00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Guhanga umurimo ntibiza hutihuti, ni ukubyaza umusaruro duke washoye"

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 20 September 2013 saa 10:51
Yasuwe :

Urubyiruko rugera kuri 30 mu rusaga ibihumbi 14, rwatojwe rukanigishwa gukora imishinga ndetse no kwiteza imbere rukoresheje ubushobozi rwifitemo biciye mu mushinga "Akazi Kanoze", rwibukijwe ko guhanga umurimo bidakorwa huti huti ahubwo bisaba kwitanga, kwihangana no kwizigama kuri duke rubonye, kandi ukamenya kubyaza umusaruro inyungu ubonye muri duke washoye.
Uru rubyiruko rwateguwe n’ikigo cy’iterambere mu burezi (EDC: Education Development program) ku wa 19 Nzeri 2013 bahujwe n’urugaga (...)

Urubyiruko rugera kuri 30 mu rusaga ibihumbi 14, rwatojwe rukanigishwa gukora imishinga ndetse no kwiteza imbere rukoresheje ubushobozi rwifitemo biciye mu mushinga "Akazi Kanoze", rwibukijwe ko guhanga umurimo bidakorwa huti huti ahubwo bisaba kwitanga, kwihangana no kwizigama kuri duke rubonye, kandi ukamenya kubyaza umusaruro inyungu ubonye muri duke washoye.

Uru rubyiruko rwateguwe n’ikigo cy’iterambere mu burezi (EDC: Education Development program) ku wa 19 Nzeri 2013 bahujwe n’urugaga rw’abikorera, baganira byimazeyo ku byo bamaze kubona cyane ko hari imishinga batangiye kandi ibabeshejeho.

Uwizeye Nadine, umwe mu bitabiriye ibiganiro akaba anacuruza imyenda mu masoko atandukanye, avuga ko yemeranya n’igitekerezo cyo kwizirika umukanda agendeye ku byamubayeho, kuko ubwo yataga ishuri yahawe icyizere cyo kubaho ari uko yigishijwe uko iterambere riharanirwa, habayeho kwizirika umukanda.

Uwizeye yavuze ko yavuye mu ishuri risanzwe mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka ibiri agahura n’umushinga "Akazi Kanoze", aho yasobanuriwe uburyo bwo kwizirika umukanda mu 2011.

Uwizeye yagize ati "Nigishijwe kwizirika umukanda, nkizigamira ku two mbonye twose. Nahereye ku mafaranga y’urugendo 1500 (ticket) umushinga wampaga, nategeshagaho make andi nkayabika. Nyuma y’igihe gito nagize ibihumbi 60, bituma negera abamenyereye gucuruza imyenda y’ibisekeni (second hand) barantangiza."

Nyuma y’ibyumweru bibiri Uwizeye atangiye gucuruza, yabonye amafaranga ibihumbi 200 atangira kwikemurira bimwe mu bibazo, none ubu ageze ku bihumbi 400 hatabariweho inyungu akuramo zimutunga kandi zikongera igishoro.

Laura Shemeza, impuguke mu bijyanye no guhanga imirimo akaba n’umwe mu bayobozi mu mushinga “Akazi Kanoze”, yijeje aba bakozi ko nibakurukiza inama bagiriwe bazaba abaherwe, anabashishikariza gukwiza aya mahirwe mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kugirwa inama.

Shemeza ati "Mbashimiye ibitekerezo mwagize tukabiteza imbere, muzigishe na bagenzi banyu mubakure mu kwitinya.”

Uwizeye Nadine, asigaye ari umuruzi mu masoko (Kabuga, Rwamagana na Murindi)
Abitabiriye ibiganiro
Laura Shemeza umukozi muri EDC Akazi Kanoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .