00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyeguriye Imana, ayobywa n’umugore (Igice cya mbere)

Yanditswe na

Charlove

Kuya 18 March 2016 saa 02:04
Yasuwe :

Hari ku Cyumweru mu gitondo. Uwo munsi ninjye wagombaga gusoma misa ya mbere, kuko Padiri mukuru atari ahari ku busanzwe niwe wasomaga misa ya mbere, jye ngasoma iya kabiri.

Tukiri mu iseminari, twajyaga dutera urwenya ko abapadiri b’abasaza aribo bagomba gusoma misa ya mbere kuko ariho hazamo abakecuru n’abasaza, naho abakiri bato bagasoma misa ya kabiri kuko ari yo izamo abajene (jeunes)

Ngihabwa ubupadiri, noherejwe muri Paruwasi ya Save. Nahasanze abandi bapadiri, ariko bose bakuze kuko ninjye wari ukiri muto, ku myaka 29. Nishimiye cyane ko bambwiye kujya nsoma misa ya kabiri itangira saa yine. Icyo nakundaga cyane si uko yabaga ari misa y’abajene nkanjye, ahubwo nashimaga cyane ko nabonaga umwanya wo gusinzira uhagije.

Kuva na kera ngira ibitotsi byinshi, ku buryo rimwe na rimwe nsinzira ndi no gusenga! Ni inshuro nke nshobora kuvuga Rozari nkayirangiza ntarasinzira.

Abihayimana bagenzi banjye bo bamaze kubimenyera. Akenshi bancaho umugani, ko amasengesho yanjye arushwa ubwinshi n’umugono wanjye. Nubwo bimeze bityo ariko, nkunda Imana n’umutima wanjye wose.

Icyumweru kimwe ninjye wari wasomye misa ya mbere. Kubera ko nari nabyutse saa kumi n’imwe za mu gitondo kugirango nitegure neza, byagiye kugera saa moya ibitotsi numva ari byose. Gusa mbere y’uko ninjira gutangiza misa, nabanje kunyuza amazi mu maso, kugirango ibitotsi bishire.

Umuryango Mutagatifu, turakoranye, twitabye Nyagasani, Imana yacu!

Iyi niyo ndirimbo twinjiranye mu misa. Imbere yanjye hari abahereza batandatu, bose bambaye amakanzu y’umweru. Abahereza bane b’imbere bari abana, wagirango ni Abamalayika. Nanjye nari nambaye ikanzu y’umweru, iteye ipasi. Abapadiri bagenzi banjye barayikundaga cyane, bakavuga ko iyo nyambaye iba imbereye nk’umugeni! Ni ikanzu nari narahaweho impano na Musenyeri wacu ku munsi nahereweho ubupadiri. Ni ikanzu y’umweru dede! Iyo nanjye nayambaraga, nyuma yo kwicuza ibyaha, numvaga ndi umutagatifu!

Uti kwicuza ibyaha? Na Padiri se akora ibyaha? Wenda sinakoraga ibyaha bya rutura nko gusambana no kurwana, ariko hari igihe rimwe na rimwe narakaraga, cyangwa nanyura ku mukobwa mwiza nkumva nakebuka nkamureba, ariko nkabirwanya. Ibyo bitekerezo byose nibyo nicuzaga kuko byari kuzambyarira ibyaha.

Kiliziya nk’uko bisanzwe yari yuzuye, n’ubwo hari mu gitondo cya kare. Nibwo bwa mbere nari ngiye gusoma misa ya mbere. Nkigera kuri Alitari nararanganije amaso mu mbaga y’abakristu bari bateraniye aho.

Nibyo koko misa ya mbere yazagamo abasaza n’abakecuru benshi. Mbarwa bari urubyiruko wabonaga. Natangiye igitambo cya misa nk’uko bisanzwe.

Twasomye ivanjiri, ntangira icyigisho cyanjye. Nk’uko bisanzwe nakundaga kwigisha ariko mvangamo n’urwenya, ibi byatumaga Abakristu bankunda cyane.

Uwo munsi nari nigishije ku kuntu Petero yashatse kurwanira Yezu.

“Petero yari umugabo w’ibigango. Tekereza nawe umuntu wari umurobyi! Uzi ukuntu kuroba bisaba imbaraga? Yari afite ibituza, nako ubu ngo bavuga “amatuza”! Yari umuntu wakundaga gufata iya mbere, ubanza ari nayo mpamvu Yezu yamutoranije kuba urutare rwo kubakaho Kiriziya. Mu kanya gato abonye baje gufata Yezu, aba akuye inkota ati “pyaaaaa”! Ugutwi kuba kuraguye erega! Ku bw’amahirwe nta mbwa zari hafi aho ngo zigutore!” Abakristu bose ngo kweeeee!

Nabigishaga gutyo, nkaza gusoza bumvise neza isomo, kandi rikabacengera.
Misa yageze mu gutura igitambo cy’Ukaristiya, ntangira guhaza.

Akira Umubiri wa Kristu, Amina. Uko niko Abakirisitu bazaga imbere, batonze umurongo, baje guhazwa.

Mu gihe nari ngeze hagati, nibwo igitangaza cyambayeho, nkuko Malayika Gaburiyeli yabonekeye Mariya. Nibwo namubonye ubwa mbere.

Kumukubita amaso gusa, nahise menya ko ngiye kugira ibibazo mu bupadiri bwanjye. Yari yambaye ikanzu ngufi y’iroza. Imisatsi ye yari miremire, imutendera mu mugongo. Yarantunguye nk’uko Yezu yatunguje Pawulo umucyo. Habuze gato ngo mene Ukaristiya hasi.

Uko namubonaga ari kuza ansanga, niko numvaga icyokere kiri kundenga. Mu kanya gato natekereje ko wasanga izuba ryamanutse rikegera isi, kuko nabiraga ibyuya bidasanzwe...

Nti ’ A-a-a kira umumumumubiri wa Kri!.. ati Amen!

Mu guhazwa yateze ururimi. Naboneyeho guterera ijisho mu kanwa. Yezu we, mbega amenyo! Urwererane! Nta na rimwe risumba irindi, wagirango yashyizweho n’umufundi w’umuhanga. Yari afite ishinya y’umukara, iminwa ye nayo ari umukara.

Ngirango yabonye ko nsa n’utunguwe no kubona umwari usa n’uyu mu misa ya mbere, aba aramwenyuriye, asubira kwicara. Namuherekeje amaso, kugeza mu kiliziya hagati aho yari yicaye. Nakomeje guhaza, ariko umutima wanjye ukomeza kujarajara wibaza niba ibyo amaso abonye ukwiye kubyakira.

Muri jye nahise mbona ko urugamba ndutsinzwe ntaratangira no kurwana. Nasoje misa, nsubira mu cyumba cyanjye.

Mbega umunsi mubi! Ni ubwa mbere byambayeho ko nirirwa ntekereza umuntu nkabura amahoro. Icyo nakoraga cyose, ibitekerezo byagarukaga kuri wa mukobwa. Ubona no mu gusenga ngo mutekereze! Natangiraga kuvuga Ndakuramutsa Mariya, nkaza kwisanga ibitekerezo byanjye biri kuri wa mukobwa. Uwo munsi niriwe nabi pe! Habe no kurya.

Niyemeje kumushakisha kugeza mubonye

Kuwa Mbere mu gitondo cya kare, nyuma yo kunywa icyayi nazindutse njya gushaka uyu mukobwa. Icyo mpamya ni uko yari atuye hafi yo ku kiriziya. Iyo aza kuba atuye kure, yari kuba asengera ahandi hatari i Save.

Nafashe umuhanda werekeza mu Rwanza kuko ariho hari agasantere. Uyu muhanda urarambuye, kuko Save ni umurambi. Iyo uhitegereje ubona hakwiye kujya ikibuga cy’indege. Save izwiho kugira urutoki, avoka n’ingurube nyinshi! Mu kugenda mu muhanda nagendaga nsuhuza abantu batandukanye, kuko bose bari banzi.

Mu kubasuhuza ... [Biracyaza]

Icyitonderwa: Iyi nkuru ni impimbano 100% igamije kuruhura abantu no kubatoza umuco wo gusoma. Amazina y’ahantu yagaragayemo ntabwo ari ukuvuga ko ibivugwa byahabaye. Biramutse ibivugwa mu nkuru hari aho byabaye byaba ari uruhurirane gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - Inkuru mpimbano

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .