Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w’ u Rwanda 2014. Yatowe ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014, mu birori byabereye i Kigali.
Akiwacu Colombe ni mwene Gatali Vital na Mukankusi Immaculee. Yavutse taliki ya 31 Ukwakira 1994.
Akiwacu Colombe asigaye aba mu Bufaransa mu gihe umuryango we utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa kane mu bana batanu bavukana.
Amashuri abanza yayize mu ishuri rya St Joseph ku Kicukiro aza kuyasoreza mu kigo cya APAPER na ryo riherereye mu karere ka Kicukiro, na ho amashuri yisumbuye icyiciro rusange yize mu Byimana, icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yakize muri Stella Matutina riri i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mukobwa yatowe aribwo akirangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire, MPC mu magambo ahinnye y’icyongereza.
Mbere y’uko atorwa, Akiwacu Colombe yavuze ko mu buzima busanzwe akunda gusoma ibitabo bitandukanye, ikintu cya mbere akunda mu bintu bijyanye no kurya ni amata na Biscuit.
Kuwa 28 Ukuboza 2013, nibwo uyu mukobwa yabashije kwitabira amajonjora ya Miss Rwanda i Rwamagana maze nasekerwa n’amahirwe aba ariwe utorerwa guhagararira intara y’ Uburasirazuba.
Akiwacu asanzwe ari umunyamideri akaba abarizwa muri kompanyi yitwa Ikobe Beauty Company bivugwa ko mu bayishinze harimo n’umuririmbyi Kitiko Bibarwa. Ikobe kandi, yabarizwagamo Aurore Mutesi mbere yo kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2012.
TANGA IGITEKEREZO