Abagize Guverinoma bayobowe n’Umukuru w’Igihugu bateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, muri Village Urugwiro.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ryanyujijwe kuri Twitter rigira riti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ingamba za Covid-19.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye mu gihe hari hashize iminsi icyenda habaye indi yafatiwemo imyanzuro yagombaga kumara ibyumweru bibiri mbere y’uko yongera kuvugururwa.
Iyo nama yanzuye ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugera saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro.
Izindi mpinduka zagaragaye ni uko “imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare zagenewe gutwara.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya buri munsi igaragaza ko nibura kuva ku wa 19 Mata kugeza ku wa 19 Kamena 2021, imibare y’abandura yazamutse ku rwego rukomeye ku buryo muri Mata ku munsi handuraga abantu babarirwa munsi ya 60 ariko kuri ubu hakaba hari kwandura ababarirwa hagati ya 200 na 400.
Nk’ubu mu minsi ine ishize, ni ukuvuga kuva ku wa 17 Kamena kugeza ku wa 20 Kamena 2021, abamaze kwandura iki cyorezo ni 1638. Ni ukuvuga ko umubare muke w’abanduye ku munsi bari 296 mu gihe abenshi bari 451.
Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iyo minsi ari batandatu. Ni ukuvuga ko nta munsi ushira Covid-19 itishe Umunyarwanda.
Muri rusange mu mezi abiri gusa, umubare w’abanduye Covid-19 wiyongereyeho 6583 mu bipimo 283.800, wavuye kuri 23.934 ugera kuri 30.517.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo icyorezo cya Covid-19, cyaherukaga kugira ubukana, ibintu byatumye hafatwa ingamba zikarishye zirimo kuba ku wa 18 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali warashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Icyo gihe hafashwe izindi ngamba zirimo kongera gufunga bimwe mu bikorwa, kugabanya amasaha y’ingendo ndetse abaturage bose basabwa kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa.
Indi nkuru wasoma: Imibare irivugira: Amezi abiri y’ubwiyongere bwa COVID-19 bwafashe indi ntera mu Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!