Ni urugendo rutari ruto kuko rufite ibilometero 17 birimo umunani ukora uturutse ku muhanda munini wa Musanze - Cyanika [ku Mupaka w’u Rwanda na Uganda] ugera ku Biyaga bya Ruhondo na Burera.
Bitewe n’amatsiko nari mfite mu nzira nagendaga mbaza ibibazo Nzabonimpa Théodore, umuyobozi w’ikigo gitembereza ba mukerarugendo twari kumwe. Uku kugenda tuganira kwatumye iminota 40 byadusabye ngo tugere ku Kiyaga cya Ruhondo, yihuta nshiduka bambwira ko tuhageze.
Wenda ngerageje kukuyobora nugera i Musanze, uzatege imodoka yerekeza i Cyanika ku Mupaka, uhagarare ahitwa mu Gahunga k’Abarashi muri Nkumba mu Karere ka Burera. Ubwo uhageze uzahita ufata aka moto kakujyana ku Biyaga bya Burera na Ruhondo.
Aho umanukira ni naho abajya mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba banyura cyane ko icyo kigo ariho giherereye neza ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo.
Nkomeje ibya rwa rugendo rwanjye, ubwo nashidutse tugeze ku Kiyaga cya Ruhondo, ahari icyambu cya Ruta, twahasanze ubwato butatu burimo ubusanzwe bw’ibiti n’ubundi bukoreshwa na moteri.
Mbere yo kwinjira mu bwato, twahawe amabwiriza….
Ubwato twinjiyemo bukoreshwa na moteri, bwari buyobowe n’abantu batatu barimo utwaye ubwato, umwungirije ari nawe ufata umugozi w’imbere iyo ubwato bugiye guhaguruka cyangwa buhagaze ndetse n’undi wa gatatu ugenda atanga amabwiriza mu bwato.
Ubuyobora Bahufite Pascal yabanje atubwira ko mbere yo kwinjira mu bwato hari ibyo ashaka kubanza kudusobanurira birimo kubanza kwambara ‘Gillet’ no kwinjira mu bwato dukoresheje urwego.
Yakomeje agira ati “Unyura mu nzira bakweretse udaciye mu yo wowe utekereje, haba hari impamvu babikubwiye. Niba wicaye mu ruhande rw’iburyo ushaka kujya ibumoso, ukavuga uti nkeneye kuba nafata agafoto ka ‘Selfie’ urabisaba ntabwo ugomba kubikora uko wowe ubitekereje.”
“Ubwato twicayemo ni umunzani, niba uri aho ukaba ushaka kuza hano ndi, ubwato buhita buhengama, bisaba ko no ku rundi ruhande hava umuntu akajya kwicara ku rundi kubera ko ubwato ni umunzani.”
Amabwiriza yo kugenda mu bwato ajyanye n’ubwirinzi atangwa n’umwe mu bayoboye ubwato, uburimo aba asabwa kuyubahiriza. Hari n’igihe bazagusaba gukuramo inkweto cyangwa kwicara hasi mu bwato.
Bahufite ati “Urugero hari nk’umuntu ushobora kuba yarohama, njyewe nkaba mfite amakuru mwe mutabizi, icyo gihe mpita mbabwira mukicara hasi mu bwato kugira ngo mutabibona bamwe bakaba bagira ubwoba.”
Igihe cyarageze twinjira mu bwato twerekeza ku Kirwa cya Michael, Umuyobozi w’Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Théodore agenda adusobanurira ibijyanye n’amavu n’amavuko y’iki kiyaga cya Ruhondo, ibyiza nyaburanga bigikikije n’ibindi bifasha abantu bahatemberera kugira ibihe byiza.
Ni umugabo winjiye muri ibi bikorwa mu 2010, yiyemeza gufasha ba Mukerarugendo gusura ibyiza bitatse u Rwanda ariko biri hanze ya pariki. Ni ukuvuga ko ari ubukerarugendo bushingiye ku mateka, umuco, umutungokamere n’ibyanya bidakomye.
Agaruka ku mpamvu yatumye yihebera ubu bukerarugendo, Nzabonimpa yagize ati “Icyo gihe wasangaga abantu basuye u Rwanda, ubwiza bwarwo bugarukira cyane kuri za pariki n’izindi ntezamatsiko zariho icyo gihe, tuza tuje kuzongera. Ubukerarugendo bwacu bwibanda ku byanya bidakomye.”
“Ni za ntezamatsiko ziba ziri aho mu gihugu zishimisha Abanyarwanda n’abanyamahanga ariko hakaba nta buryo bwo kuzibungabunga ngo ziteze imbere abahatuye, zihangire imirimo urubyiruko n’abari aho kandi bigamije kongera umubare wa ba mukerarugendo basura igihugu kandi n’amafaranga akiyongera.”
Ibi biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo ni bimwe mu byiza nyaburanga, aho Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd n’ibindi bikora ubukerarugendo bijya bijyana ba mukerarugendo.
Nzabonimpa yanasobanuye by’umwihariko imvano y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’impamvu babyita impanga, ko ari uko byavukiye rimwe, ngo biregeranye ariko ntibifatanye nk’uko bamwe bakunze kubyibazaho.
Ni ibiyaga by’umwihariko byitegeye imisozi miremire n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Sabyinnyo, Bisoke na Kalisimbi.
Aho biri ku buso bukabakaba hegitari 2800, bitandukanyijwe n’ubutaka buri ku kilometero imwe. Ni ibiyaga bifite ibirwa byinshi kuko nk’icya Ruhondo cyonyine gifite ibirwa icyenda.
Ni ibiyaga byabayeho nyuma y’iruka ry’ibirunga by’umwihariko icya Muhabura, kuko ngo ibyo birunga bikimara kuvuka byafashe amazi yatembaga ava mu misozi y’u Rwanda yerekeza muri Uganda.
Ku muntu wageze mu birwa biherereye muri ibi biyaga, aba yitegeye amafu adasanzwe y’umuyaga uba uhuhera kuri ibi biyaga umanutse hejuru ya Muhabura, hari kandi imboneko nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa.
Ushobora kubaho nk’Umwami ku Kirwa
Ikiyaga cya Ruhondo ubwacyo gifite Ibirwa icyenda birimo icyitwa ‘Michael Island’ ari nacyo twasuye mu gihe hari n’ibindi bifite ubwiza nyaburanga uzabona mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda.
Abasura ibi biyaga, bagira amahirwe yo kwiga amateka yo hambere, bakambikwa nk’uko Umwami yambaraga, bagacanirwa igicaniro, hakaza abantu bakababyinira, bakabacurangira inanga, bakabatekera ibiryo Umwami yaryaga n’ibindi bigaragaza imibereho Umwami yabagamo.
Umuntu umwe icyo gihe yishyura ibihumbi 60Frw, ashobora guturuka i Kigali harimo n’ay’urugendo akagenda akarara ku Kirwa cya Michael mu Kiyaga cya Ruhondo, akarya, akarara mu ihema, agacanirwa, bakamubyinira n’ibindi bikorwa bimufasha kuruhuka.
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!