00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘This is Rwanda’, igitabo gikomeje kumurikira amahanga umwimerere w’ubwiza bw’u Rwanda mu mafoto

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 October 2019 saa 01:22
Yasuwe :

U Rwanda ni igihugu gitatse ibyiza uhereye ku miterere yarwo igizwe n’imisozi, ibibaya n’utununga, bikaba umwihariko iyo bigeze ku bikorwa biranga amateka yarwo, pariki z’igihugu n’ibikorwa by’iterambere ryihuse rukomeje kugeraho.

Ibi byose biri mu bituma rukomeje guhinduka icyerekezo gikwiye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, abarusura bakitegereza ibyiza birimo inyamaswa nk’Ingagi zo mu birunga zitaba ahandi.

Iyo nkuru abafotozi bamaze kubaka izina mu Rwanda, Philippe Nyirimihigo na Gaël Ruboneka Vande weghe bashatse kuyisakaza hose, bandika igitabo “This is Rwanda: An Aerial Photography Journey” kigizwe n’amafoto 144 yafatiwe muri kajugujugu, cyasohotse mu mwaka ushize wa 2018. Gifite paji 288, ndetse gifite ireme kuko gipima nibura ibilo 2.8.

Nyirimihigo na Ruboneka banahurira ku kigo bashinze gikora ibijyanye n’itumanaho, Illume Creative Studio.

Umushinga w’iki gitabo watangiye mu 2013, birengagiza ibihe byabaga bigoranye nk’imvura, imbeho nyinshi, umuyaga n’izuba, bibageza ku gitabo gitanga isura nyayo y’u Rwanda, itandukanye na rumwe abenshi bamenye nk’igihugu gikennye cyangwa cy’ibibazo.

Nyirimihigo yabwiye IGIHE ko usanga abantu basura u Rwanda bifuza gutahana iki gitabo, nk’urwibutso rw’ibice byiza by’u Rwanda basuye. Gikubiyemo ahantu nyaburanga mu bice byose by’igihugu, uhereye mu majyaruguru ukagera mu majyepfo, ugaturuka iburasirazuba ukageza mu burengero bwaryo.

Ati “Harimo ahantu Abanyarwanda bumva ariko batazi uko hasa. Cyangwa se niba umuntu yaranageze ahantu hose, twe tuguha igihugu ukirebeye hejuru mu ndege, navuga ko ari cyo gitabo cya mbere mu Rwanda kimeze gutyo, nta wundi muntu waba yaragikoze.”

Ni igikorwa gifite umusanzu ukomeye wo kurushaho kwerekana ibyiza u Rwanda rufite, ngo rurusheho kuyobokwa na ba mukerarugendo, muri gahunda izwi nka ‘Visit Rwanda’.

Nyirimihigo yakomeje ati “Ikindi twashatse kwerekana ko Abanyarwanda ubwabo bashobora gukora igitabo gifite ireme, kuko akenshi urebye ibi bitabo nk’iki cyacu, bikorwa n’abanyamaanga baza bagafotora bakigendera, bagasohora igitabo, amafaranga ntagume mu Rwanda ugasanga inyungu y’igihugu ntayo ihari.”

“Turavuga ngo abasore babiri, reka dukore gahunda y’iki gitabo, dukorane n’Abafatanyabikorwa ba Akagera Aviation, dusohore igitabo cyiza, cyakozwe n’Abanyarwanda, kigenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga.”

Ni urugendo rwari rukomeye

Gaël Ruboneka Vande weghe wagize uruhare mu ifatwa ry’amafoto, avuga ko bitabaye urugendo rworoshye kuko ibihe byagiye bibagora.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko icyadufashije ni uko u Rwanda ntabwo ari igihugu kinini, ushobora kugera hose vuba, ariko byadusabye gusuburimo inshuro nyinshi kubera imvura, hari aho wageraga ugasanga ibyo ushaka ntabwo ubibona, cyane cyane muri Nyungwe.”

“Ushobora kugera i Nyamagabe ukabona hari imvura hose iturutse i Burundi ikagera i Musanze, icyo gihe usubira inyuma. Kandi iyo uri muri kajugujugu birahenda, ntabwo ari nko gufata moto. Twabikoze amasaha 12 turi muri kajugujugu, ariko ayo masaha ari mu myaka itandukanye. Hari nk’igihe twamaze amezi atatu twicaye, turindiriye ko mu gicu haba heza.”

Amafoto ya mbere yafashwe mu 2013, aba basore babona ko hashobora kuvamo umushinga ukomeye ariko basanga ibikoresho bakeneye batabifite ako kanya. Mu 2015 hafashwe amafoto ya Kigali Convention Centre, nyuma haza ubufatanye na Akagera Aviation, ibafasha kuzenguruka igihugu muri kajugujugu zayo.

Buri foto yashyizwe muri iki gitabo yagiye ihabwa ibisobanuro, kugira ngo byorohere umuntu wese wareba ayo mafoto gusobanukirwa ahantu hafatiwe.

Gaël R. Vande weghe yakomeje ati “Igitabo ‘This is Rwanda’ abantu baragikunze, bakomeje kukigura nk’uko twabitekerezaga, ikindi ni uko abantu bishimiye amafoto ku buryo batubwiye ngo ntabwo bari bazi ko u Rwanda rumeze kuriya, ku buryo icya mbere kubona Abanyarwanda bareba igitabo bakabona ikintu batari bazi, twe byaradushimishije cyane.”

Imihigo irakomeje

Kugeza ubu hamaze kugurishwa ibitabo birenga 1000 kandi birakomeje, gusa bigurishwa mu Rwanda, ntabwo birashoboka ko bigezwa hanze y’u Rwanda.

Mu 2011 Nyirimihigo yanagize uruhare mu gukora ikindi gitabo nacyo cy’amafoto bise ‘Birds in Rwanda’, kigaragaza amoko anyuranye y’inyoni ziboneka mu Rwanda.

Nyuma y’iki gitabo, aba bagabo barimo kunoza umushinga wo gufotora mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika, nibura bakagenda bakorera buri gihugu igitabo nk’icyo bakoze ku Rwanda. Hari na gahunda yo kugenda bavugurura igitabo kigaragaza u Rwanda, uko rugenda rugira isura nshya kubera umurongo w’iterambere rurimo.

Mu gufotora ibindi bihugu bya Afurika, Nyirimihigo na Ruboneka bafite igitekerezo ko bazagenda bafatanya n’abenegihugu babyo, kugira ngo abaturage bazibone muri ibyo bitabo.

Igitabo ’This is Rwanda’ kiboneka mu maguriro atandukanye y’ibitabo arimo Ikirezi, Charisma muri Kigali Height, Pili Pili no ku biro bya Illume. Kigura $80.

Izi mparage zafotorewe mu kibaya cya Kirara muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Kigali Convention Centre yafotowe izuba rirenze
Kimwe mu birwa bigize Ikiyaga cya Kivu ushobora kubona uri i Karongi
Witegereza umujyi wa Ruhango ugana mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo
Udusozi tugize Intara y'Iburasirazuba, utwitegereje uri i Gahini
Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu bice bisurwa cyane mu Rwanda
Ikirunga cya Muhabura mu majyaruguru y'u Rwanda
Mu gishanga cy'Urugezi hafite ubwiza bwihariye
Kigali nubwo ari umujyi, ifite n'ibice by'icyaro bikorerwamo ubuhinzi
Umushinga w'ingufu zikomoka ku zuba wa Agahozo Shalom ni umwe mu minini muri Afurika y'Iburasirazuba
Amarembo yinjira muri Pariki y'Igihugu y'Akagera uturutse mu majyepfo yayo
Ikiyaga cya Kivumba ni kimwe mu byiza bitatse u Rwanda
Mu kibaya cya Muhororo n'igishanga cy'ikiyaga cya Rwanyakizinga muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Ubwiza bw'igice cy'ibirunga ukirebeye mu bushorishori bw'ishyamba rya Gishwati
Ikiyaga cya Kivu ni imwe mu nzira ikoreshwa mu bwikorezi mu Rwanda
Gaël R. Vande weghe (ibumoso) na Philippe Nyirimihigo (iburyo) bari kumwe na Ange Kagame afite igitabo This is Rwanda

Amafoto: Gaël Ruboneka Vande weghe na Philippe Nyirimihigo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .