Serivisi z’ikoranabuhanga za Cogebanque zigamije gufasha abakiliya bayo kugerwaho na serivisi za banki mu buryo buboroheye, zikaba zirimo nko gukoresha iziboneka muri telefoni (Mobile banking), kuri murandasi (Internet banking) n’iziboneka hifashishijwe amakarita.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Ndayambaje Raoul, yavuze ko izi serivisi zibereye abakiliya bo mu nzego zose, cyane ko zishobora gukoreshwa haba muri “Smartphones” no muri telefoni ntoya zisanzwe (Feature phones).
Yagize ati “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riri gutera imbere mu gihugu kandi twese tuzi ko ridateze guhagarara, twashatse rero uburyo twaherekeza abakiliya bacu muri urwo rugendo. Serivisi zacu zikorerwa kuri telefoni ziraboneka haba muri smartphones no muri telefoni ntoya.”
Ku bakoresha application ya Cogebanque muri smartphones zabo "Coge mBank", ndetse na USSD "*505#" ku bakoresha telefoni ntoya, bashobora kugerwaho na serivisi za banki zitandukanye zirimo kwakira ubutumwa bw’ibikorewe kuri konti, kureba amafaranga ufite, kohereza amafaranga, kwishyura ibicuruzwa n’ibindi.
Ndayambaje yavuze ko bari kubona ubwitabire buri hejuru bw’abitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga za Cogebanque, guhera ku bantu ku giti cyabo, kugeza ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ibigo binini, bitewe n’uko hakozwe amavugurura yo koroshya imikorere, uburyo bwo kurikoresha, kugabanya igiciro kandi rikaba rinizewe.
Kimwe mu bibazo byakundaga kugarukwaho n’abakoresha serivisi za banki binyuze ku ikoranabuhanganga, ni uguhagarara bya hato na hato, bigatuma abazikoresha batabasha kubona izo bashakaga muri icyo gihe.
Cogebanque yo ifite umwihariko kuko ihora ivugurura izi serivisi zayo kugira ngo hirindwe ko zahagarara bikagora abazikoresha, ikindi kandi yanubatse uburyo butuma ihora yiteguye guhita ikosora vuba mu gihe haba habonetse ikibazo icyo ari cyo cyose.
Ndayambaje yavuze ko Cogebanque yubatse ibikorwa remezo byinshi mu gihugu bigamije gufasha ngo izi serivisi z’ikoranabuhanga zigende neza.
Ati “Guhora tuvugurura application yacu ni kimwe mu byo twitaho cyane, hubatswe ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu bifasha mu migendekere myiza y’izi serivisi. Turi kubona ubwiyongere mu mikorere myiza y’izi serivisi, gusa dukeneye ko bijyana na serivisi zo gufasha abakiliya bagira ikibazo kuri byo, amasaha 24/7.”
Cogebanque Plc ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).
Iyi banki kandi igira n’ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!