00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku baturage bahawe amashanyarazi mu Mirenge 8 igize Akarere ka Burera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2020 saa 01:32
Yasuwe :

Imiyoboro yubakwaga mu Karere ka Burera ikwirakwiza amashanyarazi mu Mirenge 8 irimo iri kugera ku musozo. Iyi miyoboro izaha umuriro ingo zisaga 4,800 ndetse inyinshi zatangiye gucana.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ikorera muri REG, Reuben Ahimbisibwe, ngo iyi miyoboro irimo kubakwa mu Karere ka Burera izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibirometero bigera ku 115 ndetse ikazagera no mu Mirenge ibiri y’Akarere ka Rulindo.

Yagize ati “Iyubakwa ry’iyi miyoboro rikubiye mu mushinga munini twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ikazageza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 13 mu Mirenge itandukanye y’Uturere twa Burera, Rulindo na Rubavu. Ni umushinga uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 6.5 z’amadolari y’Abanyamerika.”

Ahimbisibwe yavuze ko mu Karere ka Burera, iyi miyoboro izagera mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Rugarama, Cyeru, Nemba, Rugendabari, Ruhunde na Rwerere mu Karere ka Burera ndetse n’Imirenge ya Base na Cyungo mu Karere ka Rulindo.

Ati “Abatuye muri iriya Mirenge rero, nk’uko twagiye tubikangurira abandi, turabasaba gufata neza ibi bikorwaremezo babirinda ababyangiza n’ababyiba. Ikindi bitondere aya mashanyarazi ndetse birinde kuyakinisha no kwirahurira kuko byateza impanuka zavamo no gutakaza ubuzima”.

Yasabye ababonye amashanyarazi gutekereza uko bayabyaza umusaruro biteza imbere, ntibagarukire ku gucana gusa.

Ati “Hari ibikorwa byinshi bashobora gukora byaba iby’ubucuruzi, ubukorikori, inganda ziciriritse ndetse na serivisi zitandukanye bashobora gutanga zikababyarira inyungu nko kogosha, gusudira, kubaza, ibyuma bisya, n’ibindi. Icyo twifuza ni uko amashanyarazi ahindura imibereho y’Abanyarwanda ndetse akanabafasha kwiteza imbere."

Fulgence Nkundabakuze uyobora ishami rya REG mu Karere ka Burera, avuga ko ubu ingo zisaga 2560 zegereye iyi miyoboro zamaze kuganura kuri aya mashanyarazi mu gihe izindi ziyegereye nazo zikomeje kuyahabwa.

Ati“Ubu muri aka Karere, ingo zigera kuri 42% nizo zifite amashanyarazi ariko dufite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira tugeze ku ijanisha rya 58% kubera imishinga itandukanye yo kwagura imiyoboro. Dufite icyizere cyo kuzaha amashanyarazi byibura ingo zigera ku bihumbi 9”.

Abamaze kuyahabwa yabazaniye impinduka nziza

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga bamwe mu bamaze kuganura kuri aya mashanyarazi, bavuze ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

Reberaho Boniface, ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Rubona, mu Murenge wa Nemba. Avuga ko amashanyarazi yaje bayanyotewe kuko azabafasha mu myigishirize no mu buzima busanzwe.

Ati “uyu muriro w’amashanyarazi uje twari tuwushonje. Aha hagati iyo urebye ubona nta terambere ryari rihari. Nk’aha ku kigo cy’amashuri, ubu bagiye kuduha “smart classroom” tugire za mudasobwa kandi tumenye kuzikoresha.”

Reberaho yavuze ko amashanyarazi azatuma abana bashobora gusubiramo amasomo yabo ndetse bashobore kwigira ku ishuri mu masaha ya nimugoroba.

Avuga kandi ko bitari biboroheye gutunga telefoni nta muriro bafite. Ngo byabasabaga kujya hafi y’ibiro by’Umurenge gushyirishamo umuriro muri telefoni, bikabasaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga bibiri.

Ati “nk’ubu iyo twajyaga gushyira umuriro muri telefoni zacu, byasabaga ko tujya iriya hepfo mu gasantere ka Gashushura, ariko ubu bizatworohera tube turi ahangaha, igihe ndimo kwigisha mbe narahura umuriro muri telefone ndetse mbashe no gukoresha telefoni ndeba nk’amagambo y’icyongereza nigisha abana nkoresheje ikoranabuhanga ”.

Bigirimana Robinson, ni umuforomo ukorera ku ivuriro (poste de sante) rya Rubona. Avuga ko amashanyarazi yatumye bashobora gukora ubuvuzi bw’ibanze mu masaha ya nijoro ndetse babasha no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Ubu byaroroshye, Serivisi dutanga irihuta kuko dukoresha mudasobwa mu kureba ko abarwayi batugana bafite ubwishingizi. Mbere tutarabona umuriro twakoreshaga telefoni bigatinda. Ikindi, abarwayi baje nijoro tubasha kubakira tukabavura nta nkomyi, kuko haba habona.”

Robinson avuga kandi ko ashimira REG kuba bafite amashanyarazi byabafashije cyane kuko hari ibikoresho babashije gukoresha ku ivuriro ubundi batajyaga bakoresha cyangwa bigakoreshwa mu buryo bugoranye.

Ati “Mbere yo kubona amashanyarazi twasukuraga ibikoresho (sterilization) twifashishije gaz, yashiramo bikadusaba kujya i Rulindo kuyishaka. Ubu byakemutse tuzajya dukoresha amashanyarazi .”

Habonimana Marie Louise ni umubyeyi utuye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba. Nawe ari mu bahawe amashanyarazi mu rugo iwe. Avuga ko yishimiye cyane impinduka amashanyarazi yabazaniye.

Ati “Ubu tureba televiziyo tukareba amakuru ndetse tukamenya iby’i Kigali no mu gihugu hose. Naguze n’akamashini ko kogosha gakoresha amashanyarazi ku buryo abana banjye mbiyogoshera binyoroheye. Iri ni iterambere kandi turaryishimiye cyane”.

Irakarama Marie Ange, ni umunyeshuri ku kigo cy’amashuri cya Rubona. Avuga ko kuba iwabo barabonye amashanyarazi bizamufasha cyane mu masomo ye.
Ati “Ubu hashize nk’icyumweru mu rugo tubonye amashanyarazi. Ubu mbasha gusubiramo amasomo nijoro kandi mfite icyizere ko bizamfasha kurushaho gutsinda amasomo. Hari n’ubwo twatahaga bwije hari umwijima ntitwirirwe duteka tukaryamira aho. Ariko ubu byose tubasha kubikora n’iyo haba nijoro kuko haba hari urumuri”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 56.7% harimo izigera kuri 41.3% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.4% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Bigirimana Robinson umuforomo ukorera ku ivuriro rya Rubona ryahawe amashanyarazi
Habonimana Marie Louise yishimiye cyane impinduka amashanyarazi yabazaniye
Irakarama Marie Ange avuga ko kuba iwabo barabonye amashanyarazi bizamufasha cyane mu masomo ye
Ivuriro rya Rubona Ryagejejweho amashanyarazi
Reberaho Boniface, ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Rubona
Abaturage bizeye kurushaho gutera imbere nyuma yo kugezwaho umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .