00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa nyuma y’imyaka 73 u Bushinwa bwibohoye

Yanditswe na WANG Xuekun
Kuya 30 September 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite bya Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun. Ijyanye n’Umunsi wo Kwibohora k’u Bushinwa (National Day) uba tariki 1 Ukwakira

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, u Bushinwa burizihiza imyaka 73 ishize bwibohoye hagashingwa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa (People’s Republic of China, PRC). Muri iyi myaka 73 ishize, u Bushinwa bwageze kuri byinshi haba mu bukungu, politiki, umuco, imibereho myiza no kurengera ibidukikije.

U Bushinwa bwamaze kugera ku ntego ya mbere y’ikinyagihumbi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo buringaniye, ubu urugendo rukaba rukomeje rwo kubaka igihugu cya bose mu nzego zose. U Bushinwa buri gihe buharanira politiki mpuzamahanga y’amahoro ishingiye ku nzira y’iterambere byose biri mu migabo n’imigambi y’Isi itekanye kuri bose. Nishimiye cyane ibyo igihugu cyanjye kimaze kugeraho.

Mu gihe twitegura kwizihiza umunsi wo Kwibohora kwacu, ni umwanya w’ibyishimo ariko uzamura amarangamutima menshi kuri njye. Nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, nezezwa no kubona u Rwanda rutera imbere buri munsi. Iyo nsubije amaso inyuma nkareba amateka y’u Bushinwa n’u Rwanda, ni ibihugu bisangiye byinshi.

Mbere na mbere, ni ibihugu byombi byahereye ku busa, byari byarasenyutse byongera kwiyubaka. Nyuma y’intambara y’ubwigenge (u Bushinwa bwarwanye n’Abanyaburayi) mu myaka ya 1840, u Bushinwa bwamaze imyaka ijana mu kaga buhonyorwa n’ibihugu by’i Burayi. U Bushinwa bwahuye n’akaga butari bwarigeze bubona mu mateka yabwo.

Ubwo Repubulika ya Rubanda yashingwaga mu 1949, igihugu cyari mu bukene bukabije. Kubera ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Communistes ry’u Bushinwa (Communist Party of China, CPC), Abaturage b’u Bushinwa bongeye kwegura umutwe bubaka igihugu cyabo mu nzego zose.

U Rwanda narwo rwagize amateka y’ubukoloni bwamaze imyaka igera kuri 80, bikomeza kuba bibi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umuryango FPR watabaye igihugu, ukiyobora mu nzira nshya y’iterambere kandi bigerwaho.

Icya kabiri, ibihugu byombi byageze ku Kwibohora hatanzwe ikiguzi gikomeye. Abaturage b’u Bushinwa barangajwe imbere n’ishyaka CPC, bahanganye kenshi na ba gashakabuhake na politiki ya Capitalisme, hari ibitambo byinshi byatanzwe. U Bushinwa batakaje abasaga miliyoni 35 mu ntambara barwanyemo n’Abayapani.

U Rwanda narwo, abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibihumbi by’ingabo byaburiye ubuzima muri urwo rugamba rwo Kwibohora. Ibihugu byombi byageze ku Kwibohora hatanzwe imbaraga nyinshi, ni ibintu byo kwishimira. Ntabwo ubwo bwigenge twabonye bugomba gutobwa n’uwo ari we wese, uko byagenda kose.

Icya gatatu, ibihugu byombi byivanye mu isayo, bikora ibitangaza. U Bushinwa bwakoze ibitangaza bibiri bikomeye muri iyi myaka 73 ishize. Icya mbere ni iterambere ryihuse ry’ubukungu ritatekerezwaga n’umwe. Umusaruro mbumbe w’u Bushinwa wavuye kuri miliyari 2o z’amadolari ya Amerika mu 1949, ugera kuri miliyari ibihumbi 18 by’amadolari mu 2021, kikaba igihugu cya kabiri gifite ubukungu bunini ku Isi.

U Bushinwa bwamaze kubaka urwego rw’inganda, ibintu ubusanzwe byatwaye imyaka isaga 200 ibindi bihugu biteye imbere. Kuri ubu u Bushinwa ni izingiro ry’ibikorerwa mu nganda ku Isi. Kuri ubu u Bushinwa buri imbere ku isi mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo, ingufu zitangiza ibidukikije, ibyogajuru, Internet ya 5G n’ibindi.

Igitangaza cya kabiri ni umutekano n’ituze rya rubanda. Imiyoborere myiza y’u Bushinwa ishingiye ku mikorere n’ubuyobozi bw’ishyaka CPC na Guverinoma igizwe n’abaturage biyumvamo igihugu cyabo. Ni igihugu gihagaze kubyo cyemera nubwo byaba bidahuye n’ibyo Abanyaburayi bashaka, nkuko byagaragaye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, ni bake bumvaga ko igihugu kizongera gusubirana. Ni bake bumvaga ko gishobora gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu myaka 20. Ubu u Rwanda rufite icyerecyezo cyo kuba igifite amikoro aringaniye, kikaba izingiro rya serivisi z’imari, ikoranabuhanga, ibyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ndetse n’ahantu hateza imbere ubukerarugendo ha mbere muri Afurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kandi bikorera mu mucyo muri Afurika, byose bitewe n’ubuyobozi bwiza bwa FPR muri gahunda zabwo zirimo kwishakamo ibisubizo nk’Umuganda na Politiki y’ubwumvikane.

Icya kane, ibihugu byombi birajwe ishinga n’inyungu z’abaturage babyo. CPC yabyerekanye igaragaza ko intego yayo ari uguhaza ibyifuzo by’abaturage byo kugira ubuzima bwiza, babigizemo uruhare. U Bushinwa bwakuye abaturage miliyoni 770 mu bukene, ikintu cyashimwe ku rwego mpuzamahanga kandi byagize uruhare rukomeye muri gahunda y’isi yo kugabanya ubukene.

Gahunda y’u Bushinwa yo kurengera ibidukikije ikomeje gutanga umusaruro. Ikirere cyiza, amazi asukuye, ibyanya bitoshye byiyongera umunsi ku munsi ari nako abaturage baba ahantu hameze neza. U Bushinwa bwumva ko iterambere rya bose ari ikintu cy’ingenzi muri politiki ya bose kandi nibyo bushyira mu bikorwa.

Umurongo wa FPR ‘umuturage ku isonga’ uhuye neza n’uw’ishyaka CPC. Nubwo ari igihugu kiri mu nzira y’Amajyambere, u Rwanda ruri imbere ya byinshi mu bihugu byitwa ko biteye imbere mu kohereza abana benshi mu mashuri abanza, icyizere cyo kubaho, ubuvuzi kuri bose, kugeza amashanyarazi kuri bose n’ibindi. Umutekano n’ituze u Rwanda rumazemo igihe nabyo bigaragaza uburyo abaturage banyuzwe n’imiyoborere bafite.

Kimwe mu bintu bikomeye u Bushinwa bwagezeho mu myaka 73 ishize, ni ubufatanye bufitanye na Afurika. Nkuko biri mu nyandiko impande zombi ziyemeje mu nama ya FOCAC 2021 yiswe “China and Africa in the New Era: A Partnership of Equals”, u Bushinwa na Afurika bizahora ari umuryango usangiye intego zimwe z’ahazaza. Gukomeza guteza imbere ubufatanye n’ubutwererane na Afurika, ni ishingiro ry’ibanze rya politiki mpuzamahanga y’u Bushinwa. Afurika izahora ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi w’agaciro ku Bushinwa.

Kuva u Rwanda n’u Bushinwa byatangiza umubano mu bya dipolomasi mu myaka 51 ishize, ubutwererane bwarushijeho gutera imbere. Turubahana kandi buri gihugu gifata ikindi mu buryo bumwe ku buryo byatumye hubakwa icyizere hagati yabyo byombi. Iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi rikomeje kuzamuka hagati y’ibihugu byombi kandi ubutwererane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi nabwo bukomeje kwiyongera. Turashyigikirana ku rwego mpuzamahanga, twafatanyije guhangana na Covid-19 ari nabyo byerekana abavandimwe basangiye akabisi n’agahiye.

Kuri ubu, umubano w’ibihugu byombi ugeze aharyoshye. Intego zacu zirushaho kuba zimwe, ubufatanye bukomeje kwiyongera mu nzego nk’iz’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga (E-commerce), Ikoranabuhanga mu burezi, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’ahandi.

Gahunda nka The Belt and Road construction, FOCAC na Global Development Initiative ni andi mahirwe dufite yo kurushaho kwagura ubufatanye. Twizeye gukomeza gusangira intego z’iterambere ku nyungu z’abaturage bacu.

Nkuko bisanzwe, nunamiye intwari z’u Bushinwa ku mva ishyinguyemo imfura z’u Bushinwa rizwi nka ‘Cemetery of Chinese Martyrs’ riri mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa Gatanu ubanziriza umunsi wo kwibohora k’u Bushinwa.

Ni irimbi rishyinguyemo abashinwa icumi babuze ubuzima bwabo mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, akaba ariho bashyinguwe. Nyuma yo kuhasura, numvise inshingano zanjye ziyongereye. Nahavanye umuhate wo gushyira mu bikorwa inshingano zanjye uko nshoboye kugira ngo umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa utere imbere biruseho.

WANG Xuekun,

Ni Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .