00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Burundi yageze i Luanda ahazabera ibiganiro by’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 November 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yageze i Luanda muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bigamije guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bimaze iminsi umubano utifashe neza.

Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda na RDC bibarizwamo, azitabira ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa Kane ku buhuza bwa Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Ndayishimiye yageze i Luanda kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bazaba bari muri ibi biganiro.

Mu bizatabira kandi harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya nk’umuhuza mu biganiro bya Nairobi bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yakirwaga ku kibuga cy'indege muri Angola
Perezida Ndayishimiye yageze muri Angola mbere y'umunsi umwe ngo inama igamije guhuza u Rwanda na RDC ibe
Akigera muri Angola, Perezida Ndayishimiye yakiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .