00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harabura igihe gito Qatar Airways ikegukana imigabane muri RwandAir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Mu minsi mike sosiyete ya Qatar Airways izaba yamaze kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir, mu mugambi wo guteza imbere serivisi z’ubwikorezi mu ndege ku mpande zombi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n’amategeko ndetse n’ibijyanye n’igishoro, amadeni n’imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

Yagize ati “Turi mu nzira zo kubishyiraho akadomo by’umwihariko ibijyanye n’amategeko ndetse n’iby’imitungo.”

Umuyobozi Wungirije wa Qatar Airways muri Afurika, Hendrik Du Preez aherutse kuvuga ko ibiganiro bigeze ku rwego rukuru rwa za Guverinoma, ni ukuvuga iy’u Rwanda n’iya Qatar.

Mu 2020 nibwo hamenyekanye ko Qatar Airways iri kurambagiza RwandAir, igamije kwegukana imigabane ingana na 49 % muri iyi sosiyete izi mu zitanga icyizere cyo gutera imbere muri Afurika.

Qatar Airways ishaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika, kuko iribonamo amahirwe akomeye kandi imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.

Aya masezerano azahesha Qatar Airways gushinga imizi ku isoko ryo muri Afurika aho RwandAir ijya cyane, hanyuma n’Abanyafurika cyangwa se abagenzi ba RwandAir bungukire ku kuba Qatar Airways ijya mu byerekezo byinshi ku yindi migabane cyane aho RwandAir itagera.

Umusaruro wa mbere w’ubwo bwumvikane bw’impande zombi, ni uko RwandAir yegukanye icyerecyezo Kigali-Doha, ihariwe na Qatar Airways yari isanzwe ihakorera.

Ubu bufatanye bwa Qatar Airways na RwandAir bwongeye gushimangirwa n’indege ya mbere itwara imizigo RwandAir iherutse kubona yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 Freighter.

Iyi ndege yitezweho gufasha iyi sosiyete kongera ingano y’imizigo yatwaraga buri mwaka, ibintu bizorohereza abacuruzi bohereza cyangwa bavana ibicuruzwa mu mahanga.

Ubwikorezi bw’imizigo burimo amahirwe akomeye kuri RwandAir dore ko nko mu mwaka wa 2017 yatwaye toni 84, zigera kuri toni 2 300 mu 2018, mu 2020 ziba toni 3 253 naho mu 2021 itwara toni 3 889.

Yvonne Makolo yavuze ko ari imibare itanga icyizere ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja.

Mu cyumweru gishize kandi Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iby’ingendo, rwemeje ko u Rwanda rwujuje amabwiriza ngenderwaho yo kurengera umutekano w’abantu n’ibintu mu ngendo zo mu kirere, ruza mu cyiciro cya mbere mu kubahiriza amahame mpuzamahanga ashyirwaho n’Ishami rya Loni rishinzwe iby’Ingendo z’Ingede za Gisivile, ICAO.

Ibyo bifungurira amahirwe RwandAir gutangiza ingendo zerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko icyo cyemezo u Rwanda rwahawe aricyo kigenderwaho kugira ngo sosiyete y’indege yemererwe gukorera ingendo muri Amerika.

Bije kandi bisanga RwandAir iri mu myiteguro yo kwagura ibyerekezo byayo bikava kuri 28, hakiyongeraho ibindi nk’ingendo zigana Maputo muri Mozambique, Luanda muri Angola na Paris mu Bufaransa.

Kugeza ubu RwandAir itangaza ko yamaze gusubukura ibikorwa byayo ku kigero cya 80 % ukurikije uko yari ihagaze mbere ya Covid-19.

Amasezerano y’u Rwanda na Qatar Airways yagiye adindizwa n’ibibazo bitandukanye birimo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri sosiyete nyinshi z’ubwikorezi bwo mu ndege ndetse no kuba ibihugu bituranye na Qatar nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri byari byarafunze ikirere ku ndege za Qatar guhera mu 2017 kugeza mu 2021.

Kuri ubu Qatar Airways yongeye gukomorerwa kunyura hejuru y’ikirere cy’ibyo bihugu.

Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo imwe ya A330-200 n’indi ya A330-300. Izi zombi ziyiha amahirwe yo gukora ingendo ndende zahuza Afurika na Amerika cyangwa se na Aziya.

Ifite kandi izindi ndege esheshatu za Boeing 737 harimo ebyiri za 737-700 n’enye za 737-800. Hari n’izo mu bwoko bwa Bombardier CRJ harimo ebyiri za CRJ900ER n’izo mu bwoko bwa DHC Dash 8.

RwandAir iherutse kubona indege nshya y'imizigo yitezweho kuyongerera ingano y'imizigo yatwaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .