Ni ubusitani bugezweho bwubatswe ku muhanda imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahateganye n’icyicaro gikuru cya I&M Bank. Bwubatswe ku nyubako yo hejuru, kuko munsi yabwo harimo inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry’umujyi wa Kigali.
Mu butumwa watangaje kuri uyu wa Gatatu, Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu busitani bwamaze gutunganywa, ku buryo uretse gushyiramo intebe, hanongerewemo internet inyaruka ku bufatanye n’ikigo Liquid Telecom.
Ubusitani bw'Umujyi wa #Kigali bwashyizwemo interineti y'ubuntu kandi yihuta ni ku bufatanye na liquid telecom #Rwanda @liquidtelecom. pic.twitter.com/ZSVh6bAkc6
— City of Kigali (@CityofKigali) July 8, 2020
Ubu busitani bufunguriwe abaturage muri rusange. Bufite intebe zihariye umuntu ashobora kwicaraho akahasomera igitabo, yumva akayaga aganira n’inshuti n’ibindi. Hongewemo internet nziramugozi y’ubuntu, ku buryo abantu bashobora kuhicara bakarahura ubwenge.
Ikigo Liquid Telecom kimaze kubaka ibikorwa hirya no hino muri Afurika, aho cyamaze gukora imiyoboro ikwirakwiza internet ihuza Cape Town muri Afurika y’Epfo na Cairo mu Misiri, no kuva kuri Port Sudan ukagera muri Cameroon.
Mu buryo bwo gukomeza kugeza ku bantu internet yihuta kandi igezweho, Umuyobozi Mukuru wa Liquid Telecom muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, Sam Nkusi, aheruka kubwira IGIHE ko iki kigo cyiyemeje gukwirakwiza internet n’ahantu hahurira abantu benshi nko muri Kigali Arena, mu busitani imbere y’Umujyi wa Kigali n’ahandi, kandi bigakorwa ku buntu.
Umujyi wa Kigali utangaza ko gutemberera muri ubu busitani bizaba ari ubuntu, ariko ku bantu bifuza kuhakorera ibikorwa by’izindi nyungu nko kuhafatira amashusho y’ubukwe cyangwa y’indirimbo, urateganya kureba uko byazakorwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza.
Ubu busitani bwatangiye kubakwa muri Mutarama 2019, buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226.1 Frw.
Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.
Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu mwaka wa 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3 babarurwa kuri ubu, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO