Ukigera mu rugo rwa Mukangamije watangiye uwo mwuga mu 1971 akawuhagarika ahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu 2015, ruherereye mu Karere ka Muhanga, umurenge wa Cyeza, usanganirwa n’umutuzo, amahumbezi n’akayaga bituruka mu busitani bw’imikindo n’ibindi bimera bizengutse urugo rwe.
Mukangamije ufite abana bane barimo batatu barangije kwiga Kaminuza umwe agahita aba umupadiri, uwa kane akaba acyiga mu yisumbuye ariko nta wabashije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi.
Ntiyibuka umubare w’ababyeyi bibarutse abigizemo uruhare kubera ubwinshi bwabo, gukora ku mavuriro n’ibitaro bitandukanye no kuba icyo gihe umubyaza yarakoraga n’indi mirimo yo kwita ku barwayi bitewe n’ubuke bw’abaganga.
Yagize ati “Mbere twaravuraga tukanabyaza. Mu kigo nderabuzima, twakoreraga byose abarwayi banyuranye bikaba ngombwa ko no mu bitaro batwitabaza. Ntabwo nibuka umubare kuko nabyaje benshi cyane pe.”
Bimwe mu bigo nderabuzima n’ibitaro yakozeho birimo ibitaro bya Rwamagana biherereye aho yize, ku kigo nderabuzima cya Gitarama (inshuro ebyri), ku bitaro bya Kibuye n’ibitaro bya Kabgayi.
Imbogamizi yabonye muri uyu mwuga kandi n’ubu zikigaragara ahantu hatangirwa serivisi z’ubuvuzi zirimo ubuke by’abaganga, ubwinshi bw’abarwayi, rimwe na rimwe n’ibikoresho biba bidahagije bigendana n’ubushobozi bwa buri kigo.
Biragoye kumenya amakosa akorwa mu bubyaza
Mukangamije avuga ko umwuga w’ububyaza n’ubuforomo yatangiye yifuza kurengera ubuzima bw’abantu yabonaga bababaye n’abarembye, hari igihe habamo amakosa ariko umuganga atabigambiriye.
Yagize ati “Ubundi uyu mwuga ni uwo kwitanga, ni uwo gukorwa n’umuntu awukunze kandi awushaka. Bitamurimo, ntabwo yawukora. Kubera rero ibikoresho bike, abarwayi benshi n’abo witaho barembye, ikosa rishobora kuboneka ryakwitwa nk’uburangare. Ni umwanya muto umuntu aba yagize wo kwita ku ndembe nyinshi, akabura uko azikurikirana zose, rikaba ariko ritagambiriwe.”
Inama agira abawukora n’ababyeyi
Uyu mubyeyi wemeza ko uyu mwuga wamufashije mu bishoboka akabasha kwita ku muryango we n’igihe umugabo we yitabye Imana mu 2003, akanarihira abana amashuri, asanga abakurikirana ubuzima bw’abarwayi bakwiye kubikora babikunze.
Yagize ati “Icyo natsindagira ni uko ugomba ubwitange kuko bakunda gukora amasaha menshi. Sinabwira ugakora atagakunze ngo napfe kugakora kuko kareba ubuzima bw’umuntu, si nk’agasanzwe ko mu biro cyangwa akandi wasubika ngo ejo uzagasubukure.”
Ku babyeyi batwite n’abitegura kubyara, Mukangamije avuga ko bakwiye kubanza gusonukibarwa kubyara icyo aricyo, bakabikora bakuze, kwihutira kujya kwa muganga cyangwa ku mujyanama w’ubuzima mu gihe batwite bakabagira inama ku bibazo bikunze kugariza abagore batwite birimo imihindagurikire y’umubiri, ku mirire, kwirinda kunywa imiti batandikiwe na muganga, kwipimishiriza ku gihe n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO