Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Muri iki gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi muri icyo gihugu.
Abandi bari bitabiriye barimo Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, (UNFPA) mu Burundi, Richmond Tiemoko.
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi yashimiye EJVM yafashije kugira ngo abo barwanyi bashyikirizwe u Burundi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati “Uyu munsi , guhererekanya abarwanyi 19 b’Abarundi bijyanye n’umuhate w’ubuyobozi bw’u Rwanda mu guharanira amahoro arambye mu karere, umutekano ndetse no guharanira kubana neza n’abaturanyi.”
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yavuze kuva yagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda umwaka ushize byatanze umusaruro w’ubufatanye mu guharanira umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati “Iki gikorwa cyo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi b’Abanyabyaha, bije nyuma y’uko natwe hari abanyabyaha twashyikirije u Rwanda. Ibikorwa by’ubufatanye bizakomeza mu gucunga umutekano hagati y’ibihugu byombi.”
Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda, yashimye u Rwanda rwagiriye icyizere uru rwego rukanorohereza itsinda ryakoze iperereza kuri iki kibazo cy’abarwanyi.
Ku rundi ruhande ariko, mu 2020, byari byatangajwe ko intumwa za EJVM zigomba gukora iperereza ndetse zikanatangaza raporo ariko Col Miranda yavuze ko ibyavuye mu iperereza byashyikirijwe u Rwanda ndetse bikanaba biteganyijwe kuzagezwa ku kanama gashinzwe umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Aba barwanyi bafatiwe i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru muri Nzeri 2020. Ni itsinda ry’abarwanyi 19 bavugaga ko bari mu mutwe w’abarwanyi wa RED Tabara ugizwe n’abahoze mu ngabo z’u Burundi, kuri ubu barwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Amafoto ya IGIHE: Mucyo Jean Régis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!