00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuzi cya Nyamagana, Ikimana cya Nyiranzage…Ibyo wamenya ku hantu ndangamurage i Nyanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2019 saa 07:59
Yasuwe :

Akarere ka Nyanza kafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu 1961. Icyo gihe hatuye abarimo Kigeli IV Rwabugiri, Yuhi IV Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Nyanza ni agace kabitse amateka y’igihugu arimo ibiranga Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.

Ahitwa mu Rukali, niho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda irimo amateka n’umuco wihariye w’abenegihugu. Iri mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana ahahoze urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.

Hafi y’Ingoro y’Abami nko mu kilometero kimwe hari Umusezero wo ku musozi wa Mwima witegeye Mushirarungu; aha niho hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa watanze ku wa 25 Nyakanga 1959, agatabazwa ku wa 28 Nyakanga 1959.

Aha ni naho Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ku wa 16 Ukwakira 2016, yatabarijwe ku wa 15 Mutarama 2017.

I Mwima kandi niho Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 20 Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro ku wa 20 Mata 1995.

Muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, mu Karere ka Nyanza hari utundi duce turi gukorerwa inyigo ku buryo tuzashyirwa mu hantu ndangamurage.

  Amariba ya Mutende: Yafukuwe ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, aho Inyambo z’umwami n’ inka z’abaturage ziturutse imihanda yose zashokaga. Aha habaga amazi arimo umunyu, bityo inka zayanywaga zimaga vuba, izindi zikanagira umukamo ushimishije.

  Icyuzi cya Nyamagana: Umwami Mutara III Rudahigwa yagifukuye afatanyije na Agronome w’Umubiligi witwaga Dubois. Cyafunguwe nyuma y’ inzara ya Ruzagayura yibasiye u Rwanda hagati y’umwaka wa 1943 na 1944.

Mu kugicukura umwami yari agamije kuhira imyaka no gutangira ubworozi bw’amafi mu rwego rwo guhashya imirire mibi mu Banyarwanda no kwirinda ibindi byorezo by’inzara byashoboraga gutera. Iki cyuzi cyahawe izina rya Yorodani y’i Nyanza.

  Gakenyeri kwa Musinga: Aha hari urugo rw’Umwami Yuhi V Musinga n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera bahatuye ahagana mu 1899.

Kuva iki gihe Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami kugeza mu 1962 ubwo Ingoma ya Cyami yakurwagaho. Mbere ya Gakenyeri uyu mwami yagiye atura ahandi akagenda yimuka. Ubu aha Gakenyeri hari ikigabiro kinini bivugwago cyari ku irembo rya Musinga.

  Mututu: Ni ahantu Ndangamurage hubatswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ahakorera ubworozi bwa kijyambere hagati ya 1948 na 1949. Yari ahafite inka z’inkuku 60 zitwaga “Ingeri” zikabamo imfizi yitwa “Ruhugafu.”

Mu kuhororera izi nka, Umwami Rudahigwa yari agambiriye gutanga urugero ku bworozi bwa kijyambere, aho yifuzaga ko Abanyarwanda bareka ubworozi bwa gakondo.

Hari ikiraro cyakoreshwaga icyo gihe cyubakishijwe amabuye, gishakaje amabati kinakingishije inzugi z’ibyuma. Kuri ubu hakorera Ikigo cy’Igihugu kigamije guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

  Ikimana cya Nyiranzage: Giherereye mu Murenge wa Mukingo hafi y’umuhanda wa kaburimbo.

Nyiranzage yari umugore wa Marara, watwaraga Mukingo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro. Marara yaje gusimburwa ku butware n’umuhungu we Nyirimigabo.

Mu bihe byo hambere iki Kimana cyarubahwaga cyane kigakorerwaho imigenzo n’imihango. Kugeza mu bihe bya vuba, hari imigenzo gakondo yari ikihakorerwaga.

  Ikimana cya Munana: Munana yari umuhungu wa Gihana wafatwaga nk’intwari. Uyu yabyawe n’Umwami Cyirima II Rujugira.

Munana wari waravukanye ubumuga, akiri muto yatereranywe na bamwe bo mu muryango we. Aho umuhungu abereye se wabo Yuhi IV Gahindiro yimye ingoma, Munana yagororewe imisozi hamwe n’ishyo ry’inka. Na n’ubu aho hantu Munana yatuye uhabwirwa n’ibiti bibiri by’imivumu by’icyo gihe.

Mu cyerekezo cy’igihugu cyo gusigasira amateka no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bari gutegura gahunda yo gutunganya uduce dufite amateka yihariye.

Ikimana cya Nyiranzage mu hantu nyaburanga hazatunganywa neza, ba mukerarugendo bakajya bahasura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .