00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu hantu heza 15 ku Isi harimo gusurwa mu 2019

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 May 2019 saa 12:42
Yasuwe :

U Rwanda rwaje ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Business Insider, rugaragaza ahantu heza buri wese ufite amafaranga arimo gusura mu mwaka wa 2019, akaba yizeye kuba yahagirira ibihe byiza.

Ni urutonde rwakozwe nyuma yo kugenzura ibirebana n’ibishya biri aho hantu, ibikwiye gusurwa bitarakendera, ibizagusigira urwibutso n’impinduka zikomeye mu buzima bwawe.

Muri iki gihe abafite amafaranga bafata igihe bakajya mu ngendo runaka ku Isi bagamije kuruhuka imirimo bahoramo umunsi ku munsi, cyangwa se ngo bave hafi y’imiryango yabo.

Umunyamakuru Katie Warren wa Business Insider, yagaragaje ahantu 15 ku Isi, aho abantu barimo gusohokera mu 2019 ku buryo bahajya bakaharuhukira.

Dore ahantu abantu basura mu 2019

Ku mwanya wa 15 haza Montenegro, igihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi, kikaba kigizwe n’imisozi n’ahantu ho gusura ku biyaga. Katie Warren yavuze ko mu 2019 ari ahantu hakozwe neza kuko hafite agace kazwi nka Chedi Lustica Bay kafunguwe n’akandi kitwa One & Only, aha akaba ari ahantu abantu basura bakaruhukira mu buryo bwiza.

Ku mwanya wa 14 haza Oman igihugu giherereye muri Aziya. Katie Warren yavuze ko iki gihugu kiri mu hantu heza ho gusura, igihe cyaho cyo kuhasura bikaba kiva mu Ukwakira kugeza muri Mata.

Yavuze ko ahantu heza ho gusura muri Oman ari Anantara Hotels, hoteli yamaze gufungurwa ikaba inafite ahantu habiri ho gusohokera, umuco uranga iki gihugu ndetse n’imiterere y’iki gihugu.

Ku mwanya wa 13 Katie Warren yahashyize u Bufaransa. Hamwe mu ho avuga ko habera abahasohokeye harimo Royal Champagne Hotel iherutse gufungurwa.

Ku mwanya wa 15 haza Montenegro, igihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi
Ahantu heza ho gusura muri Oman ni Anantara Hotels
Ku mwanya wa 13 Katie Warren yahashyize u Bufaransa

Ku mwanya wa 12 haza u Bwongereza, uyu munyamakuru yavuze ko ugenze igihugu cyose kugera mu mijyi ari ahantu heza ho kuruhukira. Hamwe mu ho avuga ni nko mu murwa mukuru Londres, aho usanga amahoteli meza nka Claridge’s, The Connaught, na The Dorchester.

Ku mwanya wa 11 yahashyize igihugu cy’u Buhinde. Yavuze ko iki gihugu gisanzwe gishyirwa mu hantu heza ushobora kujya ukahavana ubumenyi butandukanye utaretse n’imigenzo y’iki gihugu.

Avuga ko kuva tariki 15 Mutarama kugeza tariki 4 Gashyantare, umujyi w’amateka wa Haridwar wakiriye igikorwa kizwi nka Ardh Kumbh Mela, aho abantu bo mu bwoko bwa Hindu baza bavuye ku Isi yose kwiyeza ibyaha byabo mu mazi.

Mu 2019 kabaye agace aho abantu benshi basura mu buryo bwo kuharuhukira.

Ku mwanya wa 10 haza igihugu cya Chile. Uyu munyamakuru yavuze ko iki gihugu kizwiho kuba gikungahaye ku mateka, umuco no kugira ahantu heza. Iki kinyamakuru kivuga ahantu heza muri iki gihugu harimo nka Explora Rapa Nui.

Mu murwa mukuru Londres ni hamwe mu hamaze gusurwa cyane ku Isi
Ku mwanya wa 11 yahashyize igihugu cy’u Buhinde
Ku mwanya wa 10 haza igihugu cya Chile

Ku mwanya wa cyenda haza igihugu cya Turukiya. Yavuze ko agace ka Turkish Riviera karimo gusurwa cyane, aka ngo ni agace kafunguwe nyuma y’aho ikigo cy’ubwikorezi cya British Airways gitangiyeyo ingendo zo mu kirere, hari kandi amahoteli meza ndetse n’uduce two gusohokeramo.

Ku mwanya wa munani haza igihugu cya Seychelles, aka kakaba ari agace gaherereye mu Nyanja y’Abahinde, kakaba kandi ari agace gakundwa n’abatari bake kubera aho iki gihugu giherereye mu Nyanja.

Ku mwanya wa karindwi haza igihugu cya Myanmar giherereye muri Aziya. Iki ngo ni igihugu kigaragaramo ubutembere abantu bakoresheje amato mu gihe cy’ibiruhuko, cyane cyane hagati y’uduce twa Yangon, Bagan na Ngapali.

Ku mwanya wa karindwi haza igihugu cya Myanmar giherereye muri Aziya
Agace ka Turkish Riviera karimo gusurwa cyane
Seychelles ni agace gaherereye mu Nyanja y’Abahinde, kakaba kandi ari agace gakundwa n’abatari bake kubera aho iki gihugu giherereye mu Nyanja

Ku mwanya wa gatandatu haza u Rwanda. Uyu munyamakuru yavuze ko iki gihugu kigaragara mu bihugu bike byiza muri Afurika aho hari ibintu byiza byo kureba. Avugamo inyamanswa, kuba ari ahantu harangwa Intare, pariki zirimo Akagera, Nyungwe n’Ibirunga.

Yavuze kandi ko u Rwanda rusigaye mu bihugu bike ku Isi, aho ushobora kubona Ingagi zo mu misozi miremire.

Ku mwanya wa Gatanu haza Bhutan. Yavuze ko iki ari igihugu kirangwamo imisozi yo kuzamuka, gutwaramo amagare mu misozi, kurasa abantu bakoresheje imyambi n’ibindi.

Ku mwanya wa Kane haza Colombia. Yavuze ko kugeza muri Weruwe uyu mwaka iki gihugu cyari kimaze kwakira umubare w’abantu cyakiriye mu 2018.

Bamwe mu bakunze gusura iki gihugu basura ibice birimo ibirango by’imijyi y’ubukoloni, amashyamba n’ibindi.

Ku mwanya wa gatatu haza Iceland. Iki gihugu ngo kizakuba kabiri ibyo cyabonye mu 2018. Ibi kandi ngo ntibitangaje kuko iki gihugu kiri mu bihugu bya mbere byasuwe cyane mu 2017.

Abajya gusura iki gihugu akenshi bajya kureba urumuri rukunda kugaragara mu Majyaruguru, hoteli ION Luxury Adventure, ubuvumo, amasumo, kugenda ku ndogobe no gusura amazi yo ku mucanga.

Ku mwanya wa kabiri haza u Buyapani. Abatari bake ngo bajya gusura ikirwa cya Honshu, kugenda ku rubura mu Mujyi wa Nagano, gutembera mu gihugu abantu bakoresheje gari ya moshi n’ibindi.

Ku mwanya wa Mbere haza igihugu cya Misiri. Iki kinyamakuru cyavuze ko ibyo iki gihugu cyabonye umwaka ushize bizikuba gatatu muri uyu mwaka.

Mu bintu bikomeye abantu baza gusura ni ubwato buzwi nka Steam Ship Sudan bwashinzwe mu 1885 bukaba mu mugezi wa Nile, bugahuza umujyi wa Luxor na Aswan. Hari kandi imva z’abami n’ibindi.

Mu bindi harimo inzu ndangamateka izwi nka Grand Egyptian Museum yafunguye mu 2018 itwaye akayabo k’amadorali 795. Iyi ni ingoro igomba kwakira bimwe mu bintu by’amateka y’iki gihugu bigera ku bihumbi 100, ibyinshi muri ibi bikaba ngo kugeza ubu abantu batari bakabibonye ibi birimo ibisigazwa by’umwami Tutankhamun.

Ku mwanya wa Gatanu haza Bhutan hari imisozi yo kuzamuka no gutwaramo amagare
Colombia iri ku mwanya wa Kane kuko kugeza muri Weruwe uyu mwaka iki gihugu cyari kimaze kwakira umubare w’abantu cyakiriye mu 2018
Iceland iri ku mwanya wa Gatatu mu hantu harimo gusurwa cyane mu 2019
Misiri niho hantu hambere harimo gusurwa cyane muri uyu mwaka
U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu mu hantu 15 hamaze gusurwa cyane muri uyu mwaka
Abatari bake ngo bajya gusura ikirwa cya Honshu mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .