00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane ku musozi w’amahoro n’agahinda, aho Nyiramirimo yatangiye gusubiza izina (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Nsanzimana Erneste
Kuya 26 November 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Bisaba umutima ukomeye na Bibiliya irabivuga, ko ugukubise urushyi mu musaya umwe umuhereze uwa kabiri, cyangwa ukamushimira bimwe by’ubu uti ‘Burya na we si wowe’.

Nyiramirimo Odette ni urugero rwiza rwo kwihangana, ukabyemera ugeze ku gasozi ka Kinunu, mu murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Aka gasozi Nyiramirimo yaboneyeho izuba mu 1956, yakubatseho hoteli yise ‘Rushel Kivu Lodge’ nk’urwibutso rw’ubuto bwe n’icyubahiro ku muryango we wahatsembewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byatwaye hafi isaha ngo tugere ahubatswe iyi hoteli, duturutse ahazwi nka Nkomero ku muhanda Rubavu –Rutsiro-Karongi. Unyura mu muhanda w’igitaka ukikijwe n’amashyamba n’ingo nke zituye kuri izo nkuka z’ikiyaga cya Kivu.

Odette Nyiramirimo azwi cyane muri politiki y’u Rwanda. Yabaye muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside, aba Umusenateri, nyuma aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umwanya yavuyemo mu 2017.

Uyu mubyeyi w’imyaka 66 wize ubuganga, inkuru ya Rushel Kivu Lodge ayibara nk’igice cy’ubuzima bwe, kibumbatiye ahahise, uyu munsi n’ahazaza.

Mu myaka icumi ishize nibwo Nyiramirimo yatekereje kubaka hoteli aho avuka, nubwo yari ahafite urwibutso rubi rw’uko ariho umuryango we washiriye.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yumvaga afite ideni ryo guteza imbere agace yavutsemo atitaye ku mateka yahagiriye.

Ati “Na mbere hose nta na rimwe nigeze mara amezi atatu ntaragaruka ino kuko mba numva hankurura. N’iyo waba umunyepolitiki, ukwiriye gutekereza ko iwanyu ari iwanyu, uba ugomba kuhasubira ndetse wagira icyo uhakora ukagikora, ukazamura ab’iwanyu.”

Iyo hoteli yubatswe mu cyaro, ahantu hatuje cyane ku mucanga karemano unagwa n’ikiyaga cya Kivu.

Ni ahantu uba witegeye ikirwa cya Bugarura cyamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Inkuru yo kubaka iyo hoteli ifitanye isano n’ubuhinzi cyane. I Kinunu aho Nyiramirimo avuka, umuryango we uhafite isambu nini cyane. Kubera ko abandi bishwe muri Jenoside, ni umwe mu bafite inshingano zo kwita kuri uwo mutungo.

Mbere yo gusoza manda ye nk’umudepite muri EALA, Nyiramirimo yari yaratangiye kubyaza uyo masambu umusaruro agamije no kubaka ubushabitsi bushobora kumugoboka mu gihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ubuhinzi n’ubworozi bwamuhiriye ariko umunsi umwe akaza kubabazwa n’uburyo yagiye kugurisha imodoka yuzuye umusaruro w’imyaka yejeje, agatahana 47 000 Frw.

Icyo gihe yahembye abakozi n’ibindi byakoreshejwe, asigarana 7000 Frw gusa. Byamusigiye isomo, ahita yiyemeza kubaka hoteli izajya ikoreshwamo cyane cyane ibyo yihingiye ndetse n’ibikomoka ku matungo yiyororeye.

Ubusitani bwa hoteli ya Nyiramirimo bwuzuyemo imbuto z’ubwoko bwose nk’imyembe, inanasi, amapapayi, amacunga n’ibindi. Uhasanga kandi uturima duteyemo imboga zitandukanye.

Ahafite urwuri rurimo amatungo nk’inka, intama, inkoko n’ibindi bikomokaho inyama ziribwa muri Rushel.

Ati “Biramfasha kuko ntibimpenda kandi mba nizeye ubuziranenge bwabyo. Nkunda kubaza no kugisha inama, mba najyanye n’abaveterineri, abagoronome bakanyereka uko tubigenza. Iyo tugiye kubaga tujya ku ibagiro bakadutunganyiriza neza ku buryo nta kintu warya hano ngo kigutere uburwayi”.

Nubwo iri mu cyaro, Rushel ni hoteli yihagazeho. Icyumba cyayo cya make ni amadolari 40, igihenze ni amadolari 300 icyakora twe twahuye n’umugisha dusanga ibiciro byaganyijwemo kabiri muri izi mpera z’umwaka.

Inyubako z’iyi hoteli ni nshya dore ko Nyiramirimo avuga ko yatangiye yumva azahashyira ibyumba bike, nyuma aza guhindura imyumvire. Kuri ubu no mu busitani hari amahema arimo uburiri, imbere y’amazi y’ikiyaga cya Kivu aho abadashaka kurara mu byumba baryama, bakishimira ibyiza Imana yaremye.

Nta rwango ku bamuhemukiye….

Rushel Kivu Lodge ikorwamo n’abasaga ijana ariko abenshi ni abavuka mu murenge wa Boneza no muri Rutsiro by’umwihariko.

Nyiramirimo yavuze ko gukoresha abavuka iwabo byaturutse ku mateka yahagiriye, aho yifuza ko ubumuntu bwahabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bwongere kuhagaruka hakaba ahantu heza hanogeye abahatuye n’abahagenda.

Ati “Umuryango wanjye wari utuye kuri aka gasozi ariko ubu uhageze nta n’inzu ihari kuko bose barabishe barabamara ariko ni iwacu. Na kimwe mu byangaruiye ni icyo. Ndavuga nti ‘Niba barabishe bakabamara’, uwasubirayo byibura n’abo bantu nkabagarurira ubuntu n’ubumuntu.”

Yakomeje agira ati “Abari gukora hano uyu munsi bamwe ni abana b’abakoze Jenoside bishe nk’abo tuvukana ariko ntawe uza hano ngo tumusubize inyuma.”

Muri Rutsiro Nyiramirimo yahatangije ibindi bikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe, byose agamije guteza imbere agace avukamo.

Kuri we, ngo nubwo ako gace yavutsemo ari icyaro, yumva ameze neza iyo abona uburyo hagenda hatera imbere.

Ati “Aha Rushel iri koko ni mu cyaro ariko kuri njye sinyibona nk’icyaro kuko ni icyaro cy’iwacu, niho mvuka. Urumva rero iyo wavutse ahantu, uba umeze nk’igiti cyaho, uba ubona ari ahantu heza.”

Kuri ubu yaguze ubutaka ku kirwa cya Bugarura ashaka kuhashyira urwuri ruzorererwamo inyambo, abasuye akarere ka Rutsiro bakajya babasha kuzisura no kumenya amateka yazo.

Ni uburyo kandi bwo kubona amata meza azajya yifashishwa muri hoteli, aho guhora akoresha ayo yaguze ahandi.

Ati “Nitubona amata meza twikamiye mu nka zacu ndatekereza ko bizaba byiza kurushaho.”

Kugera aho Rushel yubatse ndetse n’izindi hoteli nke zihari, unyura mu muhanda mubi, ari nayo mbogamizi Nyiramirimo yemeza ko bafite.

Isoko ryo kubaka uwo muhanda ryaratanzwe ariko ryagiye ridindizwa n’ibibazo bitandukanye byagiye bigaragaramo.

Iyi hoteli ifite inyubako zitandukaye zirimo izigeretse n'izindi zisanzwe
Intebe ziri mu busitani bwa Rushel zikoze mu biti
Iyi hoteli imaze igihe muri aka gace, ikaba yaratangiye Nyiramirimo agamije guteza imbere aho avuka
Hari ibyumba by'ubwoko butandukanye bigiye biba mu bushobozi bwa buri umwe
Agace iyi hoteli yubatsemo kegereye ikiyaga cya Kivu
Hamaze kubakwa inyubako zitandukanye kuri Rushel Kivu Lodge kandi haracyari gahunda yo kuzongera
Aka gace kabonekamo inyoni z'amoko menshi
Ubusitani bw'iyi hoteli buragutse cyane
Ubu busitani burimo imbuto nyinshi zikorwamo imitobe itandukanye
Uwicaye kuri iyi hoteli abasha kureba ibirwa bitandukanye biri mu kiyaga cya Kivu ku gice cy'umurenge wa Boneza
Ku mucanga uri iruhande rwa Rushel n'ikiyaga cya Kivu hari ikibuga cya Volleyball
Kuri Rushel hari ubusitani burimo ibiti n'imbuto zitandukanye
Kuri Rushel hari amahema ku badashaka kurara mu byumba bisanzwe
Abasuye iyi hoteli bashobora kunyoga igare mu misozi yaho iterera
Iyi hoteli ifite umwihariko w'uko byinshi mu biyigaburwamo bihingwa na Nyirayo
Imwe mu nzu zibamo ibyumba muri Rushel
Utuyira duhuza ibice bitandukanye by'iyi hoteli tunyura mu busitani, tukaba dukozwe n'umucanga
Iyi ni restaurant bar ya Rushell hotel imbere y'ikiyaga cya Kivu
Nyiramirimo yavuze ko yubatse iyi hoteli agamije guteza imbere aho avuka

Video: Mucyo Regis

Amafoto: Rushel Facebook &IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .