00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakire Jeanne Françoise, umugore utarakanzwe n’ubumuga mu myaka 25 amaze mu buvuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2018 saa 03:44
Yasuwe :

Nubwo imyumvire igenda ihinduka, benshi bafata umuntu wamugaye nk’udashoboye, byagiye bituma hari abana bavukana ubumuga bagafatwa nabi rimwe na rimwe ntibahabwe amahirwe angana n’ay’abandi.

Siko byagenze kuri Gakire Jeanne Françoise w’imyaka 44. Uyu mugore ufite ubumuga bw’ingingo azwi cyane mu Karere ka Muhanga nk’umwe mu bafite ubumuga babashije kurenga imyumvire ibapfobya.

Gakire kuri ubu yibeshejeho, akora Laboratoire ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama ahazwi nko ‘Mu cya Kabiri.’ Kubera gukora akazi ke neza, byatumye mu 2017 Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda imuhemba nk’umwe mu bagore bagaragaje umurava mu kazi kabo.

IGIHE yamusanze mu rugo rwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, avuga byinshi ku buzima abayeho, uko afatwa mu muryango nyarwanda n’ibindi.

Icyamufashije kumara igihe kirekire mu kazi nyamara afite ubumuga

Gakire yavuze ko mu muryango bamukoreye ibyo bakoreye abavandimwe be nabo barankunda (abavandimwe) bamushyira mu ishuri.

Ati "Nize igihe kinini i Gatagara higa abafite ubumuga, nta wari kumpohotera twabanaga neza ahubwo tugahura n’ibyo bibazo wenda dutashye ariko ntibyaducaga intege kuko twabaga dufite ubumwe bikaduha imbaraga."

Mu gihe hari abatekereza ko bitashobokera ufite ubumuga kumara imyaka 25 mu kazi k’ubuvuzi Gakire yavuze ko iyo myumvire idahuje n’ukuri, igihe cyose umuntu akora ibyo yize.

Ati "Ikintu cyamfashije muri iki gihe cyose, ni uko mbere yo gukora akazi ubanza kubyiga. Kuba abantu batekereza ko ufite ubumuga atabishobora sibyo! Sibyo kuko iyo biba ibyo simba ngikora, ntiwamara iyo myaka ukora akazi ko kuvura abantu utabishoboye kuko njye hari n’igihe nagakoze njyenyine nta n’undi muntu dufatanyije."

Yakomeje avuga ko abagore barashoboye kuko bavutse nk’abandi ndetse ko basigaye bagaragara mu nzego zitandukanye z’imirimo.

Kimwe mu byamushimishije ni ukubona abantu bamugana bababaye bakongera kugarura ubuzima abigizemo uruhare.

Umurava mu kazi ke yagaragaje atitaye ku bumuga afite biri mu byatumye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda imugenera igihembo mu 2017, avuga ko cyamunyuze.

Ati "Cyaranshimishije kuko sinakoraga ntegereje igihembo ariko byanyeretse ko hari abantu baba babona ibyo umuntu akora. Sinari ntegereje icyo gihembo ariko nyine kigufasha gukomeza gukora udacitse intege. »

Agira inama ababyeyi ko mu gihe hari ugize umwana ufite ubumuga kubakurikirana hakiri kare bakabavuza, bakabashyira mu ishuri kuko iyo bikozwe yaramaze gukura bishobora kutagira icyo bimumarira, ahazaza he hakangirika.

"Gusa abagore bafite ubumuga ndabasaba gukora cyake, hanyuma kuba bafite ubumuga bisigare mu magambo ariko ibikorwa byabo bigaragare nk’ibibahesha icyubahiro!"

Gakire Jeanne Françoise afite umwana umwe umwe. Avuga ko umurava no kudacika intege abikomora ku kugendera ku ndangagaciro za gikirisitu.

Gakire Jeanne Françoise ni umugore ufite ubumuga bw’ingingo
Gakire Jeanne Françoise mu rugo aho atuye ubu mu Mudugudu wa Kabeza mu Murenge wa Shyogwe
Gakire Jeanne Françoise yarwaniwe ishyaka umuryango we nubwo afite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .