00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bitatu by’ubucuruzi byegukanye miliyoni 3 Frw mu bihembo bya ‘SME Response Clinic’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 May 2021 saa 07:04
Yasuwe :

Ku wa 4 Gicurasi nibwo hatangajwe amazina y’ibigo by’ubucuruzi buto byegukanye ibihembo mu marushanwa ya SME Response Clinic, binyuze mu bukangurambaga bwiswe Twiteze Imbere.

Ubu bukangurambaga bwashyizweho hagamijwe kuzirikana uruhare rw’ibigo b y’ubucuruzi buto mu gufasha u Rwanda kwigobotora ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ubu bukangurambaga bwari bwiyandikishejemo ibigo bitandukanye, aho byahatanaga mu byiciro bitatu birimo icy’ibigo by’ubucuruzi byashinzwe cyangwa biyoborwa n’abagore, ibigo by’ubucuruzi bicyiyubaka cyangwa ibifite udushya hamwe n’ibigo byamaze gukomera.

Gutanga amazina byakozwe hifashishijwe urubuga rwa SME Response Clinic na telefoni, abatowe akaba aribo babonye amahirwe yo kwegukana ibihembo birimo miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri kigo ndetse n’amahugurwa ajyanye n’ubucuruzi ku buntu.

Mu cyiciro cy’ibigo by’ubucuruzi buto biyoborwa n’abagore, umwanya wa mbere wegukanywe na Kurema Kureba Kwiga, Ikigo gikora ibijyanye n’ubugeni giherereye mu Mujyi wa Kigali. Uwa kabiri wegukanwe na Kicirwanda, ikigo gifite ububiko bw’ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori giherereye i Kigali.

Mu cyiciro cy’ibigo by’ubucuruzi buto bikiyubaka cyangwa ibifite udushya, umwanya wa mbere wegukanywe na HADI Constructions, ikigo cy’ubwubatsi gikorera mu Karere ka Nyagatare, naho uwa kabiri wegukanwa na Bhiku Bakery, ikigo gikora imigati cyo mu Karere ka Rwamagana na Johnson’s Bakery yo mu Karere ka Kicukiro.

Mu bigo by’ubucuruzi buto bimaze gukomera, umwanya wa mbere wegukanywe n’Umucyo Company, ikigo gikora isabune zisukika giherereye mu Karere ka Kirehe. Umwanya wa kabiri wegukanwa na Blessed Garden, inzu yakira ba mukerarugendo iyobowe n’umugore iherereye mu Karere ka Kayonza na Crema, iduka ricuruza ikawa mu mujyi wa Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo ibigo byitabiriye ndetse n’uruhare byagize mu guhangana na COVID-19.

Ati “Twishimiye abatsindiye ibihembo bya SME Response Clinic n’icyiciro cy’ibigo byaje ku mwanya wa kabiri. Mu byumweru bike ubukangurambaga bwamaze, habashije gutora abantu bagera ku 1,200 mu gihugu cyose.”

“Twishimiye kubona hatorwa ibigo by’ubucuruzi buto mu ngeri zinyuranye, ishyaka n’akanyamuneza n’ababigana, ndetse n’uruhare biri kugira mu guteza imbere aho biherereye muri uru rugendo turimo rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.”

Yakomeje ashimira abantu batandukanye bagize uruhare kugira ngo ibi bihembo bitangwe.

Ati“Turashimira buri muntu wese wagize uruhare mu bukangurambaga bwiswe Twiteze Imbere, abafatanyabikorwa, ndetse n’ibitangazamakuru dufatanya byadufashije gusakaza amakuru kuri ubwo bukangurambaga.”

“Birashimishije kubona SME Response Clinic ibasha kugera ku bigo by’ubucuruzi buto muri buri gice cyose cy’iki gihugu kandi tuzakomeza kubishyigikira muri ibi bihe bikomeye na nyuma yaho.”

Ku ruhande rw’abatsinze, banyuzwe n’ibihembo bahawe nkuko bisobanurwa n’Umuyobozi wa Kurema Kureba Kwiga, Judith Kaine, washimiye abateguye irushanwa ndetse avuga ko ibihembo bahawe bizabafasha gukomeza gutera imbere.

Ati “Ni ishema kuri njye kandi nejejwe no kuba umwe mu batsindiye ibihembo bya SME Response Clinic. Iki gihembo ni icyo kuzirikana uruhare rw’ingenzi abahanzi bagira mu rwego rw’ubukungu kandi igihembo cy’amafaranga kizafasha ubucuruzi bwange gutera imbere.”

“Ndashimira SME Response Clinic n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ubu bukangurambaga no kuba batekereza ku bigo by’ubucuruzi buto.”

SME Response Clinic ni ihuriro ryashyizweho na Access to Finance Rwanda na Consumer Centrix ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda.

Abegukanye ibihembo bavuze ko bigiye kubafasha mu iterambere ry'ibigo byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .