00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rumaze gukoresha miliyari $1,7 mu kuzahura no guteza imbere inganda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 December 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko binyuze muri gahunda yashyizweho yo kuzahura no guteza imbere inganda mu gihugu, hamaze guterwa inkunga imishinga 97 ifite agaciro ka miliyari $1,7.

Ni ibyatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 2 Ukuboza 2022, aho yijeje ko Guverinoma izakomeza guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi, yibanda ku kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo ikigega nzahurabukungu. Iki kigega cyashyizwemo amafaranga arenga miliyari 350Frw yatanzwe mu byiciro bibiri, aho bwa mbere hatanzwe asaga miliyari 101 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga yahawe abikorera bo mu nzego zitandukanye hagamijwe kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Inzego zahawe aya mafaranga zirimo; amahoteli, ubucuruzi, uburezi, ubwikorezi, inganda, ubuhinzi n’izindi.

Mu cyiciro cya kabiri, hamaze gutangwa asaga miliyari 35 y’amafaranga y’u Rwanda kandi iyi gahunda irakomeje. Aya mafaranga agamije gufasha abikorera gukomeza kuva mu ngaruka za Covid-19 ndetse no kwagura ishoramari.

Inganda zikomeje gutezwa imbere

Mu Ukuboza 2020, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda nzahurabukungu yo guteza imbere inganda mu gihugu (Manufacture and Build to Recover Program).

Iyi gahunda igamije korohereza abashoramari hagabanywa ikiguzi cyo gutangiza inganda n’imishinga minini y’ubwubatsi.

Iyi gahunda kandi igamije no gufasha inganda zisanzweho kwagura ibikorwa byazo mu rwego rwo kwihaza, hakagabanywa ibyo igihugu gitumiza mu mahanga ari nako cyongera ibyo cyoherezayo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iyi gahunda yibanda ku kongera ishoramari mu rwego rw’inganda n’ubwubatsi, imaze kureshya ishoramari ry’imishinga igera kuri 97, ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari $1,7. Biteganyijwe ko izatanga umusaruro mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda.

Mu mishinga yemerewe, 31 muri yo ni iyo mu rwego rw’ubwubatsi, 39 ni iyo mu rwego rw’inganda naho 27 ni iy’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Avuga ko iyi mishinga irimo inganda zikora amakaro, izitunganya amavuta yo guteka, amata y’ifu, izikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’izikora ibikoresho byo kwa muganga.

Yagize ati “Bumwe mu buryo bwo korohereza ishoromari muri iyi gahunda, ni ugusonera umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi biboneka imbere mu gihugu, ibiboneka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitaboneka mu Rwanda ndetse no ku bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nanone, abashoramari muri iyi gahunda basonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ibanze biboneka imbere mu gihugu ndetse n’umusoro wa gasutamo ku bikoresho bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu karere.”

Nkunganire ku bikomoka kuri peteroli

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakomeje gutumbagira ubutitsa. Ni ibintu byagiye bituma ibiciro by’ibindi bicuruzwa birimo n’ibiribwa nabyo bitumbagira.

Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma yakomeje gushyiraho ingamba zifashishwa mu kugabanya ingaruka ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga zigira ku bukungu bw‘Igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kuva muri Gicurasi 2021 kugeza uyu munsi, Guverinoma imaze gutanga asaga miliyari 87Frw mu rwego rwo kugabanya izamuka ry’igiciro cya lisansi na mazutu ku isoko.

Ni ibintu byakozwe kandi hagamijwe gukumira izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi ndetse n’ikiguzi cy’ingufu zitangwa n’imashini zikoresha mazutu. Ibi byorohereza inganda kubona ibikoresho zifashisha ku giciro gito.

Ati “Mu rwego rw’ubuhinzi, nk’uko nabigaragaje igiciro cy’ifumbire ku isoko mpuzamahanga cyariyongereye cyane. Hagamijwe korohereza abahinzi kuyibona ku giciro cyorohereje, Guverinoma yongereye ingano ya nkunganire.”

Mu 2021/2022, nkunganire ku ifumbire yazamutse ku kigero cya 65% igera kuri miliyari 16Frw.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu 2022/2023, hateganyijwe kuzatangwa nkunganire ikabakaba miliyari 31 Frw bingana n’ubwiyongere bwa 93% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021/2022.

Umusaruro urigaragaza…

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibi bikorwa bya Guverinoma byo kuzahura ubukungu bikomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Urugero rw’amezi icyenda abanza y’uyu mwaka turimo (Mutarama-Nzeri 2022), agaciro k’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga biciye muri gasutamo kiyongereye ku kigero cya 37,3% ugeraganyije na Mutarama – Nzeri 2021.

Ingano y’ibyoherejwe mu mahanga yariyongereye ku kigero cya 21,2%. Yavuye kuri toni 738.113 muri Mutarama – Nzeri 2021 igera kuri toni 891.944 muri Mutarama – Nzeri 2022.

Muri aya mezi icyenda kandi, icyuho mu bucuruzi n’amahanga cyariyongereye bitewe n’izamuka ry’ingano y’ibyatumijwe mu mahanga byazamutse ku kigero cya 14,9%.

Urugero ni ibikoresho byo mu nganda byazamutse ku kigero cya 11,2%. Byavuye kuri toni ibihumbi 987,7 bigera kuri toni miliyoni 1,1. Ingano y’ibi bikoresho yariyongereye.

Minisitiri w’Intebe yasabye abanyenganda kurushaho kuzamura umusaruro w’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa nkenerwa mu gihugu ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe n’inyunganizi bitangwa na gahunda yo kuzahura ubukungu hifashishijwe inganda n’imishinga minini y’ubwubatsi (MBRP).

Iyi gahunda igamije korohereza abashoramari ibagabanyiriza ikiguzi cyo gutangiza inganda zikora ibicuruzwa byatoranyijwe ndetse n’abasanzwe bafite ibikorwa bashaka kwagurira ubushobozi.

Minisitiri w’Intebe yibukije abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga babyifuza gushyira imbaraga mu byo bakora kugira ngo ibikoreshwa mu Rwanda bijye biba ari ibihakorerwa.

Ati “Ubutumwa twagenera Abanyarwanda ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibindi bikoresho dukenera mu gihugu kugira ngo tujye dutumiza hanze ibiri ngombwa.”

“Bituma dukomeza gusaba abashoramari bacu ndetse n’abanyamahanga babishaka kwitabira iriya gahunda nzahurabukungu yo guteza imbere inganda mu gihugu bakabona ibituma dukoresha ibyo dushoboye gukora tutabanje kubitumiza hanze.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugukomeza gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi, muzi ko ikintu cyo kwihaza mu biribwa tugishyiramo imbaraga nyinshi cyane cyane muri iki gihembwe cya A.”

Abasenateri n’Abadepite bashimye ingamba zatangajwe na Minisitiri w’Intebe ku bikorwa mu guteza imbere ibyoherezwa hanze, kuko bitanga icyizere ku bukungu bw’Igihugu mu bihe biri imbere.

Basabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kuzahura urwego rw’ubucuruzi nyuma ya Covid-19.

Inkuru bifitanye isano: Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bugeze kuri 53,8% by’umusaruro mbumbe

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zo kuzahura ubukungu no kongera ubucuruzi n'amahanga
Abagize inteko ishinga amategeko bagejejweho uko ubucuruzi bwifashe nyuma yo kuzahazwa na Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .