Imwe muri izo hotel ni Cleo Lake Kivu Hotel imaze kubaka izina, yanyuze benshi bayisuye bakayirihukiramo cyangwa bakayikoreramo imirimo itandukanye. Icyo umuntu abona akiyinjiramo ni aho yubatse n’uburyo yubatse.
Ni hoteli iherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho umuntu aba yitegereza ibyiza bitatse Akarere ka Karongi.
Cleo Lake Kivu Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu iherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura.
Kuyigeraho uturutse mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, hari inzira ebyiri: ushobora guca mu muhanda wa Kigali, Muhanga, Ngororero, Karongi cyangwa Kigali, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Karongi.
Cleo Lake Kivu Hotel igira n’ikibuga gishobora kwakira indege za kajugujugu.
Iyi hotel yatangiye kubakwa mu 2017, ifungura imiryango mu Ugushyingo 2022. Yashinzwe n’umushoramari Nyagahene Eugene, akaba umwe mu banyarwanda batangije ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru ry’amashushusho nyuma y’aho u Rwanda rubohowe amateka yaruranze mbere ya 1994, ashinga Radio&TV10 ndetse na Tele10, byibumbiye muri Group Tele 10 abereye umuyobozi mukuru.
Izina ‘Cleo’ iyi hoteli irikomora kuri se w’uyu munyemari witwaga Cleophas Nyagahene. Akaba yarayimwitiriye mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umubyeyi.
Mu myaka ibiri Cleo Lake Kivu hotel imaze ishinzwe, itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucumbikira abantu, restaurant, gym, massage & spa, kwakira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’ubukwe.
Mu rugendo rwamaze iminsi ibiri, icyo umuntu yavuga ni uburyo uhageze yakirwa by’umwihariko, ni imwe mu mahoteli yakira abantu bake kuko ifite gusa ibyumba 18 harimo na Villa.
Ariko ikagira serivisi nyinshi n’abakozi babikora kinyamwuga bahagije, kugira ngo umushyitsi kuva akihagera kugeza atashye yumve ntacyo yabuze kandi yakirwe neza uko bikwiye ku rwego iyi hoteli iriho.
Ikindi, ukihagera ubona ari hagari, ariko ugasanga yakira abantu bake, bituma uyirimo yisanzura kandi akagira n’ibindi bikorwa bishobora gutuma aruhuka.
Cleo Lake Kivu Hotel ifite inteko yihariye. Uhageze agira amahitamo kandi agahabwa icyo yifuza, kuko abategura amafunguro ari ababigize umwuga.
Nk’izindi hoteli zose ziri kuri uru rwego, uhasanga uruganiriro rwiza ruherekejwe na Bar ifite ibinyobwa by’amako yose, ibisembuye n’ibidasembuye byo mu mbuto zera mu karere iherereyemo.
Uretse izi serivisi, uwasuye Kivu Cleo Lake Kivu Hotel ashobora no gutembera mu bwato ku buryo ashobora kuva i Kirongi akajya i Rusizi cyangwa i Rubavu, ubundi ku mugoroba akigarukira kuruhuka.
Ibindi benshi bakundira iyi hoteli ni imikino yo mu mazi ikoresha ubwato buzwi nka kayak, kureba inka zoga mu kiyaga cya Kivu zikava ku musozi umwe zijya ku wundi, kureba uko bahinga icyayi n’ikawa ndetse no gutembera umujyi wa Karongi ku magare.
Ku bijyanye na serivisi zo kwakira abantu no kubacumbikira, Cleo Lake Kivu Hotel ifite ibyumba 18 birimo 12 bizwi nka ‘King suites’. Ibi byumba biri ku rwego rumwe.
Umwihariko w’ibi byumba byose ni uko byitegeye Ikiyaga cya Kivu, ibintu bifasha abayigana kuruhuka no kwibera abahamya b’ubwiza bwa Karongi. Nibura buri kimwe ayo cyishyurwa ku ijoro ntashobora kujya munsi ya 585,000Frw.
Iyi hoteli kandi igizwe n’ibindi byumba bibiri biri mu nzu ishobora kwakira umuryango izwi nka ‘Junior Suite Apartments’.
Ahakira abanyacyubahiro hafite umwihariko
Muri ibi byumba 18 bya Cleo Lake Kivu Hotel, bikubiyemo n’inzu igizwe n’ibyumba bine izwi nka ‘Villa’. Mu zindi hoteli iyi wayigereranya na Presidential Suite.
Ni inzu isa n’iyitaruye ibindi byumba bya hoteli. Igizwe n’ibyumba bine birimo kimwe cyakira umushyitsi w’imena n’ibindi bitatu byakira abamuherekeje cyangwa abashinzwe umutekano we, igihe abafite.
Iyi nzu kandi igizwe n’uruganiriro, restaurant na piscine byihariye abari muri Villa badasangira n’abandi ndetse n’igikoni gishobora gukoreshwa mu gihe uyu mushyitsi w’imena agomba gutekerwa byihariye.
Yubatse mu buryo bugeretse, aho ibyumba bitatu biri muri etaje (étage), mu gihe ikindi kimwe n’uruganiriro biri hasi.
Ibiciro byo kurara muri iyi Villa birahindagurika, ariko ntibishobora kujya munsi ya 3,900,000 Frw ku ijoro.
Iyi Villa ni nayo yakiriye Perezida Paul Kagame n’itsinda bari kumwe ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba muri Kanama 2022.
Ubwo yasuraga iyi hoteli, Perezida Kagame yanahateye igiti cy’umwembe nk’urwibutso.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Cleo Lake Kivu Hotel, Tuyisenge Steven, yavuze ko mu gihe iyi hoteli imaze ikora yagize uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Karongi binyuze mu misoro no mu bundi buryo bwose bushoboka.
Yakomeje avuga ko mu byo bashyira imbere ari imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaha akazi.
Ati "Iterambere twazanye muri Karongi ryabashije guha urubyiruko n’abandi bantu imirimo. Iyo urebye 99% by’abantu dukoresha muri hoteli haba dutangira kubaka kugeza n’uyu munsi, usanga barabashije kwiteza imbere."
Tuyisenge yakomeje avuga ko mu myaka iri imbere, Cleo Lake Kivu Hotel iteganya kwagura ibikorwa byayo ku buryo igiye no kubaka ikibuga cya Golf kizaba giherereye ku gasozi ka Mbabara kari hagati mu Kiyaga cya Kivu.
Ati "Uyu munsi tuvugana igishushanyo mbonera cyarakozwe, hazaba hari umushinga w’ikibuga cya Golf, ikindi kizakorwa ni imirima y’icyayi izahashyirwa."
Mu bindi Cleo Lake Kivu Hotel iteganya gukora harimo kwagura ibyumba ndetse n’aho abayigana bashobora guparika.
Amafoto: Shema Landry
Video: Pacifique Mahoro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!