Umwigimbakirwa (presqu’île) wa Rwamatete uri mu mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Kibuye, niryo zingiro ry’ubwiza bwa Karongi, aho uba witegeye ibirwa bitandukanye mu kiyaga cya Kivu, n’imisozi myiza y’aka gace kahoze kitwa Kibuye.
Aha niho mu myaka 40 ishize Itorero Presbytérienne mu Rwanda ryigobotoreye ingoyi yo guhora riteze amaboko abagiraneza mvamahanga, hubakwa amacumbi yaje kuvamo hoteli y’icyitegererezo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Bethany Hotel ni imwe muri hoteli zimaze igihe ariko zubatse ahantu hitondewe mu mujyi wa Karongi, ikaba imwe mu zikundwa na bamukerarugendo basura icyo gice.
Ni hoteli yubatse neza ku mazi y’ikiyaga cya Kivu ku buryo mu gitondo ukangurwa n’amajwi y’inyoni zo biti biyikikije, amazi y’ikiyaga cya Kivu asuma n’amajwi y’abarobyi basubiye imuhira, bishimiye umusaruro w’isambaza, indugu cyangwa amafi ya tilapia biboneka mu kiyaga cya Kivu.
Iyi hoteli ni umusaruro w’icyerecyezo cy’Itorero ryayishinze mu mwaka wa 1982, ubwo ryafataga umwanzuro wo kugabanya kurambiriza ku nkunga z’abanyamahanga zishobora kubura igihe icyo aricyo cyose.
Pasiteri Sibomana Fidèle, Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group yabwiye IGIHE ati “Twabonaga ko mu myaka izaza abo bantu bafasha itorero bashobora kuba batagihari. Nibwo itorero ryatangiye kwishakamo ibisubizo kugira ngo mu gihe kizaza rizinjire muri gahunda zo kwigira ridakomeje gutega amaboko ku bantu bo hanze.”
Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere.
Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye.
Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 60 000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 30 000 Frw.
Ntwali Janvier umaze imyaka umunani ayobora Bethany Hotel, avuga ko serivisi zabo zishimwa n’ababagana bitewe n’abakozi b’abanyamwuga bahakora.
Ati “Muri iyi hoteli tugira serivisi zitandukanye, ushobora kuza ukeneye aho kuruhukira, ushobora gufata ifunguro (Bar & Restaurant), ushobora kuza ukeneye gukora inama nabyo birahari.”
Restaurant n’akabari bya Bethany Hotel byubatse neza hafi y’ikiyaga cya Kivu, mu mafu n’akayaga keza bituruka muri icyo kiyaga cyabayeho mu myaka igera kuri miliyoni eshanu ishize.
Ubwo nasuraga iyi hoteli, natemberejwe ibirwa bitandukanye biri mu kiyaga cya Kivu nifashishije ubwato bwayo. Nabashije gusobanurirwa mateka y’ibirwa bitanduakanye nk’akarwa k’Amahoro, Chapeau de Napoléon, Akarwa k’Inkende (Monkeys Island) n’ibindi.
Urebye kure umusozi Bethany Hotel yubatseho ntiwamenya ko harimo inyubako kuko ukikijwe n’ibiti byinshi, ahatari ibiti hakaba ubusitani.
Ni umuco Pasiteri Sibomana avuga ko bagize intego nyuma yo kubona gahunda igihugu cyihaye wo kuba icya mbere mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Ubwiza bw’igihugu bushingiye ku bintu byinshi, amashyamba ni kimwe muri byo. Amashyamba azana amahumbezi, umwuka mwiza utayafite sinzi aho hantu uko haba hameze. Twumva ko hagomba kuba hatoshye kandi muri hoteli tukagira abakozi bahoraho aricyo bakora.”
Muri iyo hoteli huzuye Coffee Shop igezweho, ikaba imwe mu zihagazeho mu mujyi wa Karongi, igamije kumvisha abasura uwo mujyi icyanga cy’ikawa yera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Bethany Hotel yaguye amarembo kuko ubu ifite amashami mu karere ka Rubavu, i Kigali na Nyagatare.
Ushaka gusura iyi hoteli wanyura aha: Www.bethanyinvestmentgroup.com
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!