00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo mu gukemura ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge

Yanditswe na NKURUNZIZA Faustin
Kuya 28 November 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Ibikubiye muri iy’inkuru ni igitekerezo bwite cy’umusomyi wa IGIHE, Faustin Nkurunziza ashingiye ku byavuye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu myaka inyuranye.

Mu gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko hirya no hino mu gihugu, bamwe mu babyeyi bibaza hagati y’inzego za Leta n’umubyeyi ukwiriye gufata icyemezo gikarishye ngo harwanywe ubusinzi n’urumogi bivugwa mu rubyiruko.

Mu mwaka wa 2016 , Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ubushakashatsi mu gihugu cyose, bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi.

Ni mu gihe Urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha rwagaragaje ko abagera kuri 70% by’abo bafunze babaga bakurikiranyweho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwa vuba bwashyizwe ahagaragara muri 2022 , bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku bafite imyaka hagati ya 13 na 24, bwagaragaje ko 56.1% mu rubyiruko bagerageje kunywa inzoga nibura inshuro imwe mu buzima, 40.5% babikoze mu mezi 12 ashize na 31.6% mu minsi 30 yabanjirije ubushakashatsi.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye kenshi kandi banyuranye, bakunze kugaruka ku kibazo cyugarije urubyiruko kirimo kunywa inzoga n’itabi ndetse n’ibindi bisindisha kandi bari munsi y’imyaka 18 ndetse n’abari mu myaka ya 21 bigaragara ko bishobora kuzaba ikibazo gikomeye mu myaka y’ubukure bwabo ndetse n’amasaziro yabo y’ejo hazaza.

Ibyo bituma bibaza bati “ Ni nde wo kubazwa urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bwite bwa Leta “.

Muri rusange kurera abana bari munsi y’imyaka 21 cyane cyane muri Afurika bitewe n’umuco ibyo bihugu bihuriyeho, bisaba ubufatanye buri hagati y’umubyeyi n’aho umwana amara igihe kinini nko ku ishuri, kuko akenshi abo bana baba bakibarizwa mu miryango y’iwabo bakomokamo, mu gihe mu bihugu by’i Burayi umwana agera ku myaka 18 atangira ubuzima bwo kwibana akava iwabo.

By’umwihariko mu Rwanda, ababyeyi benshi usanga barera abana babo bigendeye uko nabo barezwe mu miryango yabo, bigatuma hari abo usanga batarangwaho imico mibi yo gufata ibiyobyabwenge kuko babitojwe bakiri bato.

Nanone hari abo dusanga barangwaho imyitwarire mibi yo kwishora mu biyobyabwenge bitewe na sosiyete bakuriyemo cyangwa uburere buke bahawe n’ababyeyi babo , no kudakurikirana umwana bihoraho kugera agiye gushinga urugo cyangwa ageze igihe cyo kuva iwabo agatangira ubuzima bwe bwo kwibana y’igenga.

Hari bamwe mu ababyeyi bibaza bati “ Ko hari umubyeyi usanga nawe yarabaswe n’ibiyobyabwenge , ubwo burere muvuga mu bakiri bato bwava he? “. Icyo ni ikibazo wakwibaza nanjye nkakibaza. Gusa bigaragara ko hagikenewe ubujyanama buhoraho bugenewe urwo rubyiruko ndetse na bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire mike mu gufasha abana babo mu kwigobotora iyo myitwarire itari myiza.

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi twavuze haruguru bwashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka, buvuga ko urumogi ari cyo kiyobyabwenge kibujijwe cyakoreshejwe na benshi mu rubyiruko.

Leta y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya abaha inzoga abakiri bato bari munsi y’imyaka 18 bufite intero igira iti “ Inzoga si iz’abato’ ariko hari bamwe bibaza uruhare rw’umubyeyi mu gushyira mu bikorwa ubwo bukangurambaga mu gihe hari bamwe mu babyeyi nabo ubwabo babaswe n’ibiyobyabwenge ubwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .