00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Uruganda rwa nyiramugengeri ruzatangira gutanga amashanyarazi muri Werurwe 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 December 2020 saa 08:37
Yasuwe :

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara iri kugera ku musozo ku buryo mu ntangiriro za Werurwe 2021 ruzatangira gutanga amashanyarazi.

Urwo ruganda ruri kubakwa na Sosiyete yigenga ya Quantum Power mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba. Rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo yo kubaka urwo ruganda, GUBBINI Dominique, yavuze ko muri Werurwe 2021 ruzatanga megawati 40 noneho nyuma muri Kamena uwo mwaka rwongere gutanga izindi megawati 40.

Nirumara kuzura biteganyijwe ko ruzatanga 40% by’amashanyarazi asanzwe akoreshwa mu gihugu hose.

Yagize ati “Uru ruganda ruzatanga megawati 80, turateganya ko mu kwezi kwa Werurwe 2021 ruzaba rwatangiye gutanga umuriro wa mbere ungana na megawati 40 naho izindi zisigaye zizaboneka nyuma y’amezi abiri.”

Umukozi ushinzwe guhuza umushinga wo kubaka urwo ruganda n’inzego bwite za Leta ndetse n’abaturage, Gatera Cypriano, yavuze ko kuva rwatangira kubakwa imibereho y’abaturage yahindutse myiza kuko abenshi bahahawe akazi ndetse begerezwa n’ibindi bikorwa remezo.

Yavuze ko muri ako gace kahoze mu cyaro hari ubwigunge, kuri ubu hasigaye hasusurutse kubera umuhanda werekezayo wakozwe, ndetse n’amashanyarazi hamwe n’amazi meza byahagejejwe.

Ati “Mu 2014 nibwo batangiye kuharambagiza hari icyaro bahita bahazana umuriro w’amashanyarazi, amazi meza n’umuhanda uturuka i Save ukagera hano. Kuva mu 2017 dutangira abahawe akazi hano bagera ku 1900 kandi 70% ni abo muri uyu Murenge wa Mamba.”

Ibyishimo ku bahahawe akazi

Bamwe mu bahawe akazi mu ruganda rwa nyiramugengeri bavuga ko yabafashije gukemura ibibazo bitandukanye bari bafite kandi basigaye bizigamira ku buryo mu bihe biri imbere bazashaka inyungu bayabyaza.

Iradukunda Emanuel w’imyaka 22 ati “ Ndi umwe mu batekinisiye b’amashanyarazi natangiye gukora hano muri Kanama 2019, maze kuzigama mafaranga nk’ibihumbi 500. Igihe nzavira hano amafaranga nzaba maze gukorera nzayakoramo umushinga, nshaka kuzikorera ku giti cyajye.”

Misigaro Eugene w’imyaka 25 we avuga ko yahabonye akazi kajyanye no kwita ku buzima bw’abakozi birinda impanuka. Yavuze ko usibye amafaranga amaze kuhakorera ari kunguka n’ubumenyi.

Ati “Maze kunguka ubumenyi mu kazi nk’aka kandi maze no kumenyana n’abantu benshi b’abahanga mu kazi ku buryo ayo mahirwe azamfasha mu bihe biri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko uruganda rwa nyiramugengeri rugiye kuzura mu Murenge wa Mamba ari igikorwa remezo gikomeye babonye kandi cyantangiye guhindura imibereho ya benshi.

Ati “Twishimira ko imibereho y’abaturage baturiye hariya hafi yahindutse kuko basigaye bakora ubucuruzi, bahawe amashanyarazi n’amazi meza. Icyo tubasaba ni ugukomeza guharanira kwiteza imbere no kurinda ibikorwa byiza bagezwa n’ubuyobozi.”

Sosiyete yubaka urwo ruganda igira uruhare no mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abatuye hafi yarwo, aho imaze kubakira abaturage batishoboye inzu umunani ndetse no kubaka inzu y’isomero iyishyiramo n’ibitabo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe mu mushinga ufite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari.

Muri Mutarama 2020 Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko urwo ruganda rwa nyiramugengeri ruzatuma amashanyarazi yiyongera mu gihugu, ariko na none rukazatuma igiciro cyayo kigabanuka bitewe n’uko “iyo hakijwe imashini z’amashanyarazi aturuka ku mazi usanga bihenze kurusha iyo hakijwe iz’aturuka kuri nyiramugengeri.”

Amashanyarazi y’i Mamba mu Karere ka Gisagara namara kurangira azanyuzwa ahitwa Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Rilima muri Bugesera, agere i Gahanga mu Mujyi wa Kigali.

Hasobanuwe ko nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26.

Mu Rwanda kandi hari ahandi hari nyiramugengeri harimo Rwabusoro, ku Kanyaru n’ahandi.

Biteganyijwe ko igihe mu Rwanda bazaba bamaze kubona amashanyarazi arenze akenewe, kuko aho ari gushakishirizwa ahatari i Mamba gusa, u Rwanda rushobora kuzajya ruyagurisha no mu bihugu birukikije.

Abakozi bakora ijoro n'amanywa kugira ngo uru ruganda rwuzure
Aho nyiramugengeri icukurwa mu gishanga cy'Akanyaru
Aho nyiramugengeri ishyirwa bwa kabiri yamaze gucukurwa
Aho nyiramugengeri ishyirwa bwa mbere ikimara gucukurwa
Ibigega bibika amazi yifashishwa mu gutwika nyiramugengeri kugira ngo itange amashanyarazi ubirebeye hejuru
Ibigega bijyamo amazi yifashishwa mu gutwika nyiramugengeri kugira ngo itange umuriro
Ibigega byagenwe kubika nyiramugengeri itanga umuriro w'amashanyarazi
Icyumba gikorerwamo ubugenzuzi bw'akazi umutekano n'ibindi
Imashini zagenewe gutanga umuriro mu ruganda
Nyiramugengeri iyo imaze gutunganywa ishyirwa muri iyo myobo ikamanuka ijya mu mashini
Umuyoboro utwara nyiramugengeri uyijyana mu mashini aho itwikirwa igatanga amashanyarazi
Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo yo kubaka urwo ruganda GUBBINI Dominique avuga ko muri Werurwe 2021 ruzatangira gutanga amashanyarazi
Uruganda rugizwe n'ibice bibiri bingana aho kimwe kizajya gitanga megawati 40
Uruganda rwa nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara ruzatangira gutanga amashanyarazi muri Werurwe 2021
Uyu muyoboro utwara nyiramugengeri uyijyana aho igomba gitangira umuriro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .