00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko imbuto zirimo amatunda zinjiye mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 04:32
Yasuwe :

Nk’uko amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda abidutekerereza, u Rwanda rwahanganywe n’ibihingwa bitanu ari byo: Uburo, Isogi, Inzuzi, Ibikoro n’Amasaka. Akaba ari byo byamaze ibisekuruza byinshi bitunze umuryango nyarwanda.

Ibi bihingwa byiyongeraho n’Amatugunguru yagiye avumburwa n’abiberaga mu ishyamba, aho bayasoromaga bakayotsa, kimwe n’abashumba biberaga mu bikumba.

Uko imyaka yashiraga indi igataha, ni ko abami batwaye u Rwanda barushagaho kurushakira imbuto n’amaboko, ari na ko binjiza ibindi bihingwa babikuye mu yandi mahanga ya kure aho babaga bagabye ibitero byo kurwagura no kugarura abagomeramurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe.

Uwo muco wo gushakira igihugu imbuto n’amaboko, ntiwigeze ugwabira kugeza no mu bihe by’abakoroni ndetse no mu bihe bya Repubulika. Amateka tugiye gutatura, ni ay’ibirari by’uruhererekane ibihingwa ibi n’ibi byanyuzemo ngo bigere mu Rwanda.

Nk’uko tubitekererezwa n’igitabo:” Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”, n’ikindi cyitwa: “ Indatwa yogeye i Rwanda”, byose dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco n’amateka y’u Rwanda, tugiye gutekererezwa byinshi mu mateka y’uko ibihingwa byagiye byinjira mu Rwanda uhereye mu bihe by’ihangwa ryarwo.

Ibyo bitabo bidutekerereza ko kuva u Rwanda rwahangwa ahasaga mu wa 1091 kugeza mu wa 1935, imbuto Abanyarwanda bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi, ari imineke n’iminyonza n’izindi mbuto zitandukanye zo mu mashyamba ya kimeza.

Izo mbuto z’amatunda zadukanye n’ishingwa ry’Ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi cya Congo-Mbiligi: INEAC (Institut National de l’Etude Agronomique du Congo) gifite icyicaro cyaryo gikuru i Yangambi muri Gisangani. Ari naho Ababiligi bagenzuriraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri ibi bihugu bari barakoronije bya Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Baje gushinga ishami ryacyo mu Rwanda, aho ryashyizwe i Rubona rwa Ngunda. Ubu ni mu Murenge wa Ruhashya wo mu Karere ka Huye.

Mu wa 1935, ubwo hari hashize imyaka mike mu Rwanda hinjiye icyo kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu bihugu bya Congo-Mbiligi, ni bwo hatangijwe ubuhinzi bw’imbuto za: Marakuja, Amapapayi, Amacunga n’Ibinyomoro. Izo mbuto zatangijwe guhingwa mu Rwanda n’Umubiligi witwa: Richard Watre wo mu bwoko bw’Abawalo.

Uyu mugabo ni nawe Mubiligi wamaze igihe kirekire mu Rwanda, kuko yahamaze imyaka igera kuri 41 (1935-1976).

Nk’uko amateka y’impitabihe abigaragaza, amatunda ya Marakuja afite inkomoko mu bihugu biboneka muri Amerika y’Amajyepfo nka ; Colombia, Brazil, Venezuela na Paraguay. Ni amatunda yaje akunzwe ndetse atangira guhingwa ku bwinshi, kubera umutobe uryoshye uyabonekamo. Aho yatangiye guhingwa cyane, ni mu bice by’Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu Karere ka Huye.

Igihingwa cy’amatunda ya Marakuja, cyaziye rimwe n’Amapapayi, yo akaba afite inkomoko mu gihugu cya Mexique muri Amerika yo hagati. Nayo akaba yaratangiye guhingwa ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 1935.

Icyo gihe ni na bwo mu Rwanda hatangiye guhingwa Amacunga afite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa. Amwe mu moko y’Amacunga yamamaye mu Rwanda, harimo ayitwa ; Washington na Clementine. Kimwe n’Ibinyomoro bikomoka mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Mu mwaka wa 1982, nibwo mu Rwanda hinjiye ubwoko bushya bwa Avoka ari bwo bwa: Hass, Fuelte na Etinger. Aya moko ya Avoka yose afite inkomoko mu gihugu cya Mexique.

Amoko ya Avoka ya Hass, Fuerte na Atinger, yatangiye guhingwa bwa mbere mu misozi yegeranya n’Ibirunga bya Kalisimbi, aho yatangiriye mu Ishami rya ISAR Tamira. Muri ibyo bihe, ni nabwo hatangiye guhingwa imbuto za Pomme, zifite inkomoko ku mugabane wa Aziya yo hagati.

Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, igihugu cy’u Rwanda kimaze kugwiza imbuto z’amatunda y’amoko menshi agenda yinjira uko bwije n’uko bukeye ahashywe iyo mu bihugu by’amahanga.

Muri zo izindi zinjiye mu bihe bya vuba, harimo: Inkeri zikura inkomoko mu bihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru, Imyembe ikura inkomoko mu mashyamba yo mu bihugu by’u Buhinde, Pakisitani na Birmanie, Amapera afite inkomoko mu bihugu bya Amerika yo hagati, Indimu zikura inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa na Gaperi zifite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu bya Peru, Bolivie na Colombia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .