00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye ‘Burera Beach Resort Hotel’ yahombeje Leta arenga miliyoni 500 Frw yabonye umuguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 November 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Nyuma y’igihe cyari gishize hoteli y’Akarere ka Burera “Burera Beach Resort Hotel” ishyizwe ku isoko kubera imicungire mibi yabonye umuguzi.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje amasezerano yo kugurisha Hoteli y’Akarere ka Burera yitwa “Burera Beach Resort Hotel”, ikegukanwa na La Paillotte Ltd.

Iyi hoteli iri ahazwi nko mu Gatare mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ku nkombe z’ikiyaga cya Burera yegukanywe n’ikigo cya La Paillotte Ltd gisanzwe gifite ibindi bikorwa by’ishoramari mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu.

Icyemezo cyo gushyira mu cyamunara iyi hoteli cyafashwe mu 2021 nyuma y’uko akarere gasabwe kuva mu mushinga w’ubucuruzi, bugaharirwa abikorera aho byagaragaye ko kadashoboye kuyicunga. Byari ku nshuro ya kabiri ishyirwa mu cyamunara kuko ku ya mbere habuze umuguzi.

‘Burera Beach Resort Hotel’ yuzuye mu 2016 ariko ntiyigeze itanga serivisi, aho ibyo byagiye biteza ibihombo birimo n’iby’asaga miliyoni 550Frw yagiye mu mushinga wo kuyubaka.

Mu 2021, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye itangazamakuru ko iyo hoteli ishyizwe ku isoko ku nshuro ya kabiri, mu rwego rwo kuyegurira abikorera nyuma y’uko akarere kavuye muri uwo mushinga wo kuyicunga kuko bitari mu nshingano zako.

Yagize ati “Umushinga wa Hoteli Burera Beach Resort Hotel, ubu iri muri cyamunara, ubwa mbere ntabwo abaguzi babonetse, iri muri cyamunara ya kabiri, ariko icyo nabwira abaturage ni uko igomba gukora byanze bikunze, kuko muri ibi bihe bya Covid-19, ni igihe za hoteli zidakora neza hirya no hino ku isi, ku buryo kubona umuntu uhita ayigura uyu munsi byabanje gutinda."

Ati “Icyakora uko tugenda duhashya Covid-19, uko inkingo zigenda ziboneka, uko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo bigenda bifungura, ndibwira ko ubwo bongeye kuyishyira ku isoko muri iyi minsi irabona umuguzi hanyuma igatangira igakora igafasha abaturage, igatanga akazi, igatanga na serivisi kandi ikongerera agaciro Akarere ka Burera."

Mu 2014 nibwo Inama njyanama y’akarere yemeje kubaka hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera kugashoramo imari, bigafasha abaza gusura ibyiza nyaburanga gafite.

‘Burera Beach Resort Hotel’ yahombeje Leta arenga miliyoni 500 Frw yabonye umuguzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .