00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva ku nka kugeza ku nkoko: U Rwanda rwinjije miliyoni 143$ avuye mu matungo rwohereza mu mahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 August 2021 saa 11:13
Yasuwe :

Ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu nzego zifatiye runini igihugu n’ubukungu bwacyo kuko bwihariye 33% by’ibigize umusaruro mbumbe wabwo. Intambwe yatewe mu kwihaza igaragaza ko 90% by’ibiribwa Abanyarwanda bakenera biva imbere mu gihugu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabitangaje muri raporo ya 2019/2020.

Imbaraga zirushaho gushyirwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ntube ufasha abantu kubona amaramuko gusa ahubwo bugakorwa hagamijwe amasoko yaba ay’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego hagiyeho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB) cyatangiye izi nshingano mu 2011.

Ku ikubitiro, NAEB yatangiye umusaruro w’ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo ari byo byoherezwa mu mahanga. Byaje kwiyongeraho ibinyampeke n’ibinyamisogwe ndetse n’ibikomoka ku matungo uhereye mu 2015/2016.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare y’umwaka wa 2020 (Rwanda Statistical Year Book 2020) igaragaza ko uretse ibikomoka ku matungo nk’amata, inyama, amagi, impu, u Rwanda runohereza mu mahanga amatungo mazima arimo inka, ihene, ingurube, intama, inkoko, inkwavu n’andi arimo imbeba.

Ibihugu amenshi muri aya matungo afitemo isoko ni ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Mu myaka itanu ishize iyi gahunda itangiye, u Rwanda rumaze kwinjiza miliyoni 143.752.822 z’amadolari ya Amerika.

Amatungo yose hamwe u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2019/2020 agera ku 1.085.366 yiyongereye ugereranyije na 1.071.325 yacurujwe mu 2018/2019; na 941.046 yo mu 2017/2018. Ni mu gihe mu 2016/2017 hacurujwe angana na 1.139.227 naho mu 2015/2016 yari 1.510.058.

Inka zacurujwe zaragabanutse mu 2019/2020 kuko zari 102.429 mu 2015/2016, mu mwaka wakurikiyeho ziriyongera ziba 235.858 ariko byageze mu mpera z’umwaka ushize w’ingengo y’imari ziragwa cyane ziba 3.506. Izacurujwe zinjije 12.267.201$ avuye kuri 20.890.236 mu 2015/2016.

Uko amatungo muri rusange yagiye ajyanwa ku masoko yo mu mahanga buri mwaka n'amafaranga yinjiriye igihugu

Ubucuruzi bw’ihene na bwo bwaraguye cyane mu 2019/2020 kuko ihene 84.859 ari zo zagejejwe ku masoko, zinjiza 2.999.974$, mu gihe mu 2015/2016 hari hacurujwe ihene 137.545 zinjije 3.865.004$. Mu 2016/2017 hacurujwe 125.082 mu mwaka wakurikiyeho ziba 127.194 naho mu 2018/2019 umubare uragabanuka ugera ku 117.254.

Ingurube zacurujwe umwaka ushize zari 84.229 zinjije 4.537.207# naho umubare w’intama wari 4.262 zinjije 133.034$ avuye kuri 504.391 yari yinjijwe mu 2015/2016.

Inkwavu zageze ku 8.898 zinjiza 17.455$ mu mwaka ushize avuye kuri 124.033$ mu 2015/2016 ubwo hari hacurujwe 45.332 naho inkoko 845.839 zinjije 3.407.649# ugereranyije na 1.045.835 zari zinjije 5.135.277$ mu 2015/2016.

Mu yandi matungo yoherezwa mu mahanga avuye mu Rwanda harimo imbeba, imbata na dindo. Nko mu 2015/2026 amafaranga yinjijwe kuri aya matungo akubiye hamwe yageraga ku bihumbi 220 by’amadolari. Mu mwaka wakurikiyeho yaragabanutse agera kuri bihumbi 120, akomeza kugabanuka aho mu 2019/2020 yari ageze ku bihumbi 71 by’amadolari.

Muri Rubavu imipaka itatu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo ikoreshwa mu kugeza amatungo muri icyo gihugu cy’abaturanyi naho mu Karere ka Rusizi hakoreshwa imipaka ibiri ari yo Rusizi I na Rusizi II. Izijya muri Uganda zikunda kwambukira ku ruhande rwa Nyagatare icyakora hari nyinshi zambuka mu buryo bwa magendu.

Muri rusange amatungo yoherejwe mu mahanga mu mwaka ushize yagiye agabanuka ku gipimo cyo hejuru bikaba bifitanye isano n’ifungwa ry’imipaka hirindwa ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Covid-19.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi byoherezwa mu mahanga, Urujeni Sandrine, yavuze ko nubwo habayeho imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19 zatumye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwagizweho ingaruka ku Isi yose, NAEB yafashije mu kwinjiza miliyoni 419,1$ yavuye mu byoherejwe mu mahanga.

Yagabanutseho 10% ugereranyije na miliyoni 465,4 z’amadolari mu mwaka wawubanjirije.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, RDC igura 75% by’imbuto n’imboga na 99% by’ibinyampeke u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ni na cyo gihugu kandi kiza ku isonga mu kugura amatungo mazima n’ibiyakomokaho birimo inyama n’amata. Ibindi bihugu nka Sudani, Sudani y’Epfo ndeste na Tanzania byoherezwamo amata ariko ingano yayo iracyari nto.

NAEB ivuga ko hari amahirwe yo kugeza ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ubwoko butandukanye bw’amatungo mazima n’ibiyakomokaho hifashishijwe RwandAir ubu isigaye igera mu byerekezo byinshi.

Nk’uko bigaragara muri porogaramu ya NAEB ya 2019/2024, amatungo mazima ni imari ishyushye hirya no hino ku Isi, u Rwanda rukaba rurajwe ishinga no kuvugurura ubworozi hagamijwe kongera umusaruro kugira ngo rubashe guhangana n’ibindi bihugu.

Inka ziri mu matungo u Rwanda rwohereza hanze cyane cyane mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .