00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ntibakwiye kwikoma itangazamakuru ricukumbura

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 21 November 2013 saa 01:37
Yasuwe :

Aho itangazamukuru rimariye kugira abanyamwuga benshi, imikorere yaryo yahinduye isura, bitandukana n’uko ryari risanzwe aho buri wese yakoraga uko abyumva. Ubwo bunyamwuga bwatumye inkuru zibasira abantu zisezererwa, ahubwo hagenderwa ku mahame agenga itangazamakuru, aho uvugwa mu nkuru wese ahabwa umwanya wo kugira ibisobanuro cyangwa ibitekerezo atanga. Abenshi mu bayobozi, cyane cyane ab’inzego z’ibanze, bamenyereye gutumira abanyamakuru bakabaha umurongo w’ibyo bagezeho, ndetse (...)

Aho itangazamukuru rimariye kugira abanyamwuga benshi, imikorere yaryo yahinduye isura, bitandukana n’uko ryari risanzwe aho buri wese yakoraga uko abyumva.

Ubwo bunyamwuga bwatumye inkuru zibasira abantu zisezererwa, ahubwo hagenderwa ku mahame agenga itangazamakuru, aho uvugwa mu nkuru wese ahabwa umwanya wo kugira ibisobanuro cyangwa ibitekerezo atanga.

Abenshi mu bayobozi, cyane cyane ab’inzego z’ibanze, bamenyereye gutumira abanyamakuru bakabaha umurongo w’ibyo bagezeho, ndetse bakifuza ko ibyavugiwe aho ari byo bitangazwa gusa, kandi ibi bifuza, bikunze guherekezwa n’ijambo benshi bahuriyeho bati “Inkuru muyikore neza!”

Nyuma y’ibyo, abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, aho ubwabo bamenya ikibazo bakakiva imuzi n’imuzingo, nyamara abayobozi batifuza ko bijya ahabona, kuko akenshi bavuga ko bitanga isura mbi kuri bo, bityo ntibarebwe neza n’ababakuriye, bamwe bikaba byanababuza umugati.

Inkuru nk’izo usanga zikemura ibibazo biba byarabaye ibigugu, abayobozi batarabyitayeho, kuko hari n’ubwo bavuga ko atari ngombwa kandi abaturage baraharenganiye. Iyo inkuru nk’iyo ikozwe abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze ntibabona ko hari icyo ishaka ko bakosora ahubwo bayibonamo kubabangamira mu murimo wabo.

Ibi babikora birengagije ko igihugu cyubakwa n’abayobora ku bufatanye n’abayoborwa. Abanyamakuru si ukuvuga ko badakunda igihugu, ahubwo ntibakunda ko ibitagenda neza bihishwa, kuko ubundi iyo bishyizwe ahagaragara byihutirwa gukemurwa. Iyo byagaragaye ko raporo zatanzwe zibeshya, ho bijya irudubi, kuko umuyobozi na we aba yumva bitazamugwa amahoro, kandi umugati ugisize ubuki.

Dufatire urugero ku makuru amwe na mwe yatangajwe kandi abayobozi b’inzego z’ibanze baratanze raporo ko ibintu byose bimeze neza. Ubwo ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (cyitwaga ORINFOR ubu cyabaye RBA) cyasuraga abaturage bo mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, mu 2012, bagera ahari umuturage utuye muri Nyakatsi mu karere ka Nyagatare kandi haratanzwe amakuru ko nta nyakatsi ikirangwa mu Rwanda. Ibyo byatumye umuyobozi w’ako karere agaragara ko yabeshye. Mu gusezera ku banyamakuru ubwo basozaga iminsi bagombaga kumara muri utwo turere ntiyirengagije kubabwira ababaye ko iyo nkuru itamuguye neza.

Ahandi ni mu karere ka Nyagatare. Ubwo gusenya Nyakatsi byatangiraga, Radio Rwanda ni yo yakoze iyo nkuru bwa mbere hanengwa uburyo bikorwa kandi ko abaturage baharenganira. Ibyo byatumye bamwe mu banyamakuru bakomoka muri ako karere batungwa agatoki ko basebya ubuyobozi kandi hari inyungu babifitemo, kubera bene wabo bari basenyewe.

Si aho gusa, ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yandikaga inkuru ivuga ko mu karere ka Rubavu Urusyo rwatanzwe na Perezida wa Repubulika rwaburiwe irengero, ubuyobozi bw’ako karere bwatangiye kuvuga ko ari ukubagendaho, nyamara ibyo byose byarakozwe bakinumira.

Mu karere ka Gatsibo, ubwo umunyamakuru yageraga ku miryango ine yari ituye muri Nyakatsi mu murenge wa Kiramuruzi, iyo miryango ikaba itaragiraga Mituweli, byarangiye umunyamakuru atangiye koherezwa ubutumwa bugufi buvuga ko ari ukugenda ku karere ndetse n’iterabwoba. Nyamara byavugwaga ko nta nyakatsi ikirangwa muri ako karere, zakunze kubamo cyane.

Muri iyi minsi ibikomeye byahuruje ubuyobozi n’isenyerwa ry’abaturage, aho imiryango isaga 70 yasinzwe iheruheru bivugwa ko bubatse ahatemewe n’amategeko, kandi inzu zarubatswe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhari.

Ntitwakwirengagiza, umubyeyi wo mu karere ka Rulindo wimwe igice kimwe cy’umubiri w’umwana we wishwe, kikabikwa mu nyubako y’umurenge imyaka ine yose igashira. Iyo nkuru imaze kumenyekana, ubuyobozi bw’akarere bwatangiye kwikoma umunyamakuru wayikoze, igitangazamakuru akorera, ndetse n’tangazamakuru ryigenga ryose, nyamara byashyize icyo gice cy’umubiri bagihaye uwo mubyeyi na cyo gishyinguwe. Nyamara ibyo ntibibuza kuvuga ko uwo munyamakuru yikomye akarere, mu gihe na bo ubwabo bemeraga ibyo bakoze batabihakana.

Ibyo byose bigenda bigaragazwa abo bikomaho bahita bita abo banyamakuru abanzi babo kuko ngo hari ibindi byiza byagombye kwandikwa ibyo bigahishwa. Ibyiza birandikwa kandi ni nabyo biba bikwiye gukorwa, ariko ibibi aho byagaragaye ntibyahishwa, bipfa kuba gusa bidasenya igihugu. Gukora inkuru nk’izo ntibikwiye kubabaza abayobozi, kuko aba ari ukubatungira agatoki aho bitagenda ngo hakosorwe.

Iyo bashatse kugukanga cyangwa se kugushyiraho iterabwoba, bavuga ko wangisha abaturage ubutegetsi buriho, ugamije kubagumura. Icyo cyaha gihanwa n’itegeko, ariko cyagombye kuba gifite ibimenyetso. Ugukunda ni ugushima ariko akagutungira agatoki n’aho ugomba gukosora cyangwa kwikubita agashyi.

Ukuri kuraryana ariko abavugwa bagombye kubyihanganira, ahubwo bagaharanira gukora ibyiza kandi n’ikibi cyamenyekanye kikihutirwa gukemurwa, bakumva ko kugaragaza ibitagenda atari ukwanga igihugu ahubwo ari uguharanira ko cyubakwa neza, kitubakiwe ku musenyi.

Abanyamakuru bitangira umwuga, ntibarangwe n’amarangamutima mu kazi kabo, bakwiye gushimwa kandi bagafatwa nk’abafatanyabikorwa mu kubaka igihugu, aho kuba abanzi. Ntitwakwishimira kuvuga ko byose bimeze neza, nyamara hari ibitagenda biba bikwiye gukosorwa cyangwa se kongerwamo imbaraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .