00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutwari bw’ibanze ni ugukunda igihugu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 February 2014 saa 09:57
Yasuwe :

Imyaka 20 irashize u Rwanda rwigobotoye icuraburindin rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho intwari z’u Rwanda zafashe iya mbere, kubera urukundo rw’igihugu cyabo n’abagituye bicwaga urw’agashinyaguro, bagatabara abicwaga kandi bakabohora n’igihugu.
Iyo ukunda igihugu cyawe ntiwemera ko hari ushobora kugutesha agaciro cyangwa se ngo agateshe abagituye. Uharanira guhora ku isonga, kwanga agasuzuguro ka ba gashakabuhake no guharanira kwigira.
Umutima ukunda igihugu uharanira ko gihora ku isonga mu (...)

Imyaka 20 irashize u Rwanda rwigobotoye icuraburindin rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho intwari z’u Rwanda zafashe iya mbere, kubera urukundo rw’igihugu cyabo n’abagituye bicwaga urw’agashinyaguro, bagatabara abicwaga kandi bakabohora n’igihugu.

Iyo ukunda igihugu cyawe ntiwemera ko hari ushobora kugutesha agaciro cyangwa se ngo agateshe abagituye. Uharanira guhora ku isonga, kwanga agasuzuguro ka ba gashakabuhake no guharanira kwigira.

Umutima ukunda igihugu uharanira ko gihora ku isonga mu bindi, guharanira ko abagituye bose bagerwaho ku buryo bungana n’ibyiza bibateganyirizwa, guharanira ishema ryacyo imbere y’amahanga, no guharanira ko ibyagezweho bibungwabungwa harwanywa abashaka kubisenya.

Intwari zafashe iya mbere mu gukunda igihugu, zibonyemo ubunyarwanda mbere ya byose, imyaka 24 irashize, ziharanira ko kugendera ku moko byacika burundu mu Rwanda, uburenganzira bwa muntu bugaharanirwa, ubuhunzi bukaba umugani, Abanyarwanda bakibonamo ubunyarwanda bahuriyeho aho gushingira ku moko abatanya, bakamagana kugendera ku turere, amadini n’ibindi byose bibatanya.

Buri tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari; tariki ya 1 Gashyantare 2014 akaba ari ku nshuro ya 19, uwo munsi wizihizwa. Intwari z’igihugu zikaba zifite ibikorwa by’ubutwari zakoze, ari byo bizishyira mu nzego z’Intwari z’Igihugu zinyuranye.

Twazirikana ko intwari z’u Rwanda zirimo ibyiciro bitatu, ari byo; Imanzi, Imena n’Ingenzi. Mu ntwari z’Imanzi tugiramo Gen Maj Fred Gisa Rwigema n’ingabo itazwi izina ihagarariye izindi zitangiye igihugu. Intwari z’Imena kugeza magingo aya harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Félicite, n’abanyeshuri b’i Nyange.

Ubutwari ni indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda aho ari hose, yigomwa inyungu ze bwite agashyira imbere iz’igihugu muri rusange, aho bibaye ngombwa akaba yakwemera gutanga n’ubuzima bwe.

Ihame ry’ubunyarwanda ryari ryaratakaye ryongeye guhabwa agaciro na Leta y’u Rwanda, rikwiye gushyigikirwa na buri wese kugira ngo Abanyarwanda biyumvemo ishema ry’igihugu cyabo, baharanire kukirinda no kugiteza imbere, bityo bakaraga abana babo ubunyarwanda n’igihugu cyubakiye ku bunyarwanda no kwemera kuba uw’u Rwanda kandi u Rwanda na rwo rukaba urwawe.

Buri wese yagombye kwiyumvamo kurangwa n’indagaciro ziranga ubunyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, no guhora iteka aharanira kuzaraga ababyiruka igihugu cyiza. Kuba inyangamugayo, kugira umuco wo kuganira no gusesengura mu gukemura ibibazo no guharanira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu gihe twibuka intwari z’u Rwanda, Abanyarwanda bakwiye kongera gutekereza ku ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho agira ati “Ntidushobora gusubiza igihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho. Ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo heza hazaza h’u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba ukundi… Kuba Umunyarwanda muzima ni yo politiki twese dukwiye kugenderaho, politiki y’ikinyoma yishe u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange. Ntabwo twe Abanyarwanda twapfa kabiri. Twapfuye rimwe kandi rirahagije; byaba ari ishyano twemeye gupfa kabiri…”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .