00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya lisansi na mazutu mu Rwanda cyarenze 1600 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 August 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ikagura 1609 Frw. Ni ibiciro bivugururwa buri mezi abiri, bitewe n’uko ku isi biba bihagaze.

Ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa guhera ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2022.

Ugereranyije n’ibiciro bisanzwe, litiro ya mazutu yaguraga 1503 Frw yazamutseho 104 Frw, mu gihe litiro ya lisansi yaguraga 1460 Frw yazamutseho 149 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko ibi biciro byagombaga kuzamuka cyane, ariko Leta yashyizemo nkunganire ngo habeho izamuka ridakabije.

Yakomeje ati "Leta yashyizemo hafi miliyari 10 Frw kugira ngo byibura ibiciro bigabanyuke, izo ngorane zose zishobora kugera mu bundi buzima busanzwe zitaba nk’uko ubushize byagenze."

Iyo hatabaho nkunganire, igiciro cya litiro ya mazutu cyari kwiyongeraho 254 Frw kikagera ku 1757 Frw, icya litiro ya lisansi kikiyongeraho 307 Frw, ikagura 1767 Frw.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko ibiciro byakomeje kuzamuka bitewe ahanini n’intambara iri guhuza Ukraine n’u Burusiya.

Ubwo yatangiraga muri Gashyantare, litiro ya mazutu ku isoko mpuzamahanga yari hafi ku $0.57, ariko muri Nyakanga igiciro cyari kimaze kwikuba kabiri, kigeze kuri $0.97.

Dr Nsabimana ati "Uko byagiye bizamuka rero aho peteroli icukurwa cyangwa itunganyirizwa, byajyanye n’igiciro cy’ubwikorezi cyane cyane mu nyanja ndetse n’igiciro cy’ubwishingizi."

"Ibyo bintu rero uko ari bitatu, byatumye mu by’ukuri ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuzamuka, ariko hakaba hari icyizere ko bishobora kugenda bimanuka."

Yavuze ko muri Kanama uko ibiciro bihagaze n’uko isesengura ribigaragaza, mu gihe kiri imbere bishobora kugabanyuka.

Icyakora hari nk’umwuka mubi w’u Bushinwa na Amerika ku kirwa cya Taiwan, nawo ushobora kubyara ibindi bibazo bikomeye.

Dr Nsabimana ati "Ibyo byose ni ibintu nabyo bigenda bituma ibiciro bikomeza kugenda bizamuka, ariko turizera ko uko turi kubona imibare, mu mezi ari imbere ibintu bishobora kugenda neza, ibiciro bikamanuka."

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ibiciro ku masoko bidahita bihinduka, ari nayo mpamvu ya nkunganire leta ishyiramo.

Ati "Gusa nyine imitwe y’abantu cyangwa ubucuruzi muri rusange, impinduka ntoya ibayeho itera izindi, ariko nka Leta kubera ko tuba dushinzwe gukurikirana uko ibintu bimeze, tureba abacuruzi, tukareba n’abaguzi, ahari ikibazo tukagikemura mu buryo bwihuse."

Gusa yavuze ko abacuruzi bashobora kugaragaza ko barimo guhomba, nabyo bifite ukundi byarebwaho.

Ibiciro by’ingendo rusange ntibirazamurwa

Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko abakoresha imodoka rusange mu ngendo, nta kibazo kiri bubeho kijyanye n’ibiciro.

Ati "Usibye n’aya miliyari 10 Frw Leta iba yigomwe, n’ubundi hari andi mafaranga ishyira mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Kugeza ubungubu ngirango imaze gutanga miliyari 35 Frw, haba mu kubunganira mu byerekeranye na mazutu cyangwa lisansi, inguzanyo bagenda bafata muri banki, ndetse no gufasha umugenzi muri rusange kugira ngo igiciro kitazamuka."

Mu mezi abiri ashize nabwo, muri nkunganire mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, Leta yashyizemo miliyari hafi 13 Frw.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko kugeza ubu, uretse ibiciro, mu bijyanye n’ububiko bw’ibikomoka kuro peteroli nta mpungenge ziri mu gihugu, haba mu bubiko bw’ingoboka cyangwa mu bukoreshwa mu bucuruzi.

Ati "Turimo turareba ko n’ubwo bubiko bukomeza kwiyongera kurushaho."

Igiciro cya mazutu cyashyizwe kuri 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ishyirwa ku 1609 Frw.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .