muri Mariott Hotel azahuriramo na Eric Omondi wo muri Kenya n’abandi bo mu Rwanda nka Herve Kimenyi, Merci, Milly, Patrick n’abandi.

Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw na 20 ooo Frw mu myanya y’icyubahiro. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Loyiso ari mu banyarwenya bafite ibikorwa bifatika ku rwego mpuzamahanga
Nkusi Arthur niwe uzayobora iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .