00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda twifuza ruzubakwa no kwibuka u Rwanda tutifuza

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 16 July 2017 saa 12:09
Yasuwe :

Inyandiko ibanziriza iyi nise “Umunyarwanda n’undi wese wabonye ikibi amenya guhitamo icyiza” nayishoje nibutsa icyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FPR- Inkotanyi yavuze ku bumwe bw’abanyarwanda muri manifesto ya FPR mu mwaka w’2010.

Nyumay’iyo nyandiko wasoma n’indi “Gukomeza kubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego”.

Muri Manifesto ya 2017-2024, nka Perezida wa FPR- Inkotanyi yibutsa ko “Kuva Umuryango FPR-Inkotanyi wabaho, waharaniye kandi wiyemeza kurwana urugamba rw’ibintu bitatu.

Icya mbere, ni ukwubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda. Perezida Kagame ati: “Duharanira UBUMWE, kuko tuzi neza uko amacakubiri yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugeza mu 1994 yasenye u Rwanda”.

Kuri iyo ntego n’urugamba rwo kwubaka ubumwe Perezida Kagame ati: “Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya”.

Icya kabiri, ni “Demokarasi”. FPR iyiharanira kuko ari “yo nzira yonyine y’imiyoborere myiza ituma abaturage bagira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa, harimo kwishyiriraho abayobozi, kugenzura imikorere yabo, no gufata ibyemezo mu micungire y’Igihugu.”

Perezida Kagame yemeza ko aho demokarasi mu Rwanda igeze ari aho kwishimira, ariko ati: “Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza gushimangira Demokarasi ibereye Abanyarwanda, hashingiwe ku mateka y’Igihugu cyacu, no guhitamo kw’Abanyarwanda”. Warenzaho iki?

Icya gatatu, ni uguharanira “Amajyambere” – kuko FPR-Inkotanyi yemera ko “intego nyamukuru y’ubuyobozi bwiza ari uguhindura imibereho y’abaturage, igahora igana aheza”. Perezida Kagame ati uretse aho tugeze hashimishije, mu myaka irindwi itaha Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza guharanira kurinda ibyo igihugu cyagezeho no kwihutisha iterambere ry’Abanyarwanda bose.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye i Nyanza ku wa 14 Nyakanga, yagarutse kuri izo ntego eshatu mu yandi magambo. Yibukije ko kugirango u Rwanda rugere kure kandi rwihuse ni uko abanyarwanda bafatanya, bakareba ibibabereye batitaye ku byo abihaye inshingano yo kunenga abandi n’ahatari ikosa ndetse n’ibitabareba.

Izi ngingo eshatu uko zavuzwe, ni inkingi zifata runini mu buzima bw’igihugu. Iyo kimwe kibuze, ibindi birazamba. Nta bantu bashobora kumenya neza akamaro n’isano by’Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere nk’Abanyarwanda bariho iki gihe bazi n’aho igihugu cyavuye.

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Ibitekerezo byabanje:

1. Gukomeza kubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego

2. Umunyarwanda n’undi wese wabonye ikibi amenya guhitamo icyiza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .