00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki ya Gishwati-Mukura igiye kugururirwa abakerarugendo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 November 2020 saa 08:26
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko Pariki ya Gishwati-Mukura iherutse no gushyirwa mu murage w’Isi na UNESCO, izatangira kwakira abakerarugendo guhera mu Ukuboza 2020.

Iyi ntambwe ni irindi tafari ryiyongereye mu rugendo u Rwanda rufite rwo kongera amafaranga rukura mu bukerarugendo, ku buryo mu 2024, ruzaba rwinjiza miliyoni $800 ku mwaka avuye kuri miliyoni $438 mu 2017.

U Rwanda rukomeje gukaza umuvuduko mu kuzahura ubukerarugendo, bwari bwarazahaye cyane kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella, yavuze ko biteguye gutangira kwakira abakerarugendo basura Pariki ya Gishwati-Mukura vuba.

Yagize ati “Turateganya gukoresha Pariki ya Gishwati-Mukura mu bikorwa by’ubukerarugendo. Twari tukiri gutunganya ibintu bimwe na bimwe, tuzayifungurira abakerarugendo mu mpera z’uyu mwaka.”

Ibi Kageruka yabitangaje ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari narwo rweguriwe imicungire y’iyi pariki, rwashyikirizwaga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), icyicaro cyayo gifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2014 nibwo u Rwanda rwakiriye miliyoni $9,5 agamije kurufasha gutunganya neza ishyamba rya Gishwati-Mukura, yavuye mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, kibinyujije muri Banki y’Isi.

Kageruka yavuze ko kuba Gishwati-Mukura yaragizwe pariki, bizagira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kuko izunganirana n’izindi pariki zisanzwe mu kwakira abakerarugendo, kuko irimo urusobe rw’ibinyabuzima bishobora kunyura abakerarugendo.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba cyimeza rya Gishwati - Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.

Iyi pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na hegitari 1 988.

Ayo mashyamba azwimo ibimera gakondo n’ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye ziganjemo inkende n’impundu n’inkima, amoko arenga 130 y’inyoni, harimo 15 aboneka muri iyi pariki gusa, n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.

Ni pariki yabashije kubaho kubera uruhare rwa leta n’abaturage, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yakendereye, ituzwamo abaturage ndetse ibindi bikorwa byabo birushaho kuyangiza.

Mu 2009 nibwo yatangiye kubungabungwa no gusubiranywa, ngo yongere ibe igicumbi cy’urusobe rw’ibinyabuzima. Muri Mata 2019, RDB yagiranye amasezerano y’imyaka 25 n’Ikigo Imizi Eco-Tourism Development Ltd yo gutunganya no gucunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo.

Pariki ya Gishwati-Mukura iratangira kwakira abakerarugendo kuva mu Ukuboza uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .