00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusitani bushya bw’imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali bwashyizwemo internet y’ubuntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2020 saa 10:01
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubusitani bushya bwuzuye imbere y’icyicaro cyawo bwamaze gutunganywa, bushyirwamo intebe abantu bashobora kwicaramo, na internet nziramugozi y’ubuntu kandi yihuta.

Ni ubusitani bugezweho bwubatswe ku muhanda imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahateganye n’icyicaro gikuru cya I&M Bank. Bwubatswe ku nyubako yo hejuru, kuko munsi yabwo harimo inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry’umujyi wa Kigali.

Mu butumwa watangaje kuri uyu wa Gatatu, Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu busitani bwamaze gutunganywa, ku buryo uretse gushyiramo intebe, hanongerewemo internet inyaruka ku bufatanye n’ikigo Liquid Telecom.

Ubu busitani bufunguriwe abaturage muri rusange. Bufite intebe zihariye umuntu ashobora kwicaraho akahasomera igitabo, yumva akayaga aganira n’inshuti n’ibindi. Hongewemo internet nziramugozi y’ubuntu, ku buryo abantu bashobora kuhicara bakarahura ubwenge.

Ikigo Liquid Telecom kimaze kubaka ibikorwa hirya no hino muri Afurika, aho cyamaze gukora imiyoboro ikwirakwiza internet ihuza Cape Town muri Afurika y’Epfo na Cairo mu Misiri, no kuva kuri Port Sudan ukagera muri Cameroon.

Mu buryo bwo gukomeza kugeza ku bantu internet yihuta kandi igezweho, Umuyobozi Mukuru wa Liquid Telecom muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, Sam Nkusi, aheruka kubwira IGIHE ko iki kigo cyiyemeje gukwirakwiza internet n’ahantu hahurira abantu benshi nko muri Kigali Arena, mu busitani imbere y’Umujyi wa Kigali n’ahandi, kandi bigakorwa ku buntu.

Umujyi wa Kigali utangaza ko gutemberera muri ubu busitani bizaba ari ubuntu, ariko ku bantu bifuza kuhakorera ibikorwa by’izindi nyungu nko kuhafatira amashusho y’ubukwe cyangwa y’indirimbo, urateganya kureba uko byazakorwa kugira ngo haboneke uburyo bwatuma hazajya habungabungwa neza.

Ubu busitani bwatangiye kubakwa muri Mutarama 2019, buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226.1 Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu mwaka wa 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3 babarurwa kuri ubu, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.

Abantu bashobora kuhicara bagakoresha internet ku buntu
Abantu baba bicaye bahanye intera mu kwirinda Coronavirus
Ku muntu ubishoboye yahakorera akazi bibaye ngombwa
Ubu busitani bwubatswe imbere y'Umujyi wa Kigali
Uvuye kuri kaburimbo azamukira kuri 'escaliers', naho abafite ubumuga bakanyura mu nzira bagenewe yubatswe ku ruhande
Aha hantu hashyizwe uburyo bufasha abahasura kwicara bakaganira
Umujyi wa Kigali washyizeho ubusitani bufasha abashaka kuruhuka
Ubu busitani bwubatswemo n'inzira z'abafite ubumuga ku buryo nta muntu n'umwe ubuhejwemo
Ubu busitani bwubatswe hejuru y'inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry'Umujyi wa Kigali
Ni ubusitani bwubatswe mu buryo bugezweho
Mu minsi mike abantu baratangira gutemberera no kuganirira muri ubu busitani
Wicaye muri ubu busitani uba witegeye zimwe mu nyubako zigezweho zitatse Umujyi wa Kigali rwagati
Imiterere y'ubu busitani ubwitegereje uhagaze hejuru mu biro by'Umujyi wa Kigali
Abagenda mu magare bashyiriweho uburyo butuma babasha kwisanzura muri ubu busitani

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .