00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu wihariye wa Caritas Rwanda mu iterambere ry’abari n’abategarugori

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 March 2018 saa 10:35
Yasuwe :

Mu ntego yayo yo guharanira ko habaho sosiyete yubahiriza agaciro ka muntu, ikumira ihezwa n’akarengane kuri buri wese, Caritas Rwanda nk’Umuryango wa Kiliziya Gatolika, inshingano zayo ntizigarukira ku gufasha abatishoboye gusa, kuko zinareba imfuruka zose z’ubuzima harimo no gushyigikira abagore bo nkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu.

Mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo, Caritas Rwanda, ikorana bya hafi na Kiliziya Gatolika binyuze muri Caritas za Diyosezi, Paruwasi no kugera ku Miryango-remezo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta y’u Rwanda.

Caritas Rwanda ifatanya kandi n’indi miryango yo mu gihugu imbere n’iyo mu mahanga nk’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Global Fund, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), n’indi miryango yigenga irimo n’iya Kiliziya.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Caritas Rwanda, Padiri Yves Sewadata, yatangaje ko mu bikorwa byabo badaheza umugore.

Yagize ati “Mu cyerekezo cya Caritas cyo gufasha abatishoboye ibinyujije mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima muri rusange; umugore ntiyibagiranye. Ahabwa agaciro kihariye, kuko tuzi ko ariwe shingiro ry’ibyiza byinshi wakorera umuryango. Tubafata rero mu ba mbere dufasha, cyane cyane nk’abafite ingo bakuriye, abapfakazi baba bakeneye ubufasha, ndetse n’abana b’abakobwa bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye, kandi tukaba tuzi ko muri bo haba harimo benshi bakeneye kuva muri icyo cyiciro cy’ubukene nabo bakaba bagira uruhare ku iterambere rihamye ry’igihugu.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda, Padiri Yves Sewadata, yavuze ko mu bikorwa byabo badaheza umugore

Caritas ishyize ubuzima bw’umugore n’umwana ku isonga

Ibinyujije muri serivisi zitangirwa mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika agera ku 118 mu gihugu, Caritas Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha umugore kugira ubuzima bwiza.

Muri izo serivisi harimo inyigisho zitangwa ku bagiye kurushinga zigamije kubafasha kubaka umuryango, kugira ubumenyi kuri gahunda zitandukanye z’ubuzima, nko kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ku miryango, gukurikirana no kubungabunga ubuzima bw’umugore igihe atwite n’ubw’umwana kugeza agize imyaka itanu.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015, ryerekanye ko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bigabanuka ku muvuduko wa 1,3 buri mwaka. Abari bagwingiye bageraga kuri 38% bavuye kuri 51% mu 2005 na 44 mu 2010, abana 9% bafite ibilo bidahagije ugereranyije n’imyaka bafite, 2% bafite ibidahagije ugereranyije n’uburebure bafite naho 37% badafite amaraso ahagije.

Ababyeyi bagiye bahabwa amahugurwa yo gutegurira abana indyo yuzuye

Caritas Rwanda ivuga ko akenshi iyo hatabayeho kubitaho, ubuzima bwabo buhazaharira, cyane umwana akaba yahahurira n’ibibazo byo kugwingira.

Yemeza ko inyigisho ku buzima bw’imyororokere bw’abangavu bari hagati y’imyaka 10 na 25 bukwiye kwitabwaho, kugira ngo barindwe ingaruka zirimo inda zitateganyijwe, gushaka imburagihe no gucikiriza amashuri.

Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, kuko mu 2016, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana b’abakobwa barenga 1700 bari hagati y’imyaka 16-19 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Mu 2014, Caritas Rwanda ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abongereza (DFID) yashyize mu bikorwa umushinga witwa 12+ wari ugamije gutanga ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, imibanire, imiyoborere no kwiteza imbere, ku bana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 10 na 12. Uwo mushinga wakorewe mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Gatsibo, Ngoma na Nyagatare. Kugeza ubu, abarenga 11.667 bamaze gusoza izi nyigisho zitangwa n’abajyanama n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 25 babihuguriwe.

Caritas Rwanda kandi ku nkunga ya Global Fund ibinyujije muri Ministeri y’Ubuzima ifite indi gahunda yo kwigisha abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24, ku buzima bw’imyororokere, ihohoterwa no kwirinda Virusi itera Sida mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo. Muri ubu bukangurambaga urubyiruko n’abangavu bagera ku 10,800 barigishijwe kugira ngo bazashobore guhugura bagenzi babo binyuze mu matsinda.

Inkunga ya Caritas Rwanda inagera mu miryango itishoboye, aho itanga inyigisho zo mu matsinda ku bagore batwite n’abonsa bafite abana bari munsi y’imyaka itanu.

Izo nyigisho zibanda ku kugira imirire myiza, isuku no kwihaza mu biribwa muri rusange hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye, gukora uturima tw’igikoni, amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere, ubworozi buciriritse bw’amatungo magufi n’iterambere ry’umugore ryubakiye ku gukorana na serivisi z’imari zitanga inguzanyo, kwizigamira binyuze mu matsinda no gutinyuka kwegera amabanki.

Abagore bigishijwe imishinga ibafasha kwiteza imbere

Caritas Rwanda ifite indi mishinga inyuzamo iterambere ry’abagore, nk’uwitwa “Gimbuka”, “Gikuriro” na “Twiyubake.”

Umwe mu bagenerwabikorwa bayo witwa Munyana Chantal wo mu Karere ka Ngoma wari utunzwe no guhingira abandi, yavuze uko yiteje imbere.

Yagize ati “Nyuma yo gufashwa no kwigishwa, nongereye ubushobozi ku buryo ubu niguriye imirima ifite agaciro k’ibihumbi 900 Frw; mfite imashini idoda imfasha kubona amafaranga mu buryo buhoraho. Mfite amatungo ndetse iwanjye ncana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.”

Munyana na bagenzi be bafashijwe binyuze mu mushinga “Gimbuka” uterwa inkunga na USAID, watangiye mu 2010 ukorera mu turere 14, ariko ubu ukaba usigaye ukorera muri 11 dufite umubare munini w’abafite Virusi itera Sida.

Umushinga “Gimbuka” uzamara imyaka umunani. Urateganya gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye barenga ibihumbi 29 gusubira ku ishuri no kubumbira ababyeyi mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya. Ufite intego yo guhugura abagore ibihumbi 27 mu bijyanye no gutegura indyo yuzuye ndetse uzagirira akamaro abana ibihumbi 143 bari munsi y’imyaka itanu.

Caritas iritegura kwagura uyu mushinga, cyane mu bijyanye no gufasha abakobwa n’abagore bafite hagati y’imyaka 10 kugera kuri 24 kwirinda Virusi itera Sida, inda zitateguwe, kubasubiza mu mashuri ku bayavuyemo. Uri kugeragerezwa mu Karere ka Rwamagana.

Caritas Rwanda yashinzwe mu 1960 n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda. Yemewe ku mugaragaro nk’Umuryango udaharanira inyungu n’Iteka rya Minisitiri n° 499/08 ryo mu 1962, ihinduka Umuryango utegamiye kuri Leta hakurikijwe itegeko no 06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imicungire n’imiyoborere y’ibigo bishamikiye ku madini mu Rwanda.

Ubu Caritas Rwanda ni Umuryango ukorera mu gihugu hose, ubinyujije muri Caritas za Diyosezi Gatolika z’u Rwanda n’iza Paruwasi 195, Caritas z’amasantarali n’iz’imiryango remezo.

Abagore bahuguwe gahunda zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere
Bamwe borojwe amatungo magufi, abafasha kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nk'amagi
Caritas yafashije abagore mu buryo butandukanye burimo no kubaha ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka
Caritas Rwanda inatanga umusanzu mu myigire y'abanyeshuri ibaha ibikoresho bitandukanye
Hari abagiye bahabwa amasuka yo guhingisha ngo bivane mu bukene
Hari n'abo Caritas yagiye iha ibikoresho byo gusakara inzu, mu rwego rwo gufasha abatishoboye
Mu gufasha abantu kurwanya imirire mibi, Caritas yahuguye uburyo bwo gutera imboga mu turima tw'igikoni
Abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika bamaze gukora ibikorwa byo gufasha abababaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .