00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yokejwe igitutu ku mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; abakorana na Blinken baramuvuguruza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 April 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kotswa igitutu ku mvugo zigoreka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yamaze gutanga umushinga mu Nteko usaba ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yitwa uko aho guhabwa andi mazina.

Ni imwe mu ngingo yagaragaye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol i Washington DC ku wa Mbere [mu ijoro rishyira ku wa Kabiri mu Rwanda] witabiriwe na bamwe mu bagize Inteko.

Hari batatu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, barimo Trent Kelly. Uyu mugabo w’imyaka 58, abarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Républicain. Ubwo yari ahawe ijambo muri uyu muhango, yavuze ko abayobozi ba Amerika bakwiriye guhagarika gukoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Ibihamya ntibishidikanywaho, ntabwo ari Jenoside yo mu Rwanda, ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ndasaba Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga kuyita uko iri.”

“Namaze kugeza ku Nteko umwanzuro usaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutangira gukoresha mu buryo bwa nyabwo igisobanuro nyakuri cya Jenoside. Dufite inshingano zo guharanira ko amasomo y’amateka atibagirana kandi ijwi ry’inzirakarengane rikumvwa.”

Aya magambo Kelly ayavuze nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwinangira ku gukoresha imvugo iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize, ku wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwinjiraga mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yongeye kugoreka imvugo kuri Jenoside.

Icyo gihe yanditse kuri X ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”

Trent Kelly yasabye Amerika guhagarika gukoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umukozi yavugururije sebuja

Nubwo Blinken yakoresheje ayo magambo, birasa n’aho abo bakorana mu biro bafite imyumvire itandukanye n’iye. N’ikimenyimenyi, mu muhango wo Kwibuka muri Capitol, uwari uhagarariye ibiro bya Blinken, yakoresheje amagambo asa n’avuguruza aya sebuja.

Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, biyoborwa na Blinken, ni byo bishinzwe kugena umurongo w’ububanyi n’amahanga wa Amerika n’ibindi bihugu. Kuko Amerika iba ikorana n’Isi yose, muri ibi biro habamo umukozi ushinzwe buri gice cy’Isi, nk’ushinzwe Aziya, Afurika, u Burayi n’ahandi.

Uwari mu muhango wo Kwibuka, ni Umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika mu Biro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Corina Sanders.

Mu ijambo rye, yavuze amagambo atandukanye n’ayo Blinken amaze igihe kinini avuga.

Ati “Mu gihe twibuka inzirakarengane tuniyemeza ubufasha bwacu ku baturage b’u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, twamaganye ibikorwa byose byo kugoreka amateka ku mpamvu za politiki, by’umwihariko twamaganye twivuye inyuma icyo aricyo cyose kijyanye no gupfobya cyangwa se kudaha agaciro Jenoside yibasiye Abatutsi.”

Jonathan Jackson uhagarariye Leta ya Illinois mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ni undi munyapolitiki wari witabiriye uyu muhango. Abarizwa mu ishyaka ry’aba-démocrate riri ku butegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 58 yashimye Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza yafashije u Rwanda komora ibikomore bya Jenoside no kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

Ati “Umuhate we, ubushake n’ubushobozi bwo kuvana igihugu mu bihe bya Jenoside kikaba kimwe mu bihugu biri gutera imbere byihuse ku Isi, ukwiriye gushimwa. U Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo ku bihugu byinshi bya Afurika no ku Isi hose.”

Sheila Cherfilus-McCormick uhagarariye Leta ya Florida mu Nteko ya Amerika, we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikwiriye gukangura Isi yose, asaba ko ibihugu byose gushyira imbaraga mu gukumira ko amateka nk’aya yazongera gusubira. Yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera ruva mu bihe bya Jenoside rukaba igihugu cy’icyitegererezo.

Ati “Nanyuzwe n’intambwe ishingiye ku miyoborere mu bikorwa by’iterambere, kurwanya ruswa no kuvugurura imiyoborere. Ndashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku miyoborere n’umuhate wo kubaka u Rwanda tubona uyu munsi ruri kuba urugero ku bindi bihugu.”

Uyu muhango wari witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja. Yavuze ko kwibuka binajyana no kwiha umukoro w’uko amahano yagwiririye u Rwanda atazongera kubaho ukundi.

Sheila Cherfilus-McCormick uhagarariye Leta ya Florida mu Nteko ya Amerika, we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikwiriye gukangura Isi yose

Amerika iracyafite ikimwaro cyo mu 1994

Ku wa 15 Werurwe 1998 ubwo Bill Clinton yageraga mu Rwanda bwa mbere, yahuriye ku Kibuga cy’Indege n’itsinda ririmo abarokotse Jenoside. Icyo gihe yumvise ubuhamya bwabo, biramurenga cyane ko hari hashize imyaka ine gusa Jenoside ihagaritswe, kuri benshi ibikomere bikiri bibisi.

Uyu mugabo yafashe ijambo, ababwira ko yicuza kuba ntacyo yakoze no kuba ntacyo umuryango mpuzamahanga wakoze mu guhagarika Jenoside.

Icyo gisebo kiracyahari kuri benshi kugeza ubu.

Politiki ya Amerika ijyanye n’uburyo iki gihugu cyitwaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wayisesengura mu ngingo myinshi. Nyuma gato ya Jenoside muri Nyakanga 1994, ubutegetsi bwa Clinton bwohereje mu yahoze ari Zaire, ingabo n’abakozi bo kwita ku mpunzi zari zizahajwe na kolera mu nkambi. Bagiyeyo bitwaje ibiribwa, ibikoresho birimo nk’ibyo kwifubika, amahema n’ibindi.

Abayobozi bakomeye muri Leta ya Clinton basuye izo nkambi, ndetse ubutabazi kuri izo mpunzi bwari ku ngingo y’ibanze muri White House, Pentagon no mu zindi nzego zikomeye za Amerika.

Iyi gahunda yo kwita ku mpunzi, ibusanya mu buryo bugaragara n’icyari gikwiriye gukorwa ubwo Abatutsi bari batangiye kwicwa umusubirizo. Guhera mu myaka ya 1993, Amerika yarabibonaga ko hari umwuka mubi mu gihugu, ko Abatutsi bakomeje kumeneshwa ndetse byari mu byaganirwagaho mu biganiro bya Arusha kandi yari ibizi.

Leta ya Clinton yakunze kwemera ko abafata ibyemezo bose, birengagije ibyaberaga mu Rwanda. Amerika yananiwe gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga yo mu 1948 yo kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside, kandi yarabonaga ko Abatutsi bakomeje kumeneshwa.

Inyandiko z’ibanga zigeze gushyirwa hanze, zigaragaza ko mu minsi 16 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, abayobozi bamwe bo muri White House bavugaga ko ibibera mu Rwanda ari “Jenoside” ariko bakanga kubivuga mu ruhame kuko bari barabwiwe ko Perezida ntacyo ashaka kubikoraho.

Raporo z’ubutasi za Amerika zari zaramenyesheje abagize guverinoma y’iki gihugu na Perezida ubwe, ko umugambi uri mu Rwanda ari “umwanzuro wo gutsemba Abatutsi bose” kandi ko biri gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe bitegurwa.

Inyandiko zashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Umutekano muri Amerika, zigaragaza ko Clinton ndetse na Visi Perezida we, Al Gore, bahabwaga na CIA amakuru ya buri munsi agaragaza ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi.

Corina Sanders yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje inyungu za politiki

Muduharire umunsi umwe

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko imyitwarire ya Amerika itakimutangaza, avuha ko mu 2014 yigeze gusaba ko handikwa ibaruwa ibwira Amerika ko ikwiriye guha agahenge u Rwanda mu gihe cyo kwibuka.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru gikurikira umunsi wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ku wa 8 Mata, yagize ati “Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka [...] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?”

“Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, aramutsa abayobozi ba Amerika mu nzego zinyuranye bari bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, ari kumwe na Ambasaderi wa Maroc muri Amerika (umukurikira) n’abandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Chidi Blyden wahoze ari Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Afurika mu bijyanye n’igisirikare (ubanza ibumoso)
Ushinzwe ibikorwa bya Polisi (Police Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni i New York, Peterson Mwesigye, yari yitabiriye uyu muhango
Abanyarwanda n'izindi nshuti z'u Rwanda, bari bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yari yitabiriye uyu muhango
Immaculée Gakwaya Songa yatanze ubuhamya bugaruka ku buryo yarokotse muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .