00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Akanyamuneza ku ngo zisaga 7600 zirimo kugezwaho amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2020 saa 12:41
Yasuwe :

Imiryango isaga 7600 iherereye mu Karere ka Burera yatangiye guhabwa amashanyarazi ku muyoboro urimo kuhubakwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku nkunga ya Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere (BADEA).

Fulgence Nkundabakuze, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Burera, yavuze ko iyi miyoboro irimo kubakwa mu Karere ka Burera izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibirometero bigera ku 182 mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

Yagize ati “Iyubakwa ry’iyi miyoboro rikubiye mu mushinga munini twatewemo inkunga ukorerwa mu Turere twa Burera na Nyagatare. By’umwihariko muri aka Karere ka Burera, iyi miyoboro irimo kubakwa izadufasha kugeza amashanyarazi ku ngo zigera ku 7659.”

Yavuze ko imirimo yo kubaka iyi miyoboro igeze kure ku buryo ingo zigera ku 3500 zamaze guhabwa amashanyarazi ayifatiyeho. Izindi ziyegereye nazo zikomeje kuyahabwa.

Ati“Ubu muri aka Karere, ingo zigera kuri 42% nizo zifite amashanyarazi ariko dufite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira tugeze ku ijanisha rya 58% kubera imishinga itandukanye yo kwagura imiyoboro."

Abamaze kuyahabwa yabazaniye impinduka nziza

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi ku ikubitiro afatiye kuri iyi miyoboro yuzuye, bavuze ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impunduka nziza n’iterambere.

Mugabe Samuel, atuye mu Mudugudu wa Gitovu mu Kagari ka Nyamicucu mu Murenge wa Butaro. Avuga ko mu gihe gito amaze ahawe amashanyarazi abona yarageze mu iterambere.

Ati“Amashanyarazi yanshoboje gucaginga telefoni yanjye, gucana itara nijoro, gucuranga ka radio, mbese ni ibintu biri “serieux”, ndumva ari iterambere twagize muri twe”.

Mugabe yavuze ko atarabona amashanyarazi, byamusabaga gukora urugendo rw’isaha ajya ahitwa ku Rusumo kugira ngo ashyirishe umuriro muri telefone ye, ndetse akagomba kuyitegereza kugira ngo yuzure, bityo igihe cye kikahatakarira.

Ati “uretse n’ibyo, ubu nta mwana wabura aho yiyogoshesha kuko twabonye umuriro, uwakenera kwiyogoshesha wese byamworohera. Twabonye kandi n’aho twafotoreza impapuro, mbese ubu ntabwo tuzongera kuvunika dukora ingendo ndende”.

Tuyisenge Jeannette utuye mu Mudugudu wa Burambira, akora umwuga w’ubudozi. Avuga ko ubu ashobora gukora kugeza mu masaha akuze ya nijoro kubera ko aba afite urumuri.

Ati “Impinduka zabayeho zirigaragaza. Mbere twaradodaga, umwijima watngira kuza ttugahita dutaha. Ariko ubu nshobora kudoda nkageza na saa sita z’ijoro cyangwa nkarara ndoda ijoro ryose. Ubu ndetse ndimo nditegura kuzagura imashini ikoresha umuriro kugira ngo izamfashe gukora vuba.”

Irakiza Valentine ukiri umunyeshuri avuga ko amashanyarazi yatumye arushaho kwiga neza, kuko na nijoro ashobora gusubira mu masomo.

Ati “Mbere nigiraga kuri buji nijoro bikangora. None ubu dukanda ku gikuta, byabaye byiza rwose. Nshobora kurara nsubira mu masomo, ndetse mfite icyizere ko nzatsinda neza”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 58% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Fulgence Nkundabakuze Umuyobozi w'ishami rya REG mu Karere ka Burera yavuze ko umuriro abaturage bahawe uzabateza imbere
Ingo zigera ku 3500 zamaze guhabwa amashanyarazi afatiye ku miyoboro mishya
Irakiza Valentine ukiri umunyeshuri avuga ko amashanyarazi yatumye arushaho kwiga neza
Imiyoboro y'amashanyarazi yubatswe ku birometero bigera ku 182
Mugabe Samuel utuye i Nyamicucu avuga ko amashanyarazi yamugejeje ku iterambere
Santire z'ubucuruzi zahawe amashanyarazi
Tuyisenge Jeannette ukora umwuga w’ubudozi avuga ko ubu ashobora gukora kugeza mu masaha akuze ya nijoro kuko aba afite urumuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .