00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayibanda Mutesi Aurore

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 January 2018 saa 05:40
Yasuwe :

Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera ubu batuye mu mujyi wa Kigali, yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu wa 1992, akaba umuhererezi mu bana bane (4).
Amashuri y’incuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, (...)

Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera ubu batuye mu mujyi wa Kigali, yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu wa 1992, akaba umuhererezi mu bana bane (4).

Amashuri y’incuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi(Construction).

Mu buzima busanzwe Mutesi akunda imikino, by’umwihariko umupira ukinishwa intoki wa Basketball hamwe n’umupira w’amaguru.

Akunda kandi ibintu bijyanye no kwiyereka (Modeling), akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2009, anavuga ko aribyo bimutera imbaraga zo guharanira kuba Nyampinga w’u Rwanda w’u aho byarangiye abaye we muri 2012.

Miss Mutesi Aurore ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - MISS RWANDA MU MYAKA ISHIZE

Nimwiza Meghan
15/01/20 - 09:03
Liliane IRADUKUNDA
15/01/20 - 09:02
Irakunda Elsa
07/01/18 - 05:40
Miss Mutesi Jolly
06/01/18 - 05:41
Kundwa Doriane
05/01/18 - 05:41
Akiwacu Colombe
04/01/18 - 05:41
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .