00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Mutesi Jolly

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 January 2018 saa 05:41
Yasuwe :

Nyampinga Mutesi Jolly, ni umukobwa mwiza w’ikimero akagira urubavu ruto, arashinguye, umukobwa w’inzobe inoze, akagira amenyo y’urwererane mu ishinya y’igikara benshi bibazaho bakeka ko ibi atari karemano.
Yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.
Ati “Navukiye muri Uganda, ni naho nigiye ikiburamwaka [nursery] n’igice kimwe (...)

Nyampinga Mutesi Jolly, ni umukobwa mwiza w’ikimero akagira urubavu ruto, arashinguye, umukobwa w’inzobe inoze, akagira amenyo y’urwererane mu ishinya y’igikara benshi bibazaho bakeka ko ibi atari karemano.

Yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Ati “Navukiye muri Uganda, ni naho nigiye ikiburamwaka [nursery] n’igice kimwe cy’amashuri abanza. Naje mu Rwanda mu mwaka wa 2009.”

Yasoreje amashuri abanza muri Remera Academy naho icyiciro cya rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Kagarama Secondary School, yahavuye ajya muri King David Academy ari naho arangirije ayisumbuye mu ishami rya History, Economics and Literature.

Jolly n’umuryango we batuye i Kanombe mu Mudugudu wa Rwimbogo, AKagari ka Rwinyange Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Asigaranye nyina gusa, kuko se yitabye Imana Jolly akiri muto.

Iyo umubajije ngo akwibwire birambuye, yivuga ahereye ku gisekuru cya Serwiri akabimanukura akageza kuri Kigeli IV Rwabugiri hanyuma se[wa Jolly] akaba mu buvivure bw’uyu mwami.

Ni Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.

Yatangiye kwiyumvamo kuzaba Nyampinga yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ngo ni nabwo yatangiye gukora ubushakashatsi amenya imyitwarire iranga Nyampinga kugeza muri 2016 ubwo yafashe umwanzuro wo guhatanira Miss Rwanda.

Ubu yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Icungamari n’Amabanki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - MISS RWANDA MU MYAKA ISHIZE

Nimwiza Meghan
15/01/20 - 09:03
Liliane IRADUKUNDA
15/01/20 - 09:02
Irakunda Elsa
07/01/18 - 05:40
Kundwa Doriane
05/01/18 - 05:41
Akiwacu Colombe
04/01/18 - 05:41
Kayibanda Mutesi Aurore
03/01/18 - 05:40
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .