Perezida Kagame ngo yasubije izo ntumwa ko abasirikari bari berekeje i Huye bari kuruhuka, ariko kubera ibyo bitangaza, yabasabye gukomeza urugamba bagahangana n’ubangamira inzira yabo.
Barakomeje, nyuma baza gutega igico ingabo z’Abafaransa zari zitwaye abihayimana n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana, basigarana abasirikare, abandi barakomeza.
Ubu ni ubuhamya bw’umusirikare wa APR wari uyoboye ingabo zateze igico Abafaransa, Sergeant Ildephonse Munyampama, nk’uko yabibwiye abanditsi babiri b’Abafaransa, Laure de Vulpian na Thierry Prungnaud, mu gitabo bise "Silence Turquoise. Rwanda, 1992-1994. Responsabilités de l’État français dans le génocide des Tutsi".
Ingabo z’Inkotanyi zari zamenye amakuru ko ingabo z’Abafaransa zigiye kujya mu mujyi wa Butare. Umukuru wazo icyo gihe, Lt Col Fred Ibingira, yategetse uwari ukuriye itsinda ry’ingabo za APR zari i Sovu, Sergent Ildephonse Munyampama, kwitegura guhangana n’ingabo z’Abafaransa.
Ingabo z’u Bufaransa zinjiye i Butare, zihava nyuma y’amasaha abiri ziherekejwe n’imodoka n’abantu benshi bari bavuye mu mujyi wa Butare. Ingabo z’Inkotanyi zari zamenye amakuru ko harimo abasirikare bakuru b’inzirabwoba.
Bakigera i Sovu, basanze ingabo za APR zashyizeho bariyeri.
Sergent Ildephonse Munyampama yagize ati “Twari tumaze gufata umusozi wa Sovu, twirukanye ingabo za FAR zari zihari. Umuyobozi wanjye ansaba kuba niteguye guhangana n’ingabo z’Abafaransa. Twari ku gasozi hejuru, maze tubona umurongo w’imodoka z’Abafaransa zigana i Butare."
"Nyuma y’amasaha abiri baragarutse mu modoka zabo hiyongereyemo amakamyo, imodoka ntoya ndetse n’imodoka zigendwamo n’abifite. Twamenye ko harimo abantu benshi harimo abihayimana barimo na Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi."
Muri icyo gihe kandi ngo bari bafite amakuru y’iperereza ko mu modoka harimo abasirikare bambaye imyenda y’abasivili ndetse n’iya gisirikari.
Yakomeje ati "Twahagaritse imodoka maze abasirikare b’Abafaransa basohoka mu ma Jeeps yabo badutunga imbunda, tubabwirako badashobora kujyana abasirikare bo kwa Habyarimana. Twamaze nk’iminota ibiri turebana kandi indege zabo ebyiri za kajugujugu zabacungiraga umutekano, zari hejuru yacu."
"Twagiye kubona tubona imbunda bazirebesheje hasi, ubanza barakiriye ubutumwa buvuye ku mukuru wabo. Umwe mu basirikare yaraje afata umusirikare mu bitugu amusohora muri Jeep agenda mu yindi modoka ikurikira na yo asohoramo umusirikare gutyo gutyo. Mu basirikare bakuye mu modoka, babiri bahise birukanka hanyuma turabarasa abandi turabajyana."
Munyampama kandi yavuze ko bari baziko bakuramo General Augustin Ndindiriyimana na Gen Rwagafiita.
Nyuma y’uko Abafaransa babahaye abo basirikare, bafunguye inzira barakomeza.
Munyampama yahaye ubuhamya abanditsi b’icyo gitabo muri 2006, ageze ku ipeti rya Kapiteni.
Aba banditsi b’ibitabo kandi bemeje mu gitabo cyabo ko ubuyobozi bw’ingabo za RDF bwemeje ubu buhamya bwa Ildephonse Munyampama.
Mu gihe Ingabo z’Abafaransa zari zatezwe igico n’ingabo za APR, zari zaherekejwe n’abanyamakuru babiri, akaba ari bo bafashe amafoto y’uko byagenze.
Abo ni Sam Kiley wakoreraga The Times na Jose Nicolas wakoreraga ibiro ntangazamakuru bifata amafoto, Sipa Press.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!