00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsabimana ‘Sankara’ yahishuye uko Rusesabagina na Lt Gen Irategeka bateguye ibitero byo kuburizamo amatora

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 June 2021 saa 02:20
Yasuwe :

Nsabimana Callixte wakoresha izina rya Sankara mu bikorwa by’iterabwoba byakorwaga n’umutwe yabarizwagamo wa MRCD-FLN, yavuze ko ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda n’abarwanyi bawo byatangiye gutegurwa na Paul Rusesabagina afatanyije na Lt Gen Wilson Irategeka mbere y’uko uyu mutwe ushingwa.

Ni mu bimenyetso bishya byagaragajwe na Sankara mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ubwo Uruko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwamuhaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gifungo cy’imyaka 25 yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Mu byaha 16 byagaragarijwe Urukiko nk’ibyo Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nsabimana Callixte Sankara, harimo ikijyanye n’iterabwoba ku nyungu za politiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi mugari wa MRCD-FLN wari uwo gukora gukora iterabwoba, bica abaturage nk’inzira yo kugira ngo bahatire leta y’u Rwanda kwinjira mu mishyikirano.

Sankara yavuze ko ibyakozwe n’abasirikare bagabye ibitero mu Rwanda byari binyuranye n’umurongo mugari wa MRCD.

Yavuze ko amahame remezo ya MRCD arimo ukuri, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge mu m0ko y’abanyarwanda nta kuvangura, ubwisanzure bw’abanyarwanda, kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ntabwo rero waba ufite amahame nk’aya ngo nurangiza ujye gutegeka abasirikare bajye kwica abaturage kandi urimo urwanira abaturage. Ni yo mpamvu nk’uko ntahwemye kubibwira Urukiko, abakoze biriya, babikoze banyuranije n’umurongo mugari wa MRCD.”

Nsabimana yavuze ko Col. Sinayobye Bernabé uzwi ku izina rya Morani ari na we wari uyoboye ibitero mu Rwanda, yafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu aho hari amafaranga yimwe. Avuga kandi ko we nk’Umunyepolitiki na bagenzi be batabaga mu ishyamba ngo babane n’abarwanyi ahubwo babaga mu bihugu bibacumbikiye.

Ati “Igikorwa nka kiriya cyakozwe na Morani [Col. Sinayobye Bernabé], cyo gutwika imodoka z’abasivile ku mugaragaro, cyari igikorwa kidushyira mu kaga twebwe mbere y’abandi bose n’abandi bose, kuko yarimo adukorera dosiye zituma leta yashingira kuri ibyo bimenyetso ikabizanira ibihugu biducumbikiye kugira ngo bidufate kandi ni byo byambayeho muri Comore [Ibirwa bya Comoros].”

Yakomeje agira ati “Abaje kumfata baje bitwaje amafoto ya ziriya modoka zatwitswe, bati dore umuntu mucumbikiye uwo ari we, bati ni ikihebe cyatwitse imodoka, ni yo mpamvu njye nabwiye urukiko nti Morani amaze gutwika ziriya modoka, njyewe ubwanjye ninjye nabimubwiye nti utwambuye ishati y’abarevolisiyoneri, utwambitse ishati y’ibyihebe, kuko nta hantu wahera usobanura uko wagiye gutwika imodoka z’abaturage.”

Nsabimana yavuze ko ibyakozwe na Morani nta nyungu n’imwe bari babifitemo yaba inyungu ya politiki cyangwa iy’amafaranga.

Umucamanza yahise abaza Sankara niba ibyakozwe na Morani batemera kubiryozwa nk’abari abayobozi be, ati “Cyane rwose nyakubahwa perezida, ntabwo nigeze mbihakana, ntabwo nigeze mpakana kuryozwa biriya bintu, ahubwo icyo mpakana ni uko ntigeze ntanga amategeko yo gukora biriya bintu kandi n’ababikoze babikoze banyuranyije n’amahame yacu. Ntabwo mpakana kubiryozwa nanabivuze hano mu rukiko, nti bariya bantu bakoze nabi kandi nari umuyobozi.”

Umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda Rusesabagina yawutangiye mu 2016

Sankara avuga ko uruhare rwe mu bitero byagabwe mu Rwanda rutari mu gucura umugambi wo kubigaba ahubwo yinjiye mu mugambi nyuma.

Ati “Niyo mpamvu ku bw’amahirwe, naguye ku nyandiko igaragaza uko uwo mugambi watangiye gucurwa mu 2016, ucurwa na CNRD na Rusesabagina njyewe nkiri muri RNC nkiri kumwe na Nyamwasa [Kayumba Nyamwasa].”

Sankara avuga ko mu iburanisha ryatambutse yari yabwiye Urukiko ko uwo mugambi mubisha wa Rusesabagina na CNRD wari waratangiye gucurwa mu 2017, ariko ngo yaguye kuri iyo nyandiko iri muri system igaragaza neza ko uwo mugambi watangiye gucurwa muri za 2016.

Iyi nyandiko, Sankara yasomeye imbere y’Urukiko yavuze ko igaragaza neza ko umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda watangiye gucurwa mu Ugushyingo 2016, igahishura ko MRCD yashinzwe muri uko kwezi k’Ugushyingo 2016.

Ati “Muri iyi nyandiko kandi bagaragaza ko kuva muri uko kwezi k’Ugushyingo 2016, abashinze MRCD ari bo Lt Gen Wilson Irategeka na Paul Rusesabagina bihaye intego yo kwegeranya ibikenewe byose kugira ngo batangaze ku mugaragaro ko bashinze MRCD ku ya 1 Nyakanga 2017.”

Yakomeje agira ati “Aka ni akantu keza kagomba gufasha urukiko kugira ngo rumenye neza, amateka ya MRCD, mu Ugushyingo 2016, bashyizeho MRCD ariko biguma mu magambo, intego nyamukuru yayo ngo ikaba kwari ukuburizamo amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe kuba mu kwezi kwa munani 2017.”

Sankara yibukije urukiko ko icyo gihe cyose yari akiri muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, bivuze ko yari atarashinga ishyaka rye rya RRM. Avuga ko muri iyo nyandiko bagaragaza ibyagombaga gukorwa.

Ni muri iyo nyandiko kandi ngo bavugamo ko bagombaga gutegura ibikorwa byo kugaba ibitero, mbere gato y’uko batangaza kumugaragaro ko bashinze MRCD cyangwa bakabikora ku munsi nyirizina batangajeho ko bashinze MRCD.

Iyi nyandiko ndende, Sankara yasomeye imbere y’Urukiko kandi havugwamo ko ibyo bitero no kubitangaza byari guhagurutsa Abanyarwanda b’imbere mu gihugu, ababa hanze yacyo ndetse bigashitura Umuryango Mpuzamahanga n’Itangazamakuru Mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’Abanyepolitiki, iyi nyandiko igaragaza ko basabwaga gutanga ubushobozi bw’amafaranga. Ati “Bigaragaza neza ko icyo gihe FLN yari yiteguye kugaba ibitero,ni ukuvuga guhera mu mpera za 2016.”

Zitukwamo nkuru

Sankara yavuze ko Perezida wa MRCD, Rusesabagina Paul ari we wagombaga gushaka amafaranga menshi ahagije kugira ngo hagatangire ibikorwa bya MRCD.

Ati “Muri iyi nyandiko bakoresha imvugo y’ikinyarwanda ivuga ngo ‘Zitukwamo Nkuru’. Rusesabagina yagombaga kwifashisha inshuti ze zaba iz’Abanyarwanda n’Abanyamahanga akazisaba inkunga cyangwa impano, bakavuga ko yagombaga gutoranya zimwe muri izo nshuti yizeraga akazigezaho umushinga wa MRCD kugira ngo azisabe ubufasha.”

Sankara yavuze ko zimwe muri izo nshuti za Rusesabagina zaje kumuha amafaranga ari nayo yavanywemo ayifashishijwe muri ibyo bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019.

Muri aba bateye inkunga Rusesabagina ngo harimo uwitwa ‘Pasteur’ watanze ibihumbi 150 by’Ama-Euro.

Mu ibazwa rya Sankara ubwo yari mu Bushinjacyaha ku wa 20 Gicurasi 2019, yavuze ko aho FLN yakuye ubushobozi bwo kugaba ibitero ku Rwanda ari amadorali ibihumbi 150 yatanzwe n’umucuruzi w’i Lusaka muri Zambia witwa Nsengiyumva Apolinaire ari na we Pasteur.

Sankara yabwiye Urukiko ko nta mugambi wo kugaba ibitero akwiye kuryozwa kuko uretse ibimenyetso yatanze by’uko uwo mugambi wateguwe ariko n’amafaranga yo gutegura uwo mugambi yatanzwe na Rusesabagina afatanyije n’uwo mucuruzi.

Avuga ko ayo mafaranga amaze gutangwa ari bwo ibitero byahise bitangira gutegurwa kuva icyo gihe maze Morani ahita ajya kuba i Burundi ari na ho bateguriraga ibikorwa byo kugaba ibitero ariko ngo byategurwaga mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda ngo Rusesabagina yawutangiye mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .