00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira Mukansanga yaciyemo akaba umusifuzi ukomeye witegura kuyobora Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 March 2018 saa 03:53
Yasuwe :

Mukasanga Salma Rhadia ni umwe mu basifuzi b’abagore bakomeye muri Afurika, ari no ku rutonde rw’abashobora kuzasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2019.

U Rwanda rufite abasifuzi umunani mpuzamahanga b’abagore harimo batatu bo hagati na batanu bo ku ruhande. Ntibitunguranye kuba ari umubare muto kuko uretse imyumvire ya bamwe y’uko hari ibyo umukobwa atashobora, gusifura ni umwuga usaba byinshi.

Mu basifuzi umunani b’Abanyarwandakazi, Mukasanga Salma Rhadia niwe watoranyijwe ashyirwa ku rutonde rw’abazavamo abazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera mu Bufaransa kuva tariki 7 Kamena kugeza ku wa 7 Nyakanga 2019.

Yabize icyuya …

Mu kiganiro Mukansanga yagiranye na IGIHE ku buryo yatangiye umwuga wo gusifura, yavuze ko byatewe n’uko yakundaga umupira akiri muto ariko ntiyagira amahirwe yo kuwukina ku rwego rwo hejuru nyuma agiye kurangiza amashuri yisumbuye mu 2007 aricara yibaza icyo yakora cyamuhuza na ruhago ahitamo kugana inzira y’ubusifuzi.

Yagize ati “Urebye kuva igihe natangiriye gusifura mu 2007-2008 ni urugendo rutari rworoshye; rwansabye guca mu mbogamizi nyinshi z’uko ndi igitsina gore, nanyuze muri byinshi binsaba kwitanga, kwivuna no kwiyanga ariko kuko narinzi icyo nshaka sinigeze nshika intege.”

Yakomeje agira ati “Ubundi nakinnye umupira ndi mu mashuri yisumbuye ariko byari ibyo kwishimisha bisanzwe, sinigeze nkina ku rwego rwo hejuru, sinanize siporo kuko ubundi njye ndi umuganga. Gusa umupira narawukundaga cyane ni nayo mpamvu nifuzaga icyazatuma ngira aho mpurira nawo.”

Mukansanga avuga ko mu 2007 yiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yaje kumva itangazo risaba abifuza gukora amahugurwa yo gusifura ahita afata icyemezo cyo kuyajyamo.

Yagize ati “Naravuze nti ‘ese niba ntaragize amahirwe yo gukina umupira sinajyamo hano [mu gusifura] nkagerageza amahirwe yanjye?’ Naragiye ndiyandikisha, amahugurwa ndayakora ndetse batangira kumpa imikino nyobora ariko yari mike kuko nabaga ndi no ku ishuri.”

Mukansaga yatangiye ari umusifuzi wo ku ruhande mu mikino y’abakiri bato, nyuma atangira gusifura shampiyona y’abagore rimwe na rimwe akanahabwa imikino mike y’icyiciro cya kabiri cy’abagabo kugera mu 2012 abaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.

Yagize ati “Kuva mu 2012 nabaye umusifuzi w’icyiciro cya kabiri, aho niho nigiye byinshi, byansabaga gukora ntaruhuka kuko gusifurira abagabo wowe uri umugore ntibyoroshye. Baba bihuta, bigusaba kugendera ku muvuduko wabo kuko wibeshye bakagusiga ukora amakosa, ugasifura ibyo utabonye.”


Umukino wamufunguriye amarembo …

Mu 2012 Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

Yagize ati “Kuri njye icyo gihe sinabashije gusifura imikino ikomeye kuko natangiye ndi umusifuzi wa kane. Umukino wa mbere ukomeye mbese mvuga ko ari uw’ubuzima bwanjye nasifuye ari nawo wangoye cyane ariko nkabyitwaramo neza, ni uwahuje Zambia na Tanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.”

Uyu mukino wabereye muri Zambia ngo wafashije Mukansanga kwigirira icyizere no kumva ko ntaho atagera kuko byari ubwa mbere ayoboye umukino kuri stade yuzuye abantu kandi uca no kuri televiziyo.

Mu 2015 yagize amahirwe atoranywa mu bagombaga gusifura igikombe cya Afurika, ahurira n’abandi basifuzi baba ab’abagabo n’abagore babimazemo imyaka myinshi, bafite ubunararibonye agenda abigiraho byinshi.

Yagize ati “Muri iryo rushanwa nabwo nahawe umukino ukomeye wahuje Tanzania na Nigeria. Icyo gihe abantu benshi ntibari banzi ariko nyuma yawo wasangaga bashaka kumenya . Byaramfashije cyane kuko byamfunguriye amarembo.”

Igituma adacika intege…

Mukansanga avuga ko atangira gusifura hari abandi bagore yasanzemo ariko bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo inshingano z’ingo cyangwa gucika intege benshi babivuyemo bataragera ku rwego rwo hejuru.

Yahuye kenshi n’ibikomeye birimo kuba nta mafaranga yabaga muri uyu mwuga, abantu bamucaga intege bamubwira ko ntaho azagera kuko ari umukobwa ariko byose abirenza amaso kuko yari afite intego yo kugera kure ndetse byanze bikunze umunsi umwe akazasifura igikombe cy’Isi.


Gusifura byamugejeje kuki ?

Yagize ati “Ndashima Imana ko kugeza ubu mbona ibyo nkeneye byose bimfasha kubaho mu buzima bwa buri munsi. Kubera gusifura hari byinshi nagezeho birimo kuba nariyubakiye ndetse n’ibindi bikorwa nagiye ngira byamfasha ejo n’ejobundi ndamutse ngize impamvu ituma ntakomeza gusifura. Mfasha umuryango wanjye mu byo nshoboye, mbese ndishimye.”

Mukansanga asaba n’abandi bakobwa kutitinya ndetse no kudacibwa intege n’abantu mu kintu runaka bakunda kuko ubwabo aba aribo kizagirira akamaro mu gihe kizaza.

Mu gihe igikombe cy’Isi cya 2019 cyegereje, abasifuzi bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakiyobora nabo niko bakomeje gukoreshwa ibizamini bitandukanye bamwe bagasezererwa by’umwihariko muri 12 bari batoranyijwe bahagarariye Afurika hakaba hasigayemo bane gusa barimo Mukansanga.

Inzozi z’uyu Munyarwandakazi ni ugukomeza gukora cyane akazaboneka mu basifuzi babiri bazava muri Afurika, bakajya gusifura. Avuga ko bitanakunze yategereza icya 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .